Abafite ubumuga bemerewe gukoresha mituweli mu bitaro bya Gatagara

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Jun 16, 2018

Mu itangazo ryashyizwe ku mugaragaro n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Gatagara biherereye mu Ntara y’Amajyepfo, rigaragaza ko abafite ubumuga kugeza ubu bemerewe kwivuriza muri ibyo bitaro bakoresheje ubwisungane mu kwivuza.

Umunyamabanga w’ibitaro bya Gatagara, Uwanyirigira Clemence (Foto Kayitare J.P)

Umunyamabanga w’ibitaro bya Gatagara, Uwanyirigira Clemence, asobanura ko hari serivisi z’abafite ubumuga zitishyurirwaga kuri mituweli nkuko itegeko ryo 2007 ryabigenaga, ibyo bigatuma abafite ubumuga bagana ibitaro bya Gatagara bahura n’imbogamizi zuko ibiciro byo muri ibyo bitaro biri hejuru ugereranyije n’ibindi bitaro.

Uwanyirigira ati “Abenshi bivuriza aha, baba baturuka mu miryango itishoboye bavurwa ugasanga babuze ubushobozi bwo kwishyura bityo abakiliya ugasanga bafitiye ibitaro amafaranga menshi kubera kubura uburyo bwo kwishyura”.

Akomeza avuga ko ibitaro byakomeje gukora ibishoboka byose ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga NCPD, gukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo ikigo cy’ubwiteganyirize RSSB, kibashe kumva ko abafite ubumuga na bo ari Abanyarwanda nk’abandi kandi bakeneye kwitabwaho.

Ashimangira ko guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena ibitaro byatangiye kwakira abafite ubumuga bafite ubwisungane mu kwivuza. Ati “Guhera tariki ya 01 Kamena 2018 twasinyanye amasezerano yuko n’abafite ubumuga bahabwa serivisi hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza. Kuva kuri iyo tariki abafite ubumuga barimo barabimenyeshwa kugira ngo baze kwivuza. Ikindi ni uko abenshi batangiye guhamagara ukumva ko bibatunguye kuko batekerezaga ko bitari kuzashoboka.”

Uwanyirigira kandi avuga ko amasezerano ibitaro bya Gatagara byagiranye na RSSB harimo ko bizajya bitanga inyunganirangingo ku bafite ubumuga ariko insimburangingo zo nta bwo RSSB irabyemeza.

Ati “Batubwiye ko twaba dutangiranye n’inyunganirangingo n’ibirebana no kubaga amagufwa ariko ikirebana n’insimburangingo byo batubwiye ko twaba turetse ahubwo ko bazabireba ikindi gihe, cyane ko zinahenze cyane”.

Serivisi zose zitangwa n’ibitaro bya Gatagara zizajya zishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza uretse insimburangingo. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gatagara bwishimira ko serivisi byahaga Abanyarwanda bigiye kujya bizitanga ku buryo bworoshye kuko ababagana bazajya bishyurirwa na RSSB.