Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
23°C
 

Abafite ubumuga barifuza ko serivisi z’ubuvuzi zijyanye n’ubumuga zakwishingirwa

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 22-07-2019 saa 13:46:39
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCDP, Ndayisaba Emmanuel

Abafite ubumuga bakoresha ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) bafite ingorane zo kubona ubuvuzi bukwiye kubera ko ubuvuzi bwihariye bw’abafite ubumuga butishingirwa n’ubwisungane mu kwivuza.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga, NCDP (National Council of Persons with Disabilities), Ndayisaba Emmanuel, yayitangarije ko abafite ubumuga batishoboye bafite ingorane zo kwivuza.

Ati: “Abafite ubumuga bakoresha ubundi bwishingizi nka RAMA, MMI, SORAS n’ubundi baravurwa nta kibazo ariko abamugaye bakoresha ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) serivisi z’ubuvuzi zijyanye n’ubumuga nta bwo bazishingira mu gihugu hose”.

Akomeza avuga ko ibisobanuro bahabwa ari uko izo serivisi zihenda, zikaba kandi zitarashyizwe kuri lisite y’ubuvuzi bemerewe gukorerwa ndatse na Minisiteri y’Ubuzima ikaba itarabigaragaje.

Ndayisaba avuga ko hariho ibiganiro kuri icyo kibazo kandi biragenda bitanga umusaruro kuko nk’Ikigo k’igihugu cy’ubwiteganyirize bw’abakozi, RSSB, hari icyo cyabaye kemeye cyo kwemerera ibigo bivura abantu bafite ubumuga nka HVP/Gatagara, Gahini na Ririma kugira ngo ibyo bigo bige bitanga izo serivisi kuko ari ibigo by’ubuvuzi bwihariye, ku buryo usanga hariyo abantu b’inzobere mu kubaga abafite ubumuga, kubakorera insimburangingo, inyunganira ngingo n’ibindi.

Kugeza ubu Ikigo cya HVP/Gatagara ya Nyanza ni cyo cyamaze kwemererwa gukora ubwo buvuzi bwihariye ku bamugaye bakoresha Mituweri.

Hari ibindi bitaro bageragezaga gutanga serivisi nibura z’insimburangingo (Protheses) nk’ibitaro birimo CHUK, CHUB i Huye n’ibindi ariko nta bandi bemerewe kuzitanga.

Ikibazo gikomeje guhangayikisha abafite ubumuga batishoboye bakoresha Mituweri, ni uko ahantu bemerewe guhabwa serivisi bakoresheje Mituweri ari hamwe gusa ku buryo uwamugaye ukeneye serivisi atuye kure bimugora kuhagera kandi usanga akenshi baba nta mikoro bafite.

Abamugaye ikibazo usanga bafite si uko barwara marariya cyangwa izindi ndwara ahubwo ikibaremereye ni ubumuga bafite kuko iyo utabahaye insimburangingo cyangwa inyunganirangingo zimufasha mu bumuga bafite nta cyo uba umumariye.

Ikindi kibazo ni ikijyanye n’abaganga b’inzobere mu kuvura abamugaye kuko nabo ari bake ariko hakitabazwa abafatanyabikorwa bagira uruhare mu gufasha abamugaye nk’abatanga amagare y’abamugaye, utwuma two mu matwi dufasha umuntu kumva n’ibindi.

Ndayisaba avuga ko ubuvugizi ku bafite ubumuga bukomeje kuko hari bimwe bagenda bemererwa, akagira ati: “Nk’abafite ubumuga bw’uruhu, nyuma y’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame avuze ku kibazo cy’abafite ubumuga bw’uruhu ko bagomba gufashwa kubona amavuta abarinda izuba rikunze kubatera kanseri, twamaze kwemeranya na RSSB na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo amavuta akenerwa n’abafite ubumuga rw’uruhu yinjire mu gihugu akwirakwizwe mu bigo nderabuzima ku buryo aho buri wese ari abashe kuyagura akoresheje Mituweri.”

Karuranga Emilien afite ubumuga bw’ingingo, avuga ko kwivuza akoresheje Mituweri bidashoboka kandi asabwa gukorerwa ubugororangingo. Akagira ati: “Mfite ikibazo cy’akaguru kandi Muganga yambwiye ko ngomba kugana abaganga bagorora ingingo rimwe mu cyumweru. Ikibazo ni uko ubwishingizi mfite butanyemerera kwivuza kandi bihenze”.

Akomeza avuga ko bizaba byiza mu gihe abafite ubumuga bazemererwa kwivuza bakoresheje mituweri kuko usanga benshi nta bushobozi bafite kandi serivisi bakeneye zihenda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCDP, Ndayisaba Emmanuel

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.