Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Abafite ubumuga bwo kutabona no kutumva bafite ikibazo k’imfashanyigisho

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 01-07-2019 saa 17:02:13
Madamu Kanimba Donatille, umuyobozi Nshingwabikorwa w'Ubumwe Nyarwanda bw'Abatabona yandikisha imashini yandika inyandiko ya Braille

Abafite ubumuga bwo kutabona n’abafite ubumuga bwo kutumva bavuga ko bafite ikibazo k’imfashanyigisho, aho bakenera gukoresha amarenga ariko abarimu bazi ayo marenga ugasanga ni bake cyane.

Madamu Kanimba Donatille, umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona, avuga ko abafite ubwo bumuga bakenera no gukoresha videwo ariko na zo zikaba zitaboneka kuko usanga bihenze.

Ati: “Abatabona bakenera gukoresha inyandiko yabo ya Braille ariko abarimu bayisobanukiwe ni mbarwa. Hagati aho ariko hari ikizere ko ibisubizo bizagenda biboneka gahoro gahoro kuko nk’ubu hari imashini ifasha guhindura inyandiko isanzwe mu nyandiko y’abatabona”.

Akomeza avuga ko kuba Leta yaratekereje abafite ubumuga ndetse igashyiraho ingamba zo kubafasha by’umwihariko ari ikintu cyo kwishimira kubera ko no mu burezi batekerejweho hashyirwaho uburezi budaheza kandi bufite ireme. Ibi bikazatuma abana bose biga neza n’ubwo kwigisha abatabona n’abatumva bigorana cyane.

Gukomeza gushaka icyakorerwa abafite ubumuga batumva ntibanabone birakomeje kuko abarimu bahabwa amahugurwa ku rurimi rw’amarenga, ariko kurumenya biratinda kuko kurufata bisaba igihe kirekire, birumvikana ko mu gihe batararumenya hari ibyo abanyeshuri bahomba.

Hagati aho ariko hari Uturere twahagurukiye gufasha abafite ubumuga hitawe ku bibazo bahura na byo mu buzima bwa buri munsi. Urugero ni mu Karere ka Rubavu aho bahugura abantu bo mu nzego z’ibanze, abarimu n’abaganga bakigishwa amarenga.

Meya wa Rubavu Habyarimana Gilbert agira ati: “Tuzi neza ko kubona imfashanyigisho bigoranye ariko tuzakomeza gushyiramo imbaraga kandi bimwe biragenda bikemuka”.

Abafite ubumuga bafite uburenganzira ku burezi nk’uko bigaragara mu ngingo ya 20 mu gitabo k’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko buri Munyarwanda wese afite uburenganzira ku burezi ndetse n’ubwisanzure mu kwiga no kwigishwa mu buryo buteganywa n’amategeko.

Madamu Kanimba Donatille, umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona yandikisha imashini yandika inyandiko ya Braille

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.