22°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Abafite ubumuga barasaba uburenganzira ku ikoranabuhanga

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 21-01-2020 saa 09:48:18
Ndayisaba Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD

Abafite ubumuga bavuga ko ibyo Leta y’u Rwanda ibakorera bijyanye n’uburenganzira bwabo ari byiza kandi babishima ariko bagasaba ko mu bijyanye n’ikoranabuhanga bishyirwamo imbaraga kuko basanga hari ibikibura.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga, NCPD, Ndayisaba Emmanuel yayitangarije ko Leta y’u Rwanda yahaye agaciro abafite ubumuga kandi bikagaragazwa n’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga Leta yabashyiriyeho kugira ngo ige imenya ibibazo bafite by’umwihariko ibakorere ubuvugizi.

Agira ati “Kugeza ubu abafite ubumuga bahagaze neza mu Rwanda kuko Leta ibumva kandi igakora ibishoboka byose ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe. Ibi bigaragarira mu nzego zinyuranye nko mu burezi, mu bikorwa remezo bidaheza abamugaye kugeza no mu matora kuko iyo abaye abafite ubumuga na bo batekerezwaho kugira ngo bage batora nk’abandi bose n’ibindi. Ibibazo bimwe bisigaye mu bijyanye n’ikoranabuhanga kuko usanga ibintu byinshi bikorwa bibagirwa gushyiramo ibifasha abafite ubumuga”.

Akomeza avuga ko ibyo byose byiza bikorwa bigendeye ku mategeko yagiye ashyirwaho agamije imibereho myiza y’abafite ubumuga ariko ko n’ubwo ibyiza hagombye gushyirwaho ingamba kuri zimwe mu mbogamizi abafite ubumuga bagihura nazo cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ati: “Ibintu byose bisigaye bisaba ikoranabuhanga ariko abantu babikora usanga bibagirwa ko hari abantu bafite ubumuga bazabyifashisha. Urugero niba umuntu atabona yagombye kugira inyandiko ya Buraye (Braille) yagenewe abatabona, kuko niba ugiye ku cyuma, ATM, ushaka kubikuza amafaranga bagombye kuba barateganyije ahantu hari iyo nyandiko ku buryo utabona abikuza nta kibazo. Ikindi niba nta n’inyandiko ya Buraye ihari byaba byiza icyo cyuma kigiye gisohora ijwi ku buryo umenya ibyo ukoze ndetse wakwibeshya icyuma kikabikubwira”.

  1. Loni yemeje Umunsi Mpuzamahanga w’Inyandiko yifashishwa n’abatabona (Braille)
  2. Isomero rya Kigali rifite gahunda yo gukora ibitabo by’abafite ubumuga bwo kutabona
  3. Abatabona barataka ubuke bw’amashuri yabagenewe, hari atatu gusa mu Rwanda

Agaruka kandi kuri bamwe bagifite imyumvire ikiri hasi ku bamugaye bakabaha akato ndetse bagakorerwa n’ivangura.

Ndayisaba avuga ko iyo abantu baheje abafite ubumuga na bo bakicecekera bigeraho bikamera nk’aho uko kubaheza nta kosa ririmo ahubwo ko ariko bagomba kubaho ugasanga niba batarabubakiye ahantu abafite ubumuga bagomba kunyura bajya mu nyubako yo hejuru bumva ko koko batemerewe kujyayo.

Serubuga Matthieu afite ubumuga bw’ingingo, avuga ko mu bwana bwe yahuye n’ibibazo byo guhezwa ku buryo yumvaga hari ibyo yemerewe n’ibyo atemerewe. Agira ati “Navukanye ubumuga ariko ikintu cyambangamiye mu bwana bwange ndetse maze no gukura ni amazina banyitaga. Nabayeho igihe kinini ntazi ko hari inzira zagenewe abafite ubumuga ndetse ntazi ko habaho n’ubwiherero bwabo. Ubwo buzima nabubayemo numva ari uko ngomba kubaho. Kuri ubu hari ibyuma ujyamo bikakuzamura mu igorofa yo hejuru cyangwa ugasanga hari aho bateganyirije inzira y’abafite ubumuga”.

N’ubwo hari ibyo ashima agaruka ku kibazo k’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rikiri inyuma mu bamugaye agasaba ko ibikoresho bikenerwa n’abamugaye byajya bigabanyirizwa igiciro kubera ko usanga abenshi mu bafite ubumuga batishoboye. Ati “Nkubu byaba byiza abamugaye bose batishoboye bagombye guhabwa Smart phone kugira ngo ige ibafasha mu buzima bwa buri munsi. Niba mudasobwa ikozwe bateganye ko izanakoreshwa n’abatabona bahite bashyiramo porogaramu izajya ifasha abatabona ku buryo aho akoze ivuga inyuguti akozeho”.

Akomeza avuga ko ivangura n’iheza byakorerwaga abana byagiraga ingaruka ku mwana nko mu ishuri ku buryo nawe yatekereje kureka ishuri ariko ababyeyi bakajya bamwihanganisha. Aho Leta y’u Rwanda ihereye agaciro abamugaye ndetse hamaganwa amazina babita babapfobya byaramushimishije ku buryo ashimishwa n’uko abana muri iki gihe bubaha ufite ubumuga ahubwo ukabona bagenzi be bashaka kumufasha aho adafite intege.

Yizeye adashidikanya ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubafasha ku buryo no mu ikoranabuhanga naho hazitabwaho by’umwihariko.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.