Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Abafite ubumuga bagiye gufashwa kubona ibikoresho mu mikino itandukanye

Yanditswe na EMILE RUTAYISIRE

Ku ya 10-03-2018 saa 16:27:11
Murema Jean Baptiste uyobora NPC Rwanda sinyana amasezerano na Mr Zeon De Wet uyobora ICRC MveAbility Foundation -East Africa

Tariki 07 Werurwe 2018, ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda “NPC Rwanda” ryagiranye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka ibiri na ICRC Move Ability Foundation.

Murema Jean Baptiste uyobora NPC Rwanda sinyana amasezerano na Mr Zeon De Wet uyobora ICRC MveAbility Foundation -East Africa

Aya masezerano yashyizweho umukono n’uyobora ICRC MoveAbility Foundation mu karere k’ Afurika y’Iburasirazuba, Mr. Zeo De Wet na Murema Jean Baptiste uyobora NPC-Rwanda. Murema yatangarije Imvaho Nshya ko amasezerano y’ubufatanye na ICRC Move Ability Foundation basinye agiye gutuma abafite ubumuga bakunda kandi bashaka gukina umukino wa Basketball, Football ndetse no gusiganwa biruka kuko  bazahabwa ibikoresho bizajya bibafasha gukina iyo mikino bitabagoye.

Murema avuga ko mu gutangira uyu muryango bagiranye amasezerano uzabaha amagare 12 yabugenewe abafite ubumuga bakoresha bakina Basketball (Wheelchair Basketball). Ikindi ni uko muri uyu mwaka bazabazanira insimburangingo zambarwa n’abagize ikibazo cyo kutagira amaguru zizajya zibafasha kwiruka basiganwa ndetse n’imbago zifashishwa n’abafite ubumuga bw’amaguru bakina umupira w’amaguru (Amputee Football).

Ubuyobozi bwa NPC-Rwanda bwishimiye amasezerano basinye kuko agiye gutuma abafite ubumuga babasha gukina bafite ibikoresho byabugenewe kuko mbere bakinaga iyo mikino ariko bafite ibikoresho bisanzwe bakoresha mu buzima bwa buri munsi  bitari ibya siporo.

Murema akaba avuga ko bazakomeza gushyira ingufu mu kwegereza imikino abafite ubumuga kuko ifasha gucunga no kugira ibiro bikwiye, kumererwa neza mu mubiri.

Murema komeza avuga ko imikino ibafasha kurwanya indwara nyinshi zikomeye nk’umuvuduko ukabije w’amaraso, guhagarara k’umutima, gufungana k’ udutsi dutwara amaraso n’izindi. Imikino ifasha mu gusabana, kwishimira n’abandi no kumenyana.

Umwanditsi:

EMILE RUTAYISIRE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.