Abafite inzu zisakaje amabati ya asibesitosi bafite ubwoba bwa kanseri

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 11-01-2019 saa 08:46:50
Biteganyijwe ko 2019 -2020 asibesitosi izaba yacitse burundu

Abaturage bafite inzu zisakaje asibesitosi n’abagana serivisi mu bigo bitandukanye bisakaje ayo mabati baravuga ko batewe impungenge z’uko ayo mabati ashobora kubagiraho ingaruka.

Ayo mabati aracyagaragara kandi Leta yarafashe ikemezo cy’uko agomba kuva ku nyubako ariko kuri ubu, ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Imiturire buvuga ko icyo gikorwa kitaragera ku musozo kuko kigeze kuri 56%.

Mu mwaka wa 2011 ni bwo Leta y’u Rwanda yakoze ubushakashatsi isanga ayo mabati akozwe mu binyabutabire agira ingaruka ku buzima bigatera kanseri.

Kuva ubwo hahise hakorwa ibarura ry’inzu zisakajwe ayo mabati zirimo inzu za Leta, iz’abantu ku giti cyabo ndetse n’amadini, basanga ayo mabati ari ku buso bwa metero kare miriyoni zikabakaba 1.700.000.

Hafatwa umwanzuro wuko ibisenge bisakajwe n’ayo mabati bitagomba kurenga mu mwaka wa 2013 bitarakurwaho ngo bisimbuzwe amabati atagira ingaruka ku buzima.

Nubwo bimeze bityo, hashize imyaka itandatu hakigaragara inyubako zisakaje Asibesitosi, ikintu abaturage bavuga ko kibahangayikishije kubera ko bigira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Hari n’abikanga ko amazi ava kuri asibesitosi ashobora kuba yagenda akamanuka akajya mu migezi runaka cyangwa akaba yanamanuka akajya mu butaka, akajya mu isoko abaturage bakaba bayavoma bakarwara.

Kananga Eric, Umuhuzabikorwa w’agateganyo w’umushinga wo guca amabati ya asibesitosi mu Kigo k’Igihugu Gishinzwe Imiturire avuga ko kurwanya burundu asibesitosi byakomwe mu nkokora no kubura ingengo y’imari, gusa ngo mu myaka ibiri ayo mabati ntazaba agisakaje inzu.

Yagize ati “Umushinga wagombye kuba wararangije ibikorwa byawo mu mpera za 2016 ariko inzitizi ahanini zishingiye ku bushobozi, ku myumvire y’abaturage cyangwa ya bamwe muri ba nyiri inyubako, ni byo byatumye umushinga udashobora kurangirira igihe, ariko kugeza ubu ngubu aho imirimo igeze asibesitosi zimaze gukurwaho mu Rwanda yaba ku nyubako za Leta no ku bandi, hamaze gukurwaho asibesitosi zigera kuri 56% zikaba zitabwa mu byobo byabugenewe biherereye mu turere 14 tw’u Rwanda.”

Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Imiturire kigaragaza ko habaruwe amabati angana na metero kare zikabakaba 1 700 000 bamaze gukuraho metero kare ibihumbi bisaga 956 bingana na 56%.

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2018 – 2019 hari gukoreshwa amafaranga asaga 1 267 000 000 mu gihe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019 – 2020 ari bwo biteganyijwe ko aya mabati azaba yacitse burundu.

Asibesitosi yinjiye mu karere mu 1954 izanywe na sosiyeti z’Ababiligi.

Biteganyijwe ko 2019 -2020 asibesitosi izaba yacitse burundu

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.