Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Abafite ubumuga bwo kutabona barashima NEC yabazirikanye mu matora

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Sep 6, 2018

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona barishimira uburyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabazirikanye na bo bakaba basigaye bitorera abayobozi badategereje gutorerwa n’abandi.

Uyu ni Mukamuhigira Verena asobanurirwa uburyo urupapuro rw’itora ruteye (Foto Mugisha B.)

Mukamuhigira Verene, ufite ubumuga bwo kutabona utuye mu Murenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga, Akagari ka Bilingaga, ni umwe mu bitabiriye amatora y’Abadepite. Yabwiye Imvaho Nshya ko mu myaka yahise atakundaga kwitabira amatora bitewe n’uko yasabwaga kujyana umutorera, hakaba ubwo amubuze ntabashe kujya gutora kuko atashoboraga kumenya umukandida atora.

Ati “Rwose Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndayishimira kuko yatuzirikanye natwe abafite ubumuga bwo kutabona, kuri ubu tukaba dusigaye twitorera abayobozi kimwe n’abandi baturage.”

Avuga ko urupapuro Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabakoreye ruborohereza gutora, aho yemeza ko ubushize yabashije kwitorera Perezida wa Repubulika kuri ubu akaba agarutse kwitorera abadepite nta mwana azanye wo kumukorera icyo gikorwa.

Ati “Umwaka ushize ni bwo bwa mbere nabashije kwitorera Perezida wa Repubulika ntategereje kuzana untorera, dore n’ubu ndagarutse kwitorera abadepite nta muntu uje kubinkorera.”

Mukamuhigira avuga ko ibyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakoze ari kimwe mu bibakura mu bwigunge bakagera aho abandi bari bagakora inshingano zo gutora nk’abandi baturage bose.

Ati “Dore nk’uko n’ubwo ntabona, mbasha kugenda nkagera aho nshaka nkoresheje inkoni yange, mbasha gutora kuko twakorewe urupapuro rwihariye rudufasha kumenya umukandida ushaka gutora aho aherereye.”

Avuga ko yabanje kwigishwa uko urupapuro rw’itora tuteye n’uko abakandida n’amashyaka bikurikirana kuri urwo rupapuro, bityo ngo akajayo azi akazu karimo umukandida ashaka cyangwa ishyaka yifuza gutora.

Nk’uko amabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora abiteganya, ufite ubumuga bwo kutabona yemerewe kujyana umutorera, uyu akabikora agendeye ku mahitamo y’uwo utabona, kandi uwemerewe gutorera ufite ubumuga bwo kutabona akaba ari umwana uri munsi y’imyaka 18 utarageza igihe cyo gutora.

Kuri ubu Komisiyo yatangiye gukora impapuro z’itora zifasha abafite ubumuga bwo kutabona gutora nk’abandi banyarwanda, nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, aho avuga ko gutorera ku rupapuro rwihariye ku bafite ubumuga bwo kutabona byatangiye umwaka ushize ku matora ya Perezida, akaba asanga byarafashije cyane aba baturage kuko noneho babasha kwitorera abayobozi batarinze kujyana ababatorera.

Ati “Abafite ubumuga bwo kutabona twashoboye kubakorera urupapuro rwabo rwihariye bakoresha mu gutora, kuri ubu basigaye baza kwitorera abayobozi badategereje ubatorera. Tuzakomeza kubinoza kugeza ubwo tuzagera ku byifuzo byabo neza, bakaba banabasha gusoma amazina cyangwa ikirango.”

Amatora y’Abadepite yabaye ku matariki ya 02, 03 na 04 Nzeri 2018 yitabiriwe n’Abanyarwanda b’ingeri zose, harimo n’abafite ubumuga bw’ingingo n’ubwo kutabona kuko baroherejwe uburyo bwo gutora.