Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Abafite ubumuga bw’uruhu mu nzira zo guhabwa amavuta bemerewe na Perezida

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 18-12-2018 saa 09:15:06
Mukarusine Claudine, umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Abafite Ubumuga bw’Uruhu mu Rwanda (OIPPA)( Ifoto Rose M)

Mu Nama y’Umushyikirano iheruka, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yemereye abafite ubumuga bw’uruhu ko amavuta yabo bisiga bazoroherezwa kuyabona hakoreshejwe mituweri.

Kuri ubu, Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga NCPD, yamaze gukora ibisabwa kugira ngo iyo gahunda ishyirwe mu bikorwa.

Niyomugabo Romalis, Perezida wa NCPD, avuga ko ibiciro byose ku bintu bikenewe bizajya bishobora korohereza abo bantu bafite ubumuga bw’uruhu harimo n’ayo mavuta byose byakozwe bigashyikirizwa ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi MINICOFIN, kugira ngo bigabanyirizwe imisoro.

Yagize ati “Ubundi iyo ari ibintu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abantu, twebwe ubundi nta n’ubundi buvugizi, biba byarangiye, urwego bireba ruba rugomba guhita rubishyira mu bikorwa.”

Avuga ko kuri ubu hasohotse igitabo kirimo urutonde rw’imiti ikenewe buri munsi n’abantu bafite ubumuga kugira ngo yose ige ku rutonde rw’imiti irihwa na mituweri.

Nubwo bimeze bityo, Niyomugabo avuga ko ngo ikibazo bakirwana nacyo ari ikirebana n’ukuntu ibyo bikenerwa n’abafite ubumuga bizajya bigera ku bagenerwabikorwa baba kure y’imigi ku buryo nibura bajya babisanga kuri farumasi y’akarere kandi umuganga wese akaba yabibandikira bitabaye ngombwa kujya ku nzobere yahariwe kuvura uruhu gusa.

Yibutsa Abanyarwanda gufata abantu bafite ubumuga bw’uruhu nk’abantu basanzwe, bafite ubwenge kandi bashobora kugirira akamaro imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Mukarusine Claudine, Umuyobozi Wungirije w’Umuryango w’Abafite Ubumuga bw’Uruhu mu Rwanda (OIPPA), avuga ko abafite ubumuga bw’uruhu bishimiye cyane igisubizo bahawe na Perezida Paul Kagame cyo koroherezwa kubona amavuta yabo akajya aboneka kuri mituweli ariko bakaba batazi aho bigeze.

Ati “Ibibazo by’Abafite ubu bumuga bw’uruhu muri rusange birimo kuba batabona neza, kuba bibasirwa na kanseri y’uruhu ndetse n’amavuta ahenze yihariye asigwa ku ruhu rwabo atabasha kwishyurwa hakoreshejwe mituweri.”

Akomeza agira ati “Izuba ni wo mwanzi wacu wa mbere, abana bamwe bakura nabi, amaso yabo aba akeneye kurindwa akiri muto, kugira ngo batazangirika amaso kubera izuba, ariko kutagira ubushobozi ndetse n’ubumenyi bw’uko bakwirinda, biragoranye cyane kuko si n’abaganga bose bashobora gutanga inama.”

Muri rusange, avuga ko abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda bafite umutekano ugereranyije n’abandi bafite ubu bumuga bo mu karere, ari ho ahera ashimira inzego z’umutekano.

Mukarusine Claudine, umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Abafite Ubumuga bw’Uruhu mu Rwanda (OIPPA)( Ifoto Rose M)

 

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.