Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Abagera kuri 98% bamaze kwiyandikisha kuzakora ibizamini bya Leta

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 10-07-2019 saa 19:07:21
Dr Sebaganwa Alphonse, umuyobozi mukuru wungirije muri REB ushinzwe ibizamini bya Leta, isuzumabumenyi no gushyira abanyeshuri mu myanya

Abanyeshuri 98% ni bo bamaze kwiyandikisha kuzakora ibizamini bya Leta mu mwaka wa 2019.

Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi mukuru wungirije mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) ushinzwe ibizamini bya Leta, isuzumabumenyi no gushyira abanyeshuri mu myanya, Dr. Sebaganwa Alphonse, kwiyandikisha byatangiye kuva tariki ya mbere Gicurasi 2019 hateganywa ko bizakorwa mu kwezi kumwe, bigasozwa tariki 30 Gicurasi, ariko haje kugaragaramo imbogamizi zishingiye ku ikoranabuhanga no kwibeshya kw’abayobozi bandika abanyeshuri, bituma kugeza ubu abamaze kwiyandikisha ari 98% by’abagomba gukora ibizamini bya Leta.

Yagize ati: “Kugeza ubu abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta bamaze kwiyandikisha ku ijanisha rya 98%, abandi 2% ntibariyandikisha ku mpamvu z’ibibazo by’ikoranabuhanga rikoreshwa na Rwanda Online ndetse no kwibeshya ku myirondoro y’abanyeshuri kw’abayobozi b’amashuri bamwe na bamwe.”

Dr. Sebaganwa avuga ko ibibazo ahanini byagaragaye mu banyeshuri biyandikisha bazakora ibizamini bisoza ikiciro rusange n’abazakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye kuko ariho hakenerwa ibyangombwa mu kwiyandikisha kandi bikabanza gutunganywa mu buryo bw’ikoranabuhanga, naho abo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ho nta kibazo kirimo.

Uyu muyobozi muri REB avuga ko nyuma yo kwiyandikisha hazakurikiraho ikiciro cyo gusuzuma ibyangombwa by’abazakora ibizamini bya Leta kugira ngo harebwe ko ari iby’umwimerere no gusubiza urutonde mu turere kugira ngo barebe niba koko nimero y’umunyeshuri ihuye n’imyirondoro ye neza, niba nta makosa agaragaramo.

Avuga ko iyi mirimo izakomeza kunozwa kugera mu kwezi kwa munani, ari nabwo hazakorwa lisiti y’abazakora ibizamini, bityo ibizamini nabyo bikaba biteganywa kuva tariki ya 3 Ugushyingo 2019 gukomeza kugera mu mpera zako.

Dr. Sebaganwa avuga ko hari n’abakandida bigenga bamaze kwiyandikisha bagera ku 1500, bakaba bariyongereye ugereranyije n’umwaka ushize, ahiyandikishije abagera ku 1400.

Avuga ko abakandida bigenga biyandikisha nyuma yo kwishyura amafaranya y’u Rwanda 15000 naho abiyandikisha kuzakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye n’ikiciro rusange bishyura amafaranga y’u Rwanda 3000, ni mu gihe abiyandikisha kuzakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bo biyandikisha ku buntu.

Kwiyandikisha mu buryo bw’ikoranabuhanga kw’abazakora ibizamini bya Leta ngo byagabanyije ikiguzi cy’amafaranga uyu murimo wajyaga utwara, umwanya byakorwagamo n’ingendo zakorwaga n’ababigeza muri REB, akaba ari intambwe nziza igenda iterwa mu burezi nk’uko Dr. Nsanzabaganwa abisobanura.

Ati “N’ubwo tutarabinoza neza, ariko uburyo bwo kwandika abanyeshuri hifashishijwe ikoranabuhanga ni uburyo bwiza bwagabanyije ikiguzi cy’amafaranga yatangwaga muri uyu murimo, umwanya byafataga n’ingendo zakorwaga n’abajyanaga intonde z’abanyeshuri muri REB.”

Yemeza ko iyi gahunda iri mu nzira nziza ku nshuro ya 2 ubu buryo bukoreshejwe mu kwandi abanyeshuri, agasanga bizajya kugera ku nshuro ya 5 ibibazo bigenda bigaragara byaramaze gufatirwa ingamba zo kubikemura, bityo ikoranabuhanga mu kwandika abana rikaba igisubizo cyo kwihuta muri icyo gikorwa.

Dr Sebaganwa Alphonse, umuyobozi mukuru wungirije muri REB ushinzwe ibizamini bya Leta, isuzumabumenyi no gushyira abanyeshuri mu myanya

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.