Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Abafite ubwandu bwa SIDA mu karere ka Kirehe ntibagihabwa akato kubera kwiyubaka

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jun 18, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, abaturage muri rusange by’umwihariko abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA basanga aho ibihe bigeze nta muntu ugihabwa akato kuko afite ubwo bwandu kuko benshi bamaze gukurikiza inama bahabwa, bagiye biyubaka kandi ntibibabuze gukomeza imirimo n’imishinga yabo.

Akarere ka Kirehe kagize uruhare mu gukumira akato kagirirwaga abafite ubwandu bw’agakoko ka SIDA

Ibyo byatangarijwe abibumbiye mu rugaga rw’Abanyamakuru barwanya SIDA mu Rwanda no guharanira ubuzima (ABASIRWA) mu rugendo rw’iminsi 3 bagiriye muri ako karere mu rwego rwo kumenya uko serivisi z’ubuzima zigera ku baturage by’umwihariko izibafasha kwirinda ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA.

Twizeyemungu Gabriel, w’imyaka 46 y’amavuko utuye mu murenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe, ni Perezida w’urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+) mu karere ka Kirehe, avuga ko yamenye ko yanduye virusi itera SIDA mu 2005 nyuma yo gupfusha umugore we ariko ntiyahita asobanukirwa ko aricyo azize kuko babanje gushakira mu marozi.

Agira ati Nyuma y’urwo rupfu rw’umugore ni bwo umuntu yaje kungira inama yo kwipimisha ngiyeyo nsanga naranduye ariko haza kuza umuturanyi amfasha kubyakira kandi aza kunshyira mu ishyirahamwe rye kugeza aho umushinga witwa Inshuti mu Buzima waje gukorera muri aka karere ka Kirehe utangira gufasha abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA”.

Atangaza ko akimara kugaragara nk’umwe mu bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA yatangiye kugenda ahabwa akato cyane cyane mu muryango abantu bakamwumvisha ko apfuye mu mvugo igira iti “umuntu arateze”, kuko bumvaga ko umurwayi wa SIDA aba apfuye nta kundi.

Twizeyemungu agira ati “Ibyo byaturukaga ku gituntu k’igikatu kibasiraga abantu cyane bamaze kwandura virusi itera SIDA kandi cyagiye gihitana benshi mbere kubera ko wasanga abantu bafite imiti bakayivanga n’inzoga kubera kwiyahura no kwiheba”.

Akomeza avuga ko ubu bitandukanye n’imyaka ishize kuko abantu bagiye bajya mu mashyirahamwe bagahura kenshi bagiye gufata imiti bakaganira kandi bakabasha kwiyakira no kugirana inama.

Agaragaza ko kugira ngo ubuzima buhinduke yinjiye mu ishyirahamwe mu 2005 ry’abafite ubwandu agirwa inama nabo yarisanzemo ndetse haza n’imishinga myinshi yabateraga inkunga, bagahabwa mituweli, amatungo abantu bakorora ariko kuri we bikaba byarunganirwaga n’akazi ko kwigisha asanganywe.

Akomeza ubu buhamya nk’ufite ubwandu bwa SIDA, Twizeyemungu avuga ko yishimiye kuba mu ishyirahamwe ry’abafite ubwo bwandu kuko yaje no kugirirwa ikizere cyo kuriyobora anagera ku rwego rwo kuba mu nama y’ubutegetsi y’urugaga rw’abafite ubwandu bwa SIDA ku rwego rw’igihugu ahagarariye Intara y’Iburasirazuba.

Kugeza ubu avuga ko nta kibazo afite, nta kato ahabwa kuko abana n’undi mugore udafite ubwandu hamwe n’abana be babiri nabo badafite ubwandu kubera inama z’abaganga, aho ashimangira ko ariho neza kurusha uko abenshi bumva ko ari bazima bariho.

Binashimangirwa na Nyiraminani Esperance wo mu murenge wa Nyakarambi avuga ko imishinga ibafasha hari aho yabavanye ndetse n’aho ibagejeje akaba yishimira urwego agezeho yiyubaka kandi bituma bafashanya na bagenzi babo muri gahunda zitandukanye z’iterambere ku buryo nta gihe cy’akato kikiboneka.

Umukozi w’Akarere ka Kirehe ushinzwe ubuzima Mugabo Frank na we yemeza ko nta kato kakigaragara k’usanganywe ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kuko hari benshi bitabiriye inama bagirwa n’abaganga kandi bakazishyira mu bikorwa baje kwiteza imbere, bagafashwa mu mishinga yabo ndetse ugasanga hari n’ababayeho mu buryo burenze ubw’abandi bitwa ko badafite ubwandu.

Kugeza ubu mu karere ka Kirehe habarizwa amashyirahamwe 60 agizwe n’abanyamuryango basaga 3000.