Abageze mu zabukuru bagaragarijwe amahirwe ari mu kigega Ejo Heza

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 01-07-2019 saa 12:36:28
Ruzindaza Eric, umuhuzabikorwa wa Ejo Heza mu karere ka Nyarugenge asobanurira abayobozi amahirwe ari mu kwizigamira by'igihe kirekire (Foto Samuel M)

Abanyarwanda bafite imyaka 55 y’amavuko n’abayirengeje, bagaragarijwe amahirwe ari mu kwizigamira mu kigega cy’ubwiteganyirize bw’izabukuru Ejo Heza n’uko byababera byiza kugira ngo bazabone inyungu mu gihe bagiye gushaka imigabane yabo y’ubwizigame.

Ni ibyasobanuwe mu kiganiro Ruzindaza Eric, Umuhuzabikorwa wa Ejo Heza mu karere ka Nyarugenge yagiranye n’abayobozi muri ako karere, kuva ku mudugudu kugera ku karere barebera hamwe uko besheje imihigo y’umwaka wa 2018/2019 n’ibyo biyemeje kugeraho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020 watangiye none tariki ya 1 Nyakanga 2019.

Byaturutse ku kibazo cyabajijwe n’umusaza Rutayisire Jean Bosco wo mu karere ka Nyarugenge, mu rwego rwo kumenya inyungu ziri mu kujya muri icyo kigega kandi umuntu arengeje imyaka gitangiraho ubwizigame bw’umunyamuryango.

Ati: “Niba ari ukugeza ku myaka 55 wizigamira ugahabwa ibyo wizigamiye, twe turengeje iyo myaka twatanga angahe cyangwa twayatanga kugeza ryari?”

Ruzindaza Eric yasubije ko igihe cyose Umunyarwanda ufite irangamuntu n’utarageza ku myaka yo kuyifata yemerewe kwizigamira ariko abarengeje imyaka yo gutangira gufata ubwizigame bwabo, barengeje imyaka 55 y’amavuko bafite andi mahirwe muri icyo kigega.

Ati: “Ube ufite imyaka 55, ube uyirengeje wemerewe kwizigamira ku kigega Ejo Heza, imiryango irafunguye. Icyo utandukaniyeho n’abandi ni ikintu kimwe gusa; ni uko wowe ushobora kuzira igihe ushakiye ugafata amafaranga yawe (ubwizigame) n’inyungu zayo.

Tuvuge ngo uyu munsi ushobora kwinjiramo ufite imyaka 55 y’amavuko ugatanga umusanzu, nyuma y’umwaka umwe uraza uti ya mafaranga nayashakaga. Nta kindi dukora turayaguhereza ariko uwatangiye afite imyaka 31 nta bwo yaza nkawe ngo akuze inyuma ngo na we avuge ngo ya mafaranga nayashakaga kuko we nta bwo arageza ku myaka”.

Agira inama abantu bakuru barengeje imyaka 55 y’amavuko kwizigamira menshi mu gihe basigaje cyo kubaho, bakazahabwa menshi mu gihe bagiye kuyashaka.

Ati: “Uba ufite igihe gito cyo kuzigama, bisobanuye ko rero ukoresha imbaraga nyinshi uzigame menshi kugira ngo na we yunguke menshi. Kuko wa mwana wizigamiye aba azagira igihe kirekire cyo kuzigama, ni yo yagenda ashyiramo igihe kirekire. Wowe rero kuko uba utazahabo igihe kirekire kumurenza bisaba ko ushyiramo intege ugatanga ay’abakiri bato bizigama.”

Abakiri bato, bari munsi y’imyaka 16 bazigamirwa ku ndangamuntu y’umubyeyi we cyangwa umwishingizi yazageza igihe cyo gufata ya ndangamuntu ibyo yazigamye bikimurirwa ku ndangamuntu ye.

Ikigega Ejo Heza cyafunguwe ku mugaragaro mu Kuboza umwaka wa 2018 mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka, mu mwanzuro wa nyuma, wa 10, usaba inzego bireba kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Igihugu yo kwizigamira y’igihe kirekire/Ejo Heza no gukangurira Abanyarwanda b’ingeri zose kuyitabira.

Ruzindaza Eric, umuhuzabikorwa wa Ejo Heza mu karere ka Nyarugenge asobanurira abayobozi amahirwe ari mu kwizigamira by’igihe kirekire (Foto Samuel M)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.