Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
20°C
 

Abagera ku 1500 barateranira mu nama i Kigali

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 25-03-2019 saa 07:10:26
Perezida wa Togo Faure Gnassingbé (ibumoso) na Félix Tshisekedi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo .

Uyu munsi i Kigali haratangira inama mpuzamahanga y’abayobozi b’ibigo muri Afurika “Africa CEO Forum” y’iminsi ibiri, ihuza abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abashoramari n’abahagarariye za Guverinoma bagera ku 1500.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na “Africa CEO Forum” rivuga ko iyi nama initabirwa na Félix Tshisekedi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Faure Gnassingbé wa Togo.

‘Africa CEO Forum’ itangaza ko Perezida Tshisekedi azageza ku bari muri iyi nama irimo abashoramari gahunda ye yo kuzahura ubukungu bw’Igihuhu ke.

Ni mu gihe ngo igihugu ke cyahuye n’inzitizi nyinshi zagiye zidindiza izamuka ry’ubukungu bushingiye cyane ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, byatumye ibikorwa remezo n’ubuhinzi bititabwaho, kurwanya ubushomeri, no gukora ibyashobora gukurura ishoramari muri iki gihugu.

Africa CEO Forum igira iti “Africa CEO Forum izatuma Perezida Tshisekedi agaragariza abashoramari mpuzamahanga n’abayoboye ubucuruzi bateraniye i Kigali gahunda ye yo kuzahura ubukungu.”

Perezida Faure Gnassingbé wa Togo na we ari mu bitabira inama ya 7 ya “Africa CEO Forum”. Biteganyijwe ko ageza ku bayirimo gahunda y’iterambere ry’Igihugu ke, 2018-2022. Aha, azagaragaza uko Togo ari ihuriro ry’imari, gahunda y’iterambere ry’ubuhinzi, inganda n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, n’ibindi bikubiye muri gahunda yiswe NDP, ari yo “Gahunda y’Iterambere ry’Igihugu” igamije guhindura ubukungu bwa Togo. Iyi gahunda izageza mu 2022 biteganyijwe ko izashyirwa mu bikorwa n’abikorera ku gipimo cya 65%.

Perezida Gnassingbé azazagaragaza impamvu y’iyi gahunda imbere y’abashoramari n’abaterankunga, abakangurira gushora imari muri Togo.

“Africa CEO Forum” ni urwego mpuzamahanga ruhuza abafata ibyemezo mu rwego rw’abikorera nyafurika ndetse n’ab’ibigo by’imari. Iyi nama umwaka ushize wa 2018 muri Werurwe yabeyere Abidjan muri Ivory Coast, mu gihe k’iminsi ibiri ihuza abantu 1500 barimo abayoboye ubucuruzi, abafata ibyemezo bo mu nzego za Leta, abashoramari bavuye ku mugabane w’Afurika no hirya no hino ku Isi. Baganiriye uko Afurika yahinduka, ikaza ku isonga mu ihangana ku rwego rw’Isi.

Impamvu ingeri eshatu zitabira iyi nama

“Africa CEO Forum” itangaza ko yitabirwa n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi kugira ngo bahure, bamenyane n’abagize inzego zifata ibyemezo. Indi mpamvu ya kabiri ni ukugira ngo bamenye ahari amahirwe mashya y’ubucuruzi, iya gatatu ikaba kugira ngo bigire ku bandi bari ku rwego rwo hejuru, banigire ku mpuguke uko bahangana n’inzitizi bahura nazo mu bigo byabo.

Urwego rwa kabiri, ni abashoramari. Bitabira “Africa CEO Forum” kugira ngo bamenye ahantu berekeza ishoramari ryabo, kuko babwirwa imishinga mishya iri muri Afurika bashobora gushoramo imari yabo. Impamvu ya kabiri, ni uko ngo aba bashoramari igihe bahuye bashobora kubaka umubano n’abahagarariye za Guverinoma baba bakeneye ubufatanye butajegajega mu rwego rw’ubucuruzi. Icya gatatu, ni uko bibafasha guhindura imikorere yabo bijyanye n’imikorere iba igezweho mu rwego rw’ubukungu ndetse na politiki y’ahantu runaka.

Urwego rwa gatatu rwitabira “Africa CEO Forum”, ni za Guverinoma. Aha, ngo biterwa nuko abahagarariye za Guverinoma baba bagize amahirwe yo kwerekana gahunda n’ikerekezo byo gukurura ishoramari mu bihugu byabo. Impamvu ya kabiri, ni uko bifasha za Guverinoma kongera gucengera cyane mu rwego rw’ubukungu, bategura imishinga mishya yo kugaragariza abashoramari, hakaza icya gatatu ari cyo cyo kubaka ubufatanye hagati y’abashoramari na za Guverinoma.

Iyi nama ikaba igamije guteza imbere no kuzamura ishoramari ku mugabane w’Afurika, binyuze mu bufatanye n’imikoranire bya za Guverinoma n’abikorera.

Perezida wa Togo Faure Gnassingbé (ibumoso) na Félix Tshisekedi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.