Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Abaforomo 126 barahiriye gukemura ikibazo cya serivisi itanoze mu bitaro

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Sep 22, 2018

Abaforomo 126 bahawe impamyabumenyi banarahiriye gukemura ikibazo cya serivisi itanoze igaragara mu mavuriro amwe n’amwe, umubare wabo ukaba uje wiyongera ku basaga 15 000 basanzwe mu kazi.

Aba ni abanyeshuri bahawe impamyabumenyi mu ishuri ry’abaforomo n’ababyaza rya Ruli (Foto Mugisha B.)

Ibi ni ibyagarutsweho n’abaforomo bahawe impamyabumenyi mu ishuri ry’abaforomo n’ababyaza  rya Ruli, ryashinzwe na Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, rikaba  riherereye mu karere ka Gakenke, ni mu ndahiro barahiriye imbere y’imbaga y’abayobozi ba Kiliziya, aba Leta  n’ababyeyi biyemeza gukora neza umurimo bashinzwe, batanga serivisi nziza kandi bakira neza ababagana.

Mu ijambo rya Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée, yagarutse ku murimo utegereje abaforomo basoje amasomo yabo wo kwita ku barwayi, abasaba kutazatatira indahiro bagiriye imbere y’imbaga y’abantu babaherekeje kwakira impamyabumenyi zabo.

Yagize ati “Umurimo ubategereje ni uw’igiciro kandi ntiworoshye, murasabwa kuzashyira mu bikorwa ibikubiye muri iyo ndahiro, mukorana umurava imirimo mushinzwe, kwiyubaha no kubaha abarwayi mubaha serivisi nziza.”

Yagarutse kuri iri shuri ry’ubuzima rya Ruli ryigisha abaforomo n’ababyaza, avuga ko ryaje rikenewe muri aka gace, kuko nta shuri ryari hafi y’aho, ni mu gihe hari n’ibitaro byakira abarwayi batari bake bikenera abaforomo ndetse n’ahandi mu gihugu.

Ati “Iri shuri ryaje rikenewe kuko mu Rwanda hagikenewe abaforomo n’ababyaza benshi, ari na yo mpamvu twashinze iri shuri, ireme ry’uburezi turyitayeho cyane, ibi bikagaragazwa n’abanyeshuri bahawe impamyabumenyi ku nshuro ya mbere, aho 985 babashije gutsinda neza ibizamini bitangwa n’urugaga rw’ababyaza n’abaforomo.”

Musenyeri Ntihinyurwa kandi yagarutse ku kiciro cya kabiri cy’abaforomo n’ababyaza  gikenewe muri iri shuri, dore ko hatangijwe ikiciro cya mbere gusa.

Yavuze ko umwaka utaha wa 2019 uzarangira ikiciro cya kabiri muri aya mashami gitangiye kugira ngo bakomeze kubona abaforomo n’ababyaza babigize umwuga.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yatangiye ijambo rye ashimira abanyeshuri basoje amasomo yabo, bakaba bahawe impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya kaminuza ku bw’umwete n’umurava bagaragaje mu masomo yabo.

Yibukije ko iri shuri ryashyizweho ibuye ry’ifatizo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko Umukuru w’Igihugu yaharaniye kuva kera ko abana b’u Rwanda babona aho bigira kandi bakiga neza.

Yagize ati “Iri shuri rijya kubakwa, ibuye ry’ifatizo ryashyizweho na Perezida Paul Kagame, ni uko yifuza buri gihe ko Abanyarwanda bajijuka, bakabona uburezi bwuzuye.”

Gatabazi yagarutse ku musanzu ishuri ry’ubuzima rya Ruli ritanga mu iterambere ry’igihugu muri rusange  n’iry’ubuvuzi by’umwihariko mu kwita ku buzima bw’abaturage.

Yavuze kandi ko Ruli ari ahantu hakwiye gushorwa imari kuko hari amashuri, ibitaro, ibirombe by’amabuye y’agaciro, ashishikariza n’abandi kuba bahashora ibikorwa by’amajyambere kuko ari agace gateganywa kugirwa Umujyi wa Kabiri mu Ntara y’Amajyaruguru nyuma y’uwa Musanze.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na we yasabye abanyeshuri basoje amasomo yabo kuzita ku murimo wabo wa buri munsi wo kuvura abarwayi no kubakira neza, anabibutsa amateka mabi yabereye mu gihugu yakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ababwira ko yagizwemo uruhare n’intiti zize ndetse n’abaganga n’abaforomo.

Ati “Mushyire imbere ibyo mwize mu mwuga wanyu, mwibuke ko amahano ya Jenoside yagwiririye uru Rwanda yagizwemo uruhare n’intiti zize ndetse n’abaganga n’abaforomo, muharanira gusibanganya icyasha abize bateye igihugu n’abaturage, muzakore umurimo wanyu neza kandi ubumenyi mukuye mu ishuri buzabafashe kubaka igihugu ntimuzabukoreshe mu kugisenya.”

Gatabazi kandi yagaragarije abanyeshuri bahawe impamyabumenyi amahirwe bafite yo kwihangira umurimo bashobora imari mu gushinga amavuriro y’ingoboka, kuko hari gahunda y’igihugu yo gushyira mu tugari twose tw’igihugu amavuriro y’ingoboka ku bufatanye n’abikorera.

Ati “Mwe muhawe impamyabumenyi bufite amahirwe menshi yo gushora imari mu gushinga amavuriro y’ingoboka hirya no hino mu gihugu, mushingiye kuri gahunda ya Leta yo gufatanya n’abikorera mu gushyira ayo mavuriro mu tugari twose tw’igihugu.”

Yabasezeranyije kubakorera ubuvugizi kugira ngo iri shuri ribone uruhushya rwo gutangiza ikiciro cya kabiri cya kaminuza kugira ngo inzozi zo gushinga no gushora imari  mu mavuriro y’ingoboka rizabe impamo.

Ndayishimiye Olivier, urangije mu ishuri ry’ubuforomo rya Ruli akaba yahawe impamyabumenyi yagarutse kuri serivisi mbi zikunze kugaragara mu mavuriro, avuga ko barangije bafite intego yo guhindura amateka ya serivisi mbi zivugwa mu bitaro, bakazabikosora mu gihe bazaba bageze mu kazi.

Yavuze ko kwita ku barwayi babyigishwa mu masomo yabo yo mu ishuri no mu bumenyingiro bigishwa, ariko bamwe bagera mu kazi ntibabyiteho, yemeza ko we agiye afite iyo ntego yo kugira ibyo ahindura mu gihe azaba ageze mu kazi.

Mukahirwa Nadia nawe asoje amasomo ye mu ishuri ry’ubuforomo rya Ruli, akaba yahawe impamyabumenyi, yagarutse ku bikubiye mu ndahiro bagiriye imbere y’imbaga y’abantu, yavuze ko bagiye kwihatira kuyishyira mu bikorwa bakora ababagana neza, babavura neza bakoresheje umutima nama wabo, akemeza ko idasigaye aho bayirahiriye, ngo ahubwo bazayivana mu magambo bayishyire mu bikorwa.

Ati “Iriya ndahiro irakomeye, kandi natwe turabizi ko tutayirahiye mu mikino, ahubwo tuyirahiriye kuzashyira mu bikorwa ibikubiyemo, dutanga serivisi nziza mu bitaro, dutanga imiti myiza kandi ihagije ku barwayi kugira ngo tugire aho tuvana abarwayi n’aho tubageza.”

Yemeza ko hari bagenzi babo b’abaforomo batatira indahiro barahiriye imbere y’imbaga y’abantu, ariko ko iyo basuzumye bagasanga koko amakosa afata umuforomo, ngo kuri ubu arabihanirwa.