Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Abagera kuri 3% ni bo bataye ishuri mu mwaka ushize wa 2017

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 15-01-2018 saa 07:37:02
Umubare w'abana bata ishuri waragabanyutse

Umubare w’abana bata ishuri uragenda ugabanuka kuko ijanisha rigaragaza ko bageze kuri 3%, Minisitri y’Uburezi ikaba ifite ingamba zo gukumira no kurwanya iki kibazo ijanisha rikagera kuri 0%.

Nk’uko bitangazwa na Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, ngo umubare w’abana bata ishuri uragenda ugabanuka ugereranyije n’uko byari bimeze umwaka ushize, bikaba biterwa n’ingamba nyinshi Minisiteri y’Uburezi igenda ifata mu rwego rwo gukundisha abana ishuri.

Umubare w’abana bata ishuri waragabanyutse

Yagize ati “Abana bataye ishuri mu mwaka w’amashuri wa 2017 bari ku ijanisha rya 3%, ni nyuma y’uko hakozwe ubukangurambaga mu babyeyi no ku banyeshuri, ndetse abaritaye bagashakwa bagasubizwa mu ishuri, byatumye imibare y’abarivamo igabanuka, tukaba dufite ingamba zo gukemura burundu iki kibazo.”

Munyakazi avuga kandi ko hari gahunda zimwe na zimwe Ministeri y’Uburezi yashyizeho zatumye abana bakunda ishuri kurushaho n’abari bararitaye bakarigarukamo.

Zimwe muri zo ni gahunda yo kugaburira abana mu mashuri, gahunda y’uburezi bw’imyaka 9 na 12 yatumye ikiguzi cy’uburezi kigabanuka, abana bakiga bataha iwabo.

Ati “Kuva aho gahunda yo kubonera abana ifunguro rya saa sita ishyiriweho, abana benshi bagarutse mu ishuri kuko ikibazo bari bafite bajya kurivamo cyari gikemutse. Bamwe baratahaga ntibabone ifunguro nko mu gihe babaga bagiye guhinga kure ntibabashe gutekereza abagiye ku ishuri.”

Avuga ko iyi gahunda ari imwe mu zagaruriye abana ikizere no gukunda ishuri, harimo n’amabwiriza Minisiteri y’Uburezi yagiye ishyiraho, yo kutirukanira abana agahimbazamusyi k’abarimu mu gihe kataraboneka no  kubirukanira ikosa ryose ribonetse kuko bituma umwana arambirwa ishuri ndetse n’umubyeyi agacika intege mu gushishikariza umwana kujya kwiga.

Umuyobozi mukuru wa REB, Gasana Janvier avuga ko umubare w’abana bata ishuri wagabanutse bituma n’umubare w’abana basiba ibizamini bya Leta uganuka.

Ati “Kuba umubare w’abana bata ishuri  waragabanutse byatumye n’umubare w’abana basiba ibizamini bya Leta ugabanuka. Muri ibi bizamini by’umwaka ushize, abatarakoze bari ku ijanisha rya 3%, bivuze ko mu mashuri abanza abatarakoze ibizamini bya Leta bari ku ijanisha rya 2% naho mu kiciro rusange abataragikoze ni bo bari ku ijanisha rya 1%.”

Aba bayobozi muri Minisiteri y’Uburezi kandi bagaruka ku ngeso mbi yahoze mu bayobozi b’ibigo babuzaga bamwe mu banyeshuri kwitabira ibizamini bya Leta ngo batazatsindwa bagatuma ibigo byabo bitabona umusaruro mwiza ku mpamvu z’uko bagaragara nk’abaswa.

Aha Munyakazi yavuze ko iyo ngeso mbi yacitse kera, iki kibazo kitakibaho na busa, ndetse n’abanyeshuri kimwe n’ababyeyi bakaba batakwemera uwashaka kubabuza uburenganzira bwabo muri iki gihe, bitewe n’imyumvire yahindutse.

Minisiteri y’Uburezi rero ifite intego zo gukemura ikibazo cy’abana bata ishuri n’abasiba ibizamini bya Leta ku buryo bizakemurwa burundu.

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.