Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abaganga b’abana bagaragaje ibikwiye kwitabwaho mu kugabanya abapfa bavuka

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 01-04-2019 saa 09:47:35
Minisitiri w'Ubuzima Dr. Gashumba Diane asobanura uko u Rwanda rwita ku buzima bw'abana bataruzuza imyaka itanu no kugabanya imfu zabo

Mu gihe u Rwanda rushimwa n’amahanga n’umuryango w’Abibumbye kugabanya imfu z’abana bapfa bavuka abataruzuza imyaka itanu.

Kuri ubu, izo mfu ziri ku bana 20 ku bana 1000.

Ishyirahamwe ry’abaganga bavura abana risanga hari ibintu byinshi bikwiye kwitabwaho mu rwego rw’ubuvuzi kugira ngo bigabanye ibyago by’imfu z’abana bapfa bazize indwara zizwi zibafata bakiri bato.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abaganga bavura abana (Pediatrics) mu Rwanda, Dr. Stevenson Musiime, akaba ari n’inzobere mu kuvura abana avuga ko ibigitera imfu ari byinshi ariko abapfa bataruzuza ukwezi kumwe bo bakiri benshi kurusha.

Ati: “Iyo urebye nk’abana bavuka batarageza igihe cyo kuvuka, benshi baba bafite ibibazo by’ubuhumekero, babura ibyangombwa byo kubafasha ubwo burwayi bukabahitana. Hari n’abana bagira ibibazo byo kubura umwuka bavuka. Hari rero n’indwara zisanzwe, barwara nk’abandi bana bari hasi y’imyaka itanu, nk’umusonga, impiswi na marariya kandi iharari kandi irakica abana.”

Yongeyeho ati: “Nta bwo navuga ngo ni ikintu kimwe cyonyine cyakemuka bikaba birarangiye; ni uruhurirane, ni ukureba ko abaganga bose, uwo ari we wese agomba kuba afite ubumenyi bwo kuvura umwana. Ubumenyi twiga mu mashuri nta bwo buba buhagije kuri buri kimwe iyo ugeze mu kazi.

Ubwo bumenyi bwo kuvura abana no kubasuzuma buri muganga wese, uhereye ku muforomo uri mu Kigo nderabuzima agomba kubumenya kugera no ku muganga uvura umwana mu rwego rw’ibitaro bikuru”.

Ikindi Dr. Musiime avuga cyakwibandwaho ni ukureba ko hari abaganga bahagije mu bitaro byose; umubare w’abaganga ukiyongera kuko hari aho usanga umuganga umwe ari mu nshingano zo gufasha abarwayi nk’icumi icyarimwe cyane cyane hajemo indembe abandi bakaba babihoreye bigatuma bazahara na bo bakaba indembe.

Akomeza agira ati: “Ikindi ni ukuvuga ngo ese ibikoresho twabibona dukurikije amikoro yacu, nta bwo byoroshye kuko nta gisubizo twabona vuba. Icyo twavuga ni ukuvuga ngo abaganga bacu tubigishe bagire ubumenyi buhagije bwo kuba bavura buri ndwara yose bakoresheje ibikoresho bafite imbere yabo”.

Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’abaganga b’abana ku Isi (D-Rev), Dr. Krista Donaldson, yavuze ko basanze mu bitaro byinshi umubare w’impinja ku muganga umwe uri hejuru kandi biteganywa ko impinja ebyiri zakitaweho n’umuganga umwe ariko mu bitaro byinshi muri Afurika y’Iburasirazuba umuganga umwe yita ku mpinja umunani zikagera no kuri 20.

Ati: “Ubutumwa bwihariye natanga ni uko niba uri umwe mu bashyiraho gahunda z’igihugu cyangwa mu bazitegura, wagombye gutega amatwi abaganga ukumva icyo basaba n’impamvu bagisaba kuko ni bwo buzima bwabo bwa buri munsi mu bana na sosiyete muri rusange.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane, na we ashimangira ko mu byagakozwe harimo ugushishikariza abaganga kwita ku mpinja zikivuka n’abana bato kandi n’ababyeyi bakagira ubwisungane mu kwivuza kuko birinda ko umwana arembera mu rugo cyangwa akabura imiti, kwimakaza isuku n’ibindi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane asobanura uko u Rwanda rwita ku buzima bw’abana bataruzuza imyaka itanu no kugabanya imfu zabo

Ashimangira ko imfu z’ababyeyi bapfa babyara ubu zavuye ku 176 mu 2005 ubu ni 210 ku babyeyi ibihumbi 100. Ku mpinja naho, umubare wavuye ku mpinja 40 mu 2005, mu 2010 bari bageze kuri 28, mu 2015 bari bageze ku bana 20 ku bana igihumbi, ubu hakaba hitezwe undi mubare mushya uzava mu bushakashatsi burimo gukorwa buzasohoka mu 2020

 

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.