Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Abafite ubumuga 11 000 bagiye kujya bahabwa inkunga y’ingoboka

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jun 27, 2018

Mu nama yahuje abafite ubumuga na Leta ndetse n’abafatanyabikorwa, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko abafite ubumuga bagenda batezwa imbere uko amikoro y’igihugu agenda aboneka, ndetse ko abafite ubumuga bw’ikiciro cya mbere bazajya bahabwa inkunga y’ingoboka itangwa muri VUP.

Kaboneka Francis, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu (iburyo) n’umuyobozi wa VSO mu Rwanda Madamu Shalloner Sarah (Foto James R.)

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Kaboneka Francis, ndetse n’umunyabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Dr Mukabaramba Alvere, mu nama y’abafite ubumuga itegura inama mpuzamahanga y’abafite ubumuga izabera mu Bwongereza muri Nyakanga uyu mwaka.

Afungura iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri Kaboneka yavuze ko imyaka 10 ishize Leta y’u Rwanda isinye amasezerano mpuzamahanga yo kurengera abafite ubumuga, ndetse no mu mategeko y’igihugu nk’Itegeko Nshinga, hakaba hateganywamo ingingo zirengera abafite ubumuga, byatumye u Rwanda rutera intambwe ikomeye yo kwita kuri iki kiciro cy’abaturage mu buryo bw’umwihariko.

Yagize ati “Mu ngingo ya 16, iya 51 n’iya 139 z’Itegeko Nshinga harimo ingingo zirengera abafite ubumuga ku buryo bw’umwihariko, aho rigaragaza ko abantu bose bavuka bangana imbere y’amategeko, ko nta vangura cyangwa ikumira ririho mu rwego rw’amategeko ndetse ko ari inshingano za Leta gufasha no kwita ku bafite ubumuga, abatishoboye n’abageze mu zabukuru.”

Kaboneka avuga ko hari byinshi byagezweho mu rwego rwo guteza imbere abafite ubumuga, nko kuba bahagarariwe mu nzego zose z’ubuyobozi uhereye ku mudugudu kugera ku rwego rw’igihugu.

Yavuze kandi ko havuguruwe amategeko mu rwego rwo guteza imbere abafite ubumuga, abafite ubumuga bashyizwe mu byiciro hagendewe ku miterere y’ubumuga, kubasha kugera mu bikorwaremezo bya Leta kimwe n’abandi bahakenera serivisi.

Kaboneka kandi avuga ko abafite ubumuga bashyiriweho ingengo y’imari yo kubitaho mu nzego zose z’ubuyobozi.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko hari ibigiye gukorwa mu gihe kiri imbere kuko byose bitaragerwaho, nko gushyiraho ibigo bifasha abantu bafite ubumuga, gushyiraho uburezi  bwita ku bafite ubumuga bwihariye batabasha kwigana n’abandi, gahunda zo gufasha abatishoboye bafite ubumuga nko guhabwa inkunga y’ingoboka itangwa na VUP n’ibindi.

Dr Mukaramba Alvere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yagarutse ku bufasha butangwa na Leta ku batishoboye n’abafite ubumuga nta vangura, aho yagarutse ku ngingo ya 50 y’Itegeko Nshinga ivuga ko Leta yiyemeje gufasha abatishoboye b’ingeri zose barimo abafite ubumuga, abarokotse Jenoside n’abandi batishoboye.

Ati “Abafite ubumuga bw’ikiciro cya mbere 11 000 ari bwo bumuga bukomotanyije bagiye kujya bahabwa inkunga y’ingoboka itangwa na VUP n’ubwo baba bakomoka mu miryango itari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, ndetse n’ababyeyi bafite abana nk’abo bazajya bahabwa uturimo duto tubyara amafaranga abafasha kwita ku miryango yabo kuko batabasha kubona umwanya uhagije wo gukorera imiryango yabo”.

Yagarutse ku byiciro bitanu byashyizwemo abafite ubumuga bagera ku 154 000, bakazajya bitabwaho banafashwa na Leta ku bufatanye n’abafatanyabikorwa n’imiryango ya Sosiyete sivili  ifite mu nshingano gufasha abafite ubumuga.

Umuyobozi wa VSO mu Rwanda Madamu Sarah Shalloner, yagarutse ku byakozwe na Leta y’u Rwanda mu kwita ku bafite ubumuga, ashima uburenganzira bahabwa n’amategeko y’u Rwanda, cyane mu Itegeko Nshinga.

Yavuze ko hari byinshi byagezweho mu kwita kuri iki kiciro cy’abaturage ariko ko hari n’ibindi bikwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo abafite ubumuga babone ubufasha bwose bakenera.

Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga yagarutse ku byagezweho mu kwita ku bafite ubumuga n’ibikiri imbogamizi birimo nka politiki yo kwita ku bafite ubumuga itarashyirwaho, ariko akishimira ko yatangiye gukorwaho, akizera ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari yaba ibonetse mu gihe nta zindi mbogamizi zibonetse.

Bizimana Dominique, Umuyobozi  w’Ihuriro ry’imiryango ya Sosiyete sivili ifasha abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) yagarutse ku bushobozi buke bw’iyi miryango mu gufasha abafite ubumuga, aho bahora bategereje inkunga z’amahanga, aboneraho umwanya wo gusaba Leta gutangira gutekereza ku mikoro y’iyi miryango hagamijwe kubona ubufasha bwa Leta kugira ngo bakomeze bakore umurimo wo gufasha abafite ubumuga kuko bishoboka ko inkunga z’amahanga zazahagarara.

Ati “Ni ngombwa ko Leta itangira gutekereza ku bufasha yagenera imiryango ya Sosiyete sivili ifasha abafite ubumuga, dukoresha inkunga zituruka mu mahanga, birashoboka ko ejo cyangwa ejo bundi zahagarara, byaba byiza rero Leta ifashe ingamba hakiri kare ikatugenera inkunga ibinyujije muri NCPD.”

Leta ifatanyije n’imiryango ya Sosiyete sivili biyemeje kwita no kurengera abafite ubumuga mu byiciro byose no kubabonera ubuvuzi n’ubufasha bukenewe.