Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
19°C
 

Abagande basaga 60% ntibashaka ko Museveni yiyamamariza manda ya Gatandatu

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 07-05-2019 saa 08:23:04
Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni

Abaturage ba Uganda basaga 60% ntibifuza ko Perezida Yoweli Kaguta Museveni aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe mu mwaka wa 2021.

Ikigo Gikora Ubushakashatsi cya Research World International (RWI), cyabajije Abagande niba bifuza ko Perezida Museveni yiyamamariza manda ya Gatandatu.

RWI ivuga ko yabajije abaturage bo mu turere 60 kuva kuwa 12-25 Mata 2019, ibyavuyemo bikaba byaramuritswe kuwa 6 Gicurasi 2019, i Kampala, nk’uko tubikesha Daily Monitor.

Ishyaka rya NRM riri ku butegetsi ribona Museveni nk’ugomba kurihagararira mu matora ataha, ariko mu baturage 2,024 babajijwe mu bushakashatsi, 60% bavuze ko batifuza ko Museveni yongera kwiyamamaza.

Ikibazo cyaragiraga kiti, “Bamwe bashyigikiye ko Museveni aziyamamaza muri 2012, abandi bakavuga ko batabishyigikiye, wowe ubyumva ute?”

RWI kandi yakoze ubushakashatsi bubangikanye n’ubwo, ireba cyane ku bukungu bw’igihugu niba abaturage bishimiye uko babayeho, aho bane mu icumi (4/10) bavuze ko babayeho nabi cyane, mu gihe abandi 4/10 bavuze ko babayeho nabi ariko bidakabije.

Museveni ubwe ntaravuga niba ashaka kongera kwiyamamaza ariko Inama Nshingwabikorwa ku Rwego rw’Igihugu y’Ishyaka rye rya NRM (NRM’s Central Executive Commitee) ndetse n’Abadepite bakomoka muri iryo shyaka uyu mwaka bemeje, mu nama zitandukanye, ko bashyigikiye ko ari we uzatangwaho umukandida na NRM.

Perezida Museveni umaze imyaka 33 ku butegetsi, ubu ari muri manda ya Gatanu, amatora ya manda ya Gatandatu akaba ategerejwe mu mwaka wa 2021. Umwe mu bamaze gutangaza ko azahatana na we muri ayo matora ni Umuhanzi Robert Kyagulanyi uzwi mu muziki nka Bobi Wine.

Ibigo mpuzamahanga bikora ubushakashatsi byagiye bigaragaza ko amatora ane ya perezida aheruka muri Uganda yagiye yibwa mu nyungu za Perezida Museveni, aho ngo ari we ugena ababara amajwi.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.