Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Abafite ubumuga bagaragaje imbogamizi bahura na zo mu mitangire ya serivisi

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 28-04-2019 saa 18:20:11
Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite Ubumuga rivuga ko uburyo bwagenwe mu gutwara abantu n’ ibintu butorohereza abafite ubumuga cyane cyane abagendera mu magare

Abagore n’abakobwa bafite ubumuga batangaje ko bagihura n’imbogamizi zikomeye ahatangirwa serivisi hose kandi igihangayikishije ari uko hashize imyaka igera ku icumi hashyizweho amabwiriza ya Minisitiri n’amategeko agena umwihariko ku mitangire ya serivisi ku bafite ubumuga.

Babitangaje ubwo abagore n’abakobwa bibumbiye mu muryango nyarwanda w’Abagore n’Abakobwa bafite ubumuga (UNABU) baganiraga n’abagize inzego z’ibanze zakorewemo ubushakashatsi mu 2017 ku mitangire ya serivisi ku bagore bafite ubumuga n’abandi bahagarariye inzego za Leta zifite mu nshingano imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda w’Abagore n’Abakobwa bafite ubumuga (UNABU), Mushimiyimana Gaudence yavuze ko ubwo bushakashatsi bakoreye mu turere twa Nyanza, Gicumbi, Bugesera na Rutsiro.

Yasobanuye ko basanze mu mitangire ya serivisi ku bafite ubumuga hakirimo ibibazo bikomeye, bishingiye ahanini ku kuba abatanga serivisi mu nzego z’ibanze, mu mashuri, mu mavuriro ya Leta, mu gutwara abagenzi n’ahandi na bo ubwabo bataramenya umwihariko abafite ubumuga bagenerwa mu mategeko n’amabwiriza ya minisitiri.

Ati: “Twahuye n’imbogamizi zikomeye cyane cyane zishingiye ku mategeko n’amabwiriza ndetse na politiki zihari. Imbogamizi yagaragaye cyane ni imbogamizi kuri serivisi z’ubuzima, aho usanga hari iteka rya Minisitiri rigena ko abafite ubumuga bahabwa ubwisungane mu kwivuza, rigena ko abafite ubumuga badatonda umurongo kwa muganga ariko ugasanga nubwo iryo teka rihari ritazwi n’abashinzwe kurishyira mu bikorwa cyane cyane ku nzego z’ibanze.”

Mushimiyimana yakomeje asobanura ko iryo teka ryemerera ubwisungane mu kwivuza abafite ubumuga na n’ubu ririmo kugongana n’amabwiriza agenga ibyiciro by’ubudehe Abanyarwanda babarizwamo.

Ati: “Kugira ngo uhabwe ubwisungane ufashwa na Leta binyuze mu byiciro by’ubudehe ni uko ugomba kuba uri mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, ariko hari n’abafite ubumuga batari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe kandi amakarita bafite y’ubumuga abemerera ko bagombye kuba bahabwa ubwisungane mu kwivuza bwa mituweri”.

Musabwasoni Brigitte, ufite ubumuga buri ku kigero cya 70% bwo mu kiciro cya kabiri, yavuze ko imbogamizi zikiri nyinshi kuko hari n’ubwo umugore ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva ashobora kujya kwivuza akaba yahabwa imiti itajyanye n’uko arwaye kuko nta muganga yasanze ku ivuriro uzi ururimi rw’amarenga umurwayi akoresheje.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yagaragarijwe bamwe mu bakozi bo muri ako karere batari bazi ko hari amabwiriza ateganya umwihariko ku bafite ubumuga mu mitangire ya serivisi, avuga ko hagikenewe kwigisha n’ubuvugizi.

Ati: “Hari ibyo twabonye mu karere kacu tugiye kunoza kurushaho, ibijyanye na serivisi rusange bahabwa uburyo bakirwa; imwe mu ndangagaciro y’Abanyarwanda kubaha abantu bakuze n’abafite ubumuga twumvikanye ko tugiye kubishyiramo imbaraga, cyane cyane ahatangirwa serivisi haba kwa muganga n’ahandi hahurira abantu benshi ko hagombye kumanika ibyapa bisaba ko abantu bafite ubumuga bitabwaho.”

Abateraniye muri iyo nama, bagaragaje ko hakwiye ubukangurambaga bwimbitse mu nzego zitanga serivisi, abakozi bakarushaho gusobanukirwa itegeko n’amabwiriza agena umwihariko ku banyarwanda bafite ubumuga kuko byarushaho guteza imbere uburenganzira bwabo nk’uko bigenwa n’Itegeko Nshinga.

Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite Ubumuga rivuga ko uburyo bwagenwe mu gutwara abantu n’ ibintu butorohereza abafite ubumuga cyane cyane abagendera mu magare

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.