Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Abagize Dynamic basohoye indirimbo nshya « Benadamu »

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 15-03-2018 saa 07:06:39
Abahanzi 2 bagize itsinda rya Dynamic

Iradukunda Paulin na Niyitanga Obadia bagize itsinda rya muzika ryitwa «Dynamic» rikorera umuziki waryo mu  Mujyi wa Kigali basohoye indirimbo nshya yitwa «Benadamu» bakorewe na Fazzo mu nzu itunganya umuziki ya Next Record.

Abahanzi 2 bagize itsinda rya Dynamic

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Iradukunda yavuze ko agendeye ku kuntu Fazzo ari umuhanga mu gutunganya indirimbo n’uburyo bayiririmbye nta shiti ko abantu bazayikunda. Yagize ati «Ni indirimbo duhamya ko abantu bazayikunda kandi dufite ibikorwa byinshi muri uyu mwaka no mu yindi myaka izakomeza.»

Avuga kandi ko n’amashusho y’iyo ndirimbo arimo gutegurwa. Urukundo bakunze umuziki kuva kera, yavuze ko ari rwo rwatumye bishyira hamwe bakora itsinda ngo gusa mbere y’uko bishyira hamwe bajyaga bahura buri wese aririmba wenyine ngo kandi buri wese yumvaga  mugenzi we ashoboye.

Nyuma ngo baje gukorana indirimbo bumva ibaye nziza bahita biyemeza gukora itsinda. Iri tsinda risanzwe kandi rifite izindi ndirimbo zirimo iyitwa «Uragarutse».

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.