Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Abagera ku 2000 ni bo  bashobora kwitabira  isiganwa i Bugesera

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 25-05-2018 saa 09:30:42

Abakinnyi ibihumbi bibiri ni bo bategerejwe mu isiganwa ry’umukino ngororamubiri mu gusiganwa kilometero 20 “Race to restore-20 km de Bugesera”, rizabera i Ntarama  mu karere ka Bugesera tariki 17 Kamena 2018.

Isiganwa rya Race to restore-20 km de Bugesera, rizaba ku nshuro ya gatatu, ryateguwe n’umuryango “Gasore Serge Foundation” ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera.

Uwamahoro ushinzwe guhuza ibikorwa by’umuryango Gasore Serge Foundation n’izindi nzego, uvuga ko iri siganwa ryateguwe bagamije gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu

Iri siganwa rizakinwa mu byiciro bitandukanye, ku bahungu n’abakobwa bazasiganwa ibilometero 20, ibilometero 8, abana bazasiganywe ibilometero 3 ndetse hazabaho isiganwa ku magare ku bahungu n’abakobwa bakazakora intera ya kilometero 40.

Uwamahoro Innocente ushinzwe guhuza ibikorwa by’uyu muryango n’izindi nzego yabwiye Imvaho Nshya ko iri siganwa ryateguwe mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, babasaba kwirinda kunywa ibiyobyabwenge, barwanya ruswa no kwirinda gutwara inda zitateguwe.

Uwamahoro avuga ko ibikorwa byo kwiyandikisha bigikomeje kuko bamaze gutangira  guhera tariki 13 Gicurasi 2018 bikazasozwa tariki 16 Kamena 2018.

Muri  2017, Nizeyimana Alexis ukinira APR AC  ni we wegukanye umwanya wa mbere  mu bahungu naho Yankurije Marthe nawe  ukinira APR AC aba uwa mbere mu bakobwa.

Mu bilometero 8, Niyonzima Olivier ni we wabaye  uwa mbere naho mu bakobwa aba Niyirera Primitive.

Mu kiciro cy’abakiri bato, mu gusiganwa ibilometero bitatu, mu bahungu ryegukanwe na Twizerimana Claude naho mu bakobwa ryegukanwa na  Tuyishimire Mediatrice.

Mu gusiganwa ku magare mu bilometero 45, mu bahungu Rushigajiki Innocent yabaye uwa mbere naho mu bakobwa Manizabayo Magnifique aba ari we uba  uwa mbere.

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.