Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Abafite ubumuga bw’ingingo batagira utugare bakwiye kuduhabwa-Dr Mukabaramba

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Jun 1, 2018

Umunyamabaganga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr Mukabaramba Alvera, atangaza ko abafite ubumuga bw’ingingo batagira utugare bakwiye kuduhabwa, anasaba abayobozi bashinzwe imibereho myiza mu turere ko bakwiye kwita ku kibazo cy’abagisabiriza ku muhanda.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe imibereho myiza, Dr Alvera Mukabaramba (iburyo) n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD Ndayisaba Emmanuel (Foto Kayitare J.P)

Ibi Dr Mukabaramba yabigarutseho mu mahugurwa y’umunsi umwe i Bugesera akaba yari ahuje Abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage. Kimwe mu byibanzweho muri aya mahugurwa, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC asobanura ko ari ukwinjiza abafite ubumuga muri gahunda za Leta. Ati “Kwinjiza abantu bafite ubumuga muri gahunda za Leta, ni umurongo tugomba gukurikiza”.

Avuga kandi ko hari ababyeyi bagihisha abana bagifite ubumuga ntibige, ntibitabweho, akagaragaza ko ari ikibazo k’imyumvire, agasaba ko bakwitabwaho. Ati “Ibyo bibazo byitabweho bage mu ngo, hakorwe ubukangurambaga, nta bwo twagombye kugira ibibazo hari abantu bashinzwe abafite ubumuga ku karere, nimumenye ibibazo bihari hakorwe ubuvugizi”.

Dr Mukabaramba avuga ko hari aho umuntu asanga abafite ubumuga bagisabiriza. Yahishuye ko hari abafite utugare basiga mu rugo bakajya gusabiriza, ariko hakaba hari n’abasabiriza batagira utugare kandi bakwiye kuduhabwa. Ati “Hari abo tuba twahaye ubufasha ariko hakabura ababikurikirana”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, avuga ko kuva iyi nama yajyaho mu 2011 hari intambwe imaze guterwa harimo no guhindura imyumvire.

Ati “Mu mwaka wa 2011 abantu ntibumvaga uru rwego icyo ruje gukora, ni yo mpamvu twashyize imbaraga mu gukora ubuvugizi kugira ngo umuryango nyarwanda wumve neza ubumuga icyo ari cyo nuko ababufite bashyira ingufu mu gushyira abafite ubumuga mu iterambere ry’igihugu”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzewe imibereho myiza, Uwamariya Marie Claire, avuga ko Akarere kagira gahunda zitandukanye zo kwinjiza abafite ubumuga mu bikorwa bya Leta kandi bikaba biri no mu mihigo y’akarere.

Ati “Twabishyize mu mihigo y’akarere aho buri mwaka duhiga kugurira abafite ubumuga inyunganirangingo ndetse n’insimburangingo. Twashyizeho gahunda yo kubateza imbere binyuze mu mikino kuko nk’akarere dufite imikino irenga irindwi abantu bafite ubumuga bidagaduriramo ndetse bajya no mu marushanwa. Mu ngengo y’imari y’akarere tugira umwihariko wo gufasha abafite ubumuga”.

Mukamana Claudette, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba asobanura ko abafite ubumuga batahejwe muri VUP, mu mirimo y’amaboko yoroheje hose ubasangamo.

Akomeza asobanura ko muri uyu mwaka hari kopetarive z’abafite ubumuga akarere kateye inkunga ya miliyoni zirenga ebyiri.

Ati “Muri uyu mwaka twateye inkunga koperative z’abafite ubumuga aho twabahaye miliyoni zirenga ebyiri. Mu mihigo dushyiramo ibikorwa by’abafite ubumuga nko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka 2017/2018, twari twateganyije ko dushyiramo miliyoni zirenga 37 ariko tumaze gukoresha miliyoni zirenga 47”.