Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Abaganga baratakambira Guverinoma kwihutisha itegeko ry’ubwishingizi ku mwuga

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 21-02-2019 saa 08:07:21
Ndahiriwe Jean, imbere iburyo n'abandi banyamwuga mu buvuzi basobanurira abasenateri uko itegeko ryagirira akamaro abanyarwanda (Foto samuel M)

Abakora imirimo y’ubuvuzi mu Rwanda, barimo abaganga, abaforomo n’ababyaza n’abahanga mu by’imiti, barasaba Guverinoma kwihutishirizwa itegeko rishyiraho ubwishingizi ku bakora muri uwo mwuga.

Bavuga ko iryo tegeko ryarengera uwakoze amakosa mu kazi, bakagira uwo babaza indishyi igenewe uwakorewe ikosa arimo kuvurwa kimwe n’umuganga wareze ibitaro ku mpamvu runaka.

Mu kiganiro abahagarariye inama nkuru enye zigize Inama Nkuru z’abakora imirimo y’ubuvuzi (Health Professionals Councils) bagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, bavuze ko kuva mu 2013 bagitegereje ko iryo tegeko risohoka ariko babuze aho bipfira.

Ndahiriwe Jean wagaragarije Abasenateri uburemere bw’icyo kibazo, yavuze ko ubusanzwe umuganga ubwe adakwiye kubazwa amakosa abayeho mu gihe arimo kuvura umurwayi kuko kenshi mu mirimo igiramo ingorane nk’izo nta muganga umwe uyikora wenyine.

Ati “Iyo umuganga akoze amakosa kwa muganga ni nde uzayaryozwa; ni umuganga, ni ibitaro, cyangwa ni ishami akoreramo, ese muganga akora amakosa wenyine? Icyo gihe uruhare rwange nk’umuganga, uruhare rwa mugenzi wange nk’umuganga n’undi wese wakoze kuri uwo murwayi ni uruhe?

Mu by’ukuri ni ukurinda abaturage; twakoze ubuvugizi kugira ngo itegeko rihana rihinduke kuko burya umuntu ugenda mu muhanda akagonga umuntu agapfa bamufata kimwe n’umuntu wavuraga akabaga umuntu hanyuma wa muntu agapfa, ikibabaje ni uko icyo gihe abantu bo mu rwego ruvugurura amategeko baduteye utwatsi”.

Ndahiriwe Jean, imbere iburyo n’abandi banyamwuga mu buvuzi basobanurira abasenateri uko itegeko ryagirira akamaro abanyarwanda (Foto samuel M)

Yasobanuye ko begereye urwego rw’ubugenzacyaha barusaba ko mbere y’uko abantu bajya gushinja umuntu icyaha afite, hakwiye kwibukwa ko afite uburenganzira nk’undi muntu ufite uburenganzira bwo kuba umwere mbere y’uko ahamwa icyaha n’urukiko.

Ndahiriwe yakomeje asobanura ko bishoboka ko amakosa mu kazi yakorwa, ariko abantu baba inzobere mu kugenzura uko ikosa ryaba icyaha ni abanyamwuga mu buvuzi.

Ati “Nagira ngo mbabwire ngo iyo bigeze ku muturage dukorera, iyo umuntu wawe yapfuye aba yapfuye ndetse ugasanga ugiye no gufata inguzanyo yo kugura isanduka, kwakira abaje gushyingura n’ibindi. Noneho ukibaza uti ese iyo nk’abashinzwe gutambutsa iryo tegeko turimo gutinza ikintu nk’iki biba biterwa n’iki.

Itegeko mwararitoye (intumwa za rubanda), hari iteka rya minisitiri ryagombaga gushyirwa mu bikorwa na byo byaratunganyijwe, ariko hagombaga no kubaho uburyo bwo kuvuga ngo ese niba umuntu yakorewe amakosa, ni uruhe rwego ruzerekana uburemere bw’ikibazo n’impozamarira akwiye.”

Yakomeje avuga ko babiganiriyeho bagira ibyo bemeranya ariko kugeza ubu iryo tegeko rikibitse kuva mu 2013 bakaba ntacyo babona gikorwaho.

Ati “Byose birakorwa mu nyungu z’abaturage; umuganga wenda yahanwe ariko wa muganga duhemba ibihumbi 300 hanyuma uyu mubyeyi wakorewe amakosa tugasanga akeneye hafi miliyoni 20 muganga azayakura he se? Ni ukuvuga ngo ni kimwe mu buryo bukwiye kumvikana nko kurengera abaturage wenda uburyo byashakirwa ubushobozi bikarebwa mu buryo bwagutse ariko ni ikintu kihutirwa cyagombye kuba cyarakozwe kera.”

Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, Niyongana Gallican, yahamije ko nk’inteko na bo baheruka itegeko baritora ariko biteguye kubaza Minisitiri w’Ubuzima impamvu ridasohoka.

Ati “Twebwe nk’inteko nta bwo twumva ibyo bidushimishije kumva itegeko ririho kandi riza kurengera abaturage, riza gufasha urwego rukora gukora neza ariko ntibikurikizwe. Nta bwo twumva ari ibintu bishimishije n’igihe giciyemo ni kinini kuko Minisitiri aza gutanga ibisobanuro mu nteko yaduhaga igihe kitari kirekire ariko n’ubu ntibirashyirwa mu bikorwa, ngira ngo tuzongera tubimubaze.”

Iri tegeko riramutse rishyizweho, bamwe mu banyamwuga mu buvuzi bahamya ko byakemura ibibazo Abanyarwanda bamwe bahuriraga na byo mu buvuzi igihe habaye ibyago runaka bituma hari uwahakura ubumuga nk’uko hari bamwe mu babyeyi bazwi bakiryamye kwa muganga nyuma yo guterwa ikinya babyara ntibakanguke imiryango yabo ikaba irushywa no kubitaho yonyine nta n’impozamarira.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.