Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Abafungiye ibyaha bikomeye ntibari muri 788 bafunguwe n’Iteka rya Minisitiri

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 09-06-2019 saa 12:06:41

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 7 Kamena 2019 yemeje ko abagororwa 788 bafungiye mu gihugu cyose hashingiwe ku iteka rya Minisitri barekurwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’Abagororwa (RCS) SSP Sengabo Hilary, asobanura ko abafungiye ibyaha bikomeye nka Jenoside yakorewe Abatutsi batarebwa n’iryo teka, bityo bakaba batari mu barekuwe.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, SSP Sengabo yavuze ko abarebwa n’iryo teka bafunguwe guhera kuwa Gatandatu tariki 8 Kamena 2019, ari abari bafungiye ibyaha binyuranye kandi bisanzwe, atari ibyaha bikomeye nk’ibya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Abafunguwe ni abari barahamwe n’ibyaha bisanzwe nk’ibyubujura, gukubita no gukomeretsa n’ibindi, icyo kemezo ntikireba abafungiye ibyaha bikomeye nk’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hamwe n’ibindi byaha bikomeye nk’uko biri mu gitabo cy’amategeko ahana, nko kugambanira igihugu, kunyereza umutungo wa Leta, kurema imitwe y’abagizi ba nabi n’ibindi.

Abajijwe igihe igikorwa nyirizina cyo gutangira kurekura abagororwa barebwa n’icyo kemezo bitangira gushyirwa mu bikorwa ngo barekurwe, Umuvugizi wa RCS, yasubije ko gahunda yatangiye, ikagasozwa uyu munsi ku itariki ya 9 Kamena 2019, bitewe n’uko amwe mu magereza bafungiyemo ari kure nko mu karere ka Rusizi, kandi afungiyemo abashobora gukora ingendo ndende bajya i Kigali.

Mu bindi byemezo byafashwe n’Inama y’Abaminisitiri, ni Iteka rya Minisitiri rishyira mu zabukuru aba ofisiye 21 b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, iteka ryirukana aba ofisiye bane bo muri RCS.

Hari kandi n’Iteka rishyira mu kiruhuko k’izabukuru aba ofisiye bato bagera kuri 69 bo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, hamwe n’Iteka ryirukana burundu abasuzofisiye ndetse n’abawada bagera kuri 47 bo muri RCS.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.