Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
20°C
 

Abafite ubumuga bazungukira mu kwemeza amasezerano nyafurika abarengera

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 07-07-2019 saa 14:50:19
Ubumuga bwa Clubfoot bwibasira amaguru ngo buravurwa bugakira iyo bikozwe kare

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, yatangaje ko mu gihe u Rwanda ruzaba rumaze gusinya ko kwemeza burundu amasezerano nyafurika y’Abafite ubumuga bizatuma abafite ubumuga barushaho kwitabwaho no kurengerwa n’inzego zose mu bikorwa biteganyirijwe Abanyarwanda mu byiciro byihariye.

Yabitangaje mu kiganiro n’Imvaho Nshya, kuwa 6 Nyakanga 2019, ubwo abahagarariye inzego z’abafite ubumuga n’abakuze bo mu bihugu 32 bya Afurika bari bamaze iminsi bateraniye i Kigali mu gusaba ibihugu kwemeza ayo masezerano.

Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe usaba ibihugu 55 biwugize kwemeza amasezerano nyafurika arengera abafite ubumuga n’abageze mu za bukuru, abari muri ibyo byiciro bagafatwa mu buryo bumwe n’abandi bantu, igihugu cyayemeje kikihutira gushyiraho uburyo bwihariye bwo kwita kuri ibyo byiciro.

Ndayisaba avuga ko niba igihugu cyarashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga y’abafite ubumuga byoroshye no gusinya amasezerano nyafurika.

Ati: “Ni nabyo ariya masezerano yo ku rwego rw’Afurika yashingiyeho; urumva rero niba twarasinye ariya nta n’impamvu aya yagatinze.

Kuyasinya ibyo bituma nk’igihugu dukora byinshi no ku rwego rw’Afurika, uzi ngo hari izindi nzego zazakubaza byinshi harimo n’ikintu cyo kubazwa ibyo ukora. Muri make ariya ni amasezerano aha umurongo buri gihugu w’ibyo kigomba gukora, ni ubwiteganyirize bw’uko umuyobozi uje uwo ari we wese ataza ngo yikorere ibyo ashaka.”

Yakomeje avuga ko mu ngingo zigize ayo masezerano, ku Rwanda harimo bike mu bishya bizubahirizwa birimo gushyiraho uburyo bwo kwita ku bakuze ariko na none bafite ubumuga.

Uwaturutse muri Lesotho, nk’igihugu cyonyine kemeje amasezerano ku bakuze, Mampoja Mokorosi, yavuze ko iwabo bagifite ikibazo cy’uko abakuze bose usanga muri sosiyete babafata nk’abapfumu n’abarozi, ariko abakuze bitatabwaho byihariye kubera imbaraga nke zabo mu rwego rw’ubutabera iyo bagiye gusaba serivisi, bategereza nk’abandi baturage, unaniwe kugera kuri serivisi n’aho itangirwa bikaba nta kindi yarenzaho ariko Guverinoma yabo ngo iri gushyira imbaraga mu bukangurambaga mu baturage bwo kubafata neza.

Abari bateraniye muri iyo nama yo gushishikariza ibihugu kwemeza ayo masezerano uko ari abiri, bemeranyije kwihutira gusaba ibihugu byabo gushyira imbaraga mu kuyemeza kugira ngo atangire akoreshwe bitarenze impera z’uyu mwaka.

 

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.