Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Abafite aho bahuriye na siporo mu mashuri basabwe gukorera hamwe bagamije iterambere

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 20, 2019

Ejo hashize tariki 19 Nyakanga 2019, hasojwe inama y’iminsi ibiri yari igamije  kuganira ku iterambere rya siporo mu mashuri “Sport Scolaire”, imbogamizi ndetse n’ingamba zafatwa yari yateguwe na Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”, ifatanyije na Minisiteri y’Uburezi “MINEDUC” ndetse na Federasiyo ya siporo mu mashuri.

Iyi nama yari yanitabiriwe kandi abahagarariye Federasiyo zifite imikino mu mashuri, itangazamakuru ndetse n’Inzego za Leta yasojwe hafashwe imyanzuro itandukanye izafasha mu gukemura ibibazo bikomeje kugaragara muri siporo mu mashuri.

Mu gusoza iyi nama, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) Dr. Isaac Munyakazi yashimiye abitabiriye asaba ko buri wese yazagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro.

Dr. Isaac Munyakazi yabwiye abari  bitabiriye iyi nama ko imyanzuro bafashe mu rwego rwo guhangana n’izo mbogamizi basabwa gukosora, bitagerwaho hatabayeho ubufatanye ku nzego zose zirebwa na siporo mu mashuri.

Ati : Iyo myanzuro twabonye nayo ishingiye ko idashobora gushyirwa mu bikorwa ya mikoranire idashobotse, ni umwanzuro ukomeye tuvanye muri iyi nama y’uko inzego zose zirebwa na siporo duhereye hasi mu mashuri kugeza ku rwego rw’Igihugu. Tuvugurure imikoranire kugira ngo ibyananiranye kuko abantu babikoraga mu buryo butatanye, uyu munsi duhuze imbaraga kugira ngo bikorwe neza.”

Avuga ko haba MINEDUC ndetse na MINISPOC bafite inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro yafatiwe muri iyi nama.

Ati: “Twebwe dushinzwe gukurikirana ku rwego rwa Minisiteri zombi tuzakurikirana kugira ngo uwo mwanzuro w’imikoranire ushyirwe mu bikorwa mu bijyanye no gutegura igenamigambi n’ingengo y’imari kugira ngo dushyire mu bikorwa ibintu  bitandukanye twakoraga mu buryo butatanye.”

Yemeza ko gushyira hamwe mu bikorwa bitandukanye bizarushaho gutanga umusaruro munini. Ati : Uyu munsi ubufatanye buratuma igikorwa duhuriyeho mu buryo bushyize hamwe, tugitegurire hamwe, tugishakire ubushobozi hamwe, gikorwe n’abantu twemeranya kandi dukurikirane umusaruro uvuyemo.”

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance nawe avuga ko ubufatanye mu iterambere rya siporo mu mashuri bizagira byinshi bihindura ku mikorere yari isanzweho.

Ati : Ubufatanye rero ni ngombwa kuko abafite amashuri mu nshingano ni ho hari abana, kuko n’abafite siporo mu nshingano nta bwo politike ya Siporo yashyirwa mu bikorwa idatangiriye mu mashuri. Bugiye kudufasha ku bijyanye no kumenya impano abana bafite no kuzikuza.”

Yungamo ati: Tudafatanyije na MINEDUC sinzi uko byaba byifashe kuko ntacyo babasha kugeraho tudafatanyije na bo na za Federation nta bwo byakunda nkaba nishimira ko iyi nama yabaye igaragaza ko ari wo murongo n’abo dufatanya bashyira politike ya siporo mu bikorwa ni uko bagomba kubyumva.”

Siporo yo mu bigo by’amashuri “Sport Scolaire” ikunze kugaragaramo abana bakiri bato bafite impano, ishyirwamo imbaraga mu rwego rwo kurushaho guteza imbere siporo mu gihugu.

Nyirasafari Esperance, Minisitiri wa Siporo n’Umuco (hagati mu bicaye) iburyo ubanza ni Dr. Isaac Munyakazi Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC)