Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Abagera ku bihumbi 16 bamaze kugororerwa Iwawa

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 08-11-2018 saa 12:40:41
Umuyobozi wungirije w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe igororamuco NRS, ACP Gilbert Gumira Rwampungu (Foto Twagira W.)

Umuyobozi wungirije w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe igororamuco NRS, ACP Gilbert Gumira Rwampungu, avuga ko guhera mu mwaka wa 2010, urubyiruko rusaga 16.000 kugeza ubu rumaze kugororerwa mu kigo cya Iwawa.

Muri iki kigo kiri mu Karere ka Rutsiro, bahamara igihe cy’umwaka bahabwa amasomo ku birebana n’igororamuco kandi bimaze gutanga umusaruro.

ACP Gumira Gilbert yabivugiye i Kigali ejo hashize tariki ya 7 Ugushyingo 2018 mu nama nyunguranabitekerezo igamije kuganira n’abafatanyabikorwa b’icyo kigo kuri gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abarangije amasomo y’igororamuco.

Abitabiriye iyo nama bunguranye ibitekerezo no ku micungire y’ibigo binyurwamo n’urubyiruko mu gihe gito, kugeza ubu bimaze kugezwa mu turere twose.

Yagize ati “Kugeza ubu abagize urubyiruko bamaze kugororerwa Iwawa guhera 2010 basaga 16 000, barimo igihumbi bari munsi y’imyaka 18, twemera ko kubashyira ku murongo mbere bitakorwaga mu buryo bunoze, ariko nibura ubu, abavuye kugororerwa Iwawa tubafasha kubatangira imigabane shingiro bakakirwa n’amakoperative, aho kubaha ibikoresho ku muntu kugiti ke, ndetse tukibutsa n’uturere ko na bo ari abaturage. Icyo dusaba uturere ni uko twasuzuma inkomoko y’imyitwarire yabo, ndetse n’igisubizo, ku buryo baba bakanakorera mu turere bakomokamo bishimye, aho guhora bararikiye kujya mu migi gusa.”

Mu butumwa yahaye abafatanyabikorwa muri gahunda y’igororamuco, ACP Gumira yabasabye gushyira imbaraga muri gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abarangije amasomo y’igororamuco, kuko iyo bitwaye neza bagera igihe bakagirira igihugu akamaro.

Ku kibazo cy’abamara guhugurwa mu kigo cya Iwawa nyuma bagasubira mu migi mu ngeso z’ubuzererezi, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet, yabwiye abanyamakuru ko gusubira mu migi bitavuze ko hari icyo baburanye ubuyobozi mu rwego rwo kubitaho.

Yavuze ko biterwa n’uko bamwe muri abo bana baba bifuza guhabwa ibikoresho ku giti cyabo bijyanye n’ibirebana n’imyuga bize, kandi atari ko bikwiye gukorwa bityo akarere kakabasaba kwishyira hamwe na bagenzi babo mu dukiriro kugira ngo bakorere hamwe, banaganire nk’abantu bahuje ikibazo, ku buryo nyuma byakoroha kugororoka bakajya mu murongo.

Ikigo k’igihugu Gishinzwe igororamuco ku bufatanye n’abafatanyabikorwa cyane cyane uturere cyashyizeho gahunda zitandukanye zo gufasha urubyiruko rurangiza amasomo y’igororamuco gusubira mu buzima busanzwe.

Zimwe muri izo gahunda ni amahuriro y’urubyiruko rwarangije amasomo y’igororamuco ku rwego rw’umurenge n’akarere, zimwe mu nshingano cyahawe ni ugufasha u Rwanda kuba Igihugu kitarangwamo ubuzererezi, ibiyobyabwenge n’indi myitwarire ibangamira abaturage.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.