Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Abagize ihuriro ry’imitwe ya Politiki batoye komite nyobozi nshya

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya 30-03-2018 saa 07:54:57
Depite Mukamana Elisabeth (iburyo) yatorewe kuba umuvugizi w'ihuriro naho Depite Munyangeyo Theogene, atorerwa kuba umuvugizi wungirije w'ihuriro (Foto Gentil G.)

Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politike ryatoye umunyamabanga nshingwabikorwa, umuvugizi waryo mushya n’umwungirije ndetse n’abagize za Komisiyo zihoraho mu rwego rwo gusimbura ubuyobozi bucyuye igihe.

Depite Mukamana Elisabeth (iburyo) yatorewe kuba umuvugizi w’ihuriro naho Depite Munyangeyo Theogene, atorerwa kuba umuvugizi wungirije w’ihuriro (Foto Gentil G.)

Uwatowe ku bunyamabanga nshingwabikorwa ni Burasanzwe Oswald wo mu Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL), wongeye kugirirwa ikizere, Depite Mukamana Elisabeth wo mu ishyaka ry’iterambere n’ubusabane (PPC) yatorewe kuba umuvugizi naho Depite Munyangeyo Theogene wo ishyaka ryo kwishyira ukizana (PL), atorerwa kuba umuvugizi wungirije ndetse n’abaturuka mu mitwe ya politiki itandukanye bagize komisiyo zihoraho.

Depite Mukamana Elisabeth, umuvugizi mushya, yashimiye komite icyuye igihe anabizeza gukomeza  gukorana neza ndetse no gushyira imbaraga  mu bintu bitandukanye harimo n’amahugurwa y’imitwe ya politike.

Ati: “Aho tugiye gushyira imbaraga muri manda ntorewe harimo igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 giteganyijwe mu kwezi kwa 4, hanyuma hari ugukomeza  gushyira imbaraga mu mahugurwa y’imitwe ya politike cyane cyane ko twegereje n’ikindi gikorwa cy’amatora y’abadepite, hanyuma tugakomeza tugakorana n’inzego nk’uko bisanzwe, ubufatanye tukabushyira imbere cyane cyane twibanda kuri gahunda yo kubaka igihugu dushingiye ku bumwe n’ubwumvikane tunubaka igihugu cyacu”.

Umuvugizi wungirije Depite Munyangeyo Theogene yavuze ko ikizere bahawe batazagitesha agaciro.

Ati: “Tubijeje ubufatanye n’imikoranire mu bwuzuzanye, ikizere twagiriwe ntituzagitesha agaciro.”

Oswald Burasanzwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wongeye kugirirwa ikizere, yavuze ko muri manda yongeye gutorerwa  inshingano ze ari ukongera ubushobozi bw’ihuriro kugira ngo ihuriro rikomeze gutera imbere ndetse no gutanga serivisi nziza.

Ati: “Inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa ni ugushaka uburyo ubushobozi bwiyongera, ubwo rero mu nshingano zigomba gukomeza kuko byaratangiye. Dufite amasezerano n’abafatanyabikorwa, icyo dushaka ni ugushyiramo imbaraga mu kongera ubushobozi bw’ihuriro, ubuzima bwaryo bugakomeza bugakura ndetse no gutanga serivizi nziza.”

Umuvugizi ndetse n’umwungirije batorerwa kuyobora manda y’amezi 6 atongerwa, mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa we atorerwa kuyobora manda y’imyaka 3 ishobora kongerwa inshuro imwe.

Uretse aba batowe hanatowe abakomiseri 21 bagize komisiyo zihoraho harimo komisiyo mbonezabupfura no gukemura amakimbirane, komisiyo ishinzwe gahunda y’ibikorwa by’ihuriro  n’ubufatanye n’izindi nzego ndetse na komisiyo ishinzwe itumanaho no kungurana ibitekerezo. Buri komisiyo igizwe n’abantu 7 baturuka mu mitwe ya politiki itandukanye bakaba batorerwa manda y’imyaka 3 ishobora kongerwa inshuro imwe.

 

 

 

Umwanditsi:

Amani Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.