Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Abafatabuguzi barakangurirwa kumenya uburenganzira bwo kurenganurwa na RURA 

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 19-04-2019 saa 07:03:00
Abatanga serivisi barasabwa kujya bakemura ibibazo by'abafatabuguzi bitagombye kujyanwa mu zindi nzego

Abafatabuguzi bakwiye  kumenya ko bafite uburenganzira bwo kurenganurwa; bakaba bakwitabaza Urwego Ngenzuramikorere (RURA) igihe bahawe serivisi mbi mu mirimo rushinzwe kugenzura.
 
Urwego Ngenzuramikorere rwashyizweho n’itegeko No 09/2013 ryo ku wa 01/03/2013 ari na ryo rigena imirimo igenzurwa. Ingingo yaryo ya 2 iteganya ko imirimo igenzurwa ari itumanaho, ikoranabuhanga mu isakazabumenyi, isakazamakuru, serivisi z’amaposita, ingufu, amazi, isuku n’isukura, gutwara abantu n’ibintu.  Indi mirimo igenzurwa ijyanye  n’ibikorwa by’ubucuruzi  bwa Peterori n’ibiyikomokaho n’irebana n’uburyo bwo gukumira ingaruka z’imirasire yangiza.
 
Karamuka Augustin ukora mu Ishami rishinzwe kurengera abafatabuguzi muri RURA, avuga ko uru Rwego rufite inshingano nyinshi, ariko harimo imwe mu zikomeye cyane irebana no kurenganura abafatabuguzi hashingiwe ku  burenganzira bafite bwo gutanga ikirego  kigakurikiranwa mu buryo bukwiye bakarenganurwa. 
 
Yagize ati: “Abantu nibamenye ko hari uburyo bashyiriweho kugira ngo barenganurwe, kandi abagannye RURA  bishimira uburyo ibibazo byabo byakemutse”.
 
Asobanura ko hari amabwiriza akurikizwa mu gukemura ibibazo yashyizweho mu 2016; RURA  ihagarara  hagati y’impande zagiranye ikibazo, ikazumvikanisha kugeza igihe gikemukiye kandi zikabimenyeshwa.  Ifite n’ububasha bwihariye bwo gukora iperereza hagamijwe gukemura ikibazo yashyikirijwe, rigakorwa n’abakozi bo mu Ishami rishinzwe kurengera abafatabuguzi.
 
INZIRA ZIKURIKIZWA MU GUTANGA IKIREGO
 
Karamuka  avuga ko uwarenganyijwe aba agomba kubanza kureba uwamurenganyije bakumvikana ubwabo, atamukemurira ikibazo akagana RURA ariko afite n’ibimenyetso bifatika, kuko iyo bitabonetse  hari igihe  bigorana kumurenganura. 
 
Ikirego gitangwa mu magambo cyangwa mu nyandiko, RURA igakora  ubugenzuzi, igahamagara abarebwa  n’ikibazo kugira ngo bumvwe,  mu rwego rwo gushaka igisubizo.
 
Gusa ngo hari igihe habaho kwinangira, abagiranye ibibazo bakananirwa kumvikana,  uruhande rutanyuzwe n’imyanzuro yafashwe rukaba rwagana urukiko rubifitiye ububasha nk’uko biteganywa n’ingingo ya 47 y’itegeko rishyiraho RURA.
 
UBUHAMYA BWA BAMWE MU BITABAJE RURA IKABARENGANURA
 
Niyombabazi Leonard utuye mu Murenge wa Kanjongo, mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko yaburiye umuzigo mu modoka yavaga muri gare yo mu Mujyi wa Kigali yerekeza i Nyamirambo, ikibazo akakimenyesha   kompanyi itwara abagenzi ariko ntigikemure.
 
Yagize ati: “Namaze amezi 3 nsiragira  nta gisubizo gifatika bampa, umuzigo wari ufite agaciro k’amafaranga agera ku bihumbi 150.  Ikibazo nakigejeje muri RURA, banzura ko umushoferi wari utwaye imodoka yishyura umuzigo atanga amafaranga make make buri kwezi. Ubu ikibazo cyarakemutse. Ubutumwa naha abantu ni ukujya bagana Urwego Ngenzuramikorere  igihe barenganyijwe,  ariko byaba byiza na  kompanyi zitanga serivisi zigiye zikemura ibibazo zitagombye gusiragiza uwarenganye”. 
 
Umutoni Francine  utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, na we ari mu bakemuriwe ikibazo. Yagize ati: “Muri Nzeri 2018 terefoni yange yabuze rezo (network), njya  gukoresha Simuswapu kuri kompanyi y’itumanaho, mbasaba ko banareba ko konti yange  irinzwe kuko nari mfiteho amafaranga  1.700.000, barebye kuri konti basanga nta n’amafaranga 10 ariho! Nababwiye ko bibeshye kuko mbere yo kubura rezo nari nakomeje kugenzura ko ariho kuko yari ay’ikimina”.
 
Avuga ko baje gusanga amafaranga yabikujwe n’undi muntu yifashishije fotokopi y’indangamuntu y’impimbano.
 
Umutoni avuga ko yamaze umwaka wose asaba kompanyi y’itumanaho kumukemurira ikibazo kuko cyari cyatewe n’uburangare bw’abakozi bayo, ariko ntiyagikemura, yitabaza RURA. Ati: “Muri uku kwezi kwa kane 2019, amafaranga narayabonye, nanditse n’urwandiko nshimira  RURA kuko yagize uruhare rukomeye kugira ngo mbashe kuyabona”.
 
IBIBAZO BIMAZE GUKEMURWA NA RURA
 
Raporo ya RURA yo mu 2018 igaragaza ibibazo bimaze gukemuka:
● Mu itumanaho, ku birego 383 hakemutse 368,
● Mu bijyanye n’ingufu, hakiriwe  ibirego 27 hakemuka15,
● Ku birebana no gutwara abantu n’ibintu, yakiriye ibirego 634 ikemura 612,
● Ku bijyanye n’amazi, isuku n’isukura yakiriye ibirego 15, muri byo 93% byarakemutse.
 
Mukamurera   Vénérande ukuriye ishami rishinzwe kurengera abafatabuguzi muri RURA, yatangaje ko  kuba hari ibibazo bitakemutse byatewe ahanini  no kuba nta bimenyetso bihagije byabonetse bituma RURA ifata ikemezo, kuba hari abandika ntibashyireho aderesi  (nta terefoni cyangwa email) babonekaho mu gihe ibibazo byabo byatangiye gukurikiranwa.   Hari n’abatanze ibirego bitareba uru Rwego (bagirwa inama zaho babijyana) na bamwe babitanze bigiza nkana,…
 
Avuga ko muri rusange uburenganzira bw’umufatabuguzi bugenda bwumvikana uko imyaka igenda kandi RURA ikora ubukangurambaga buhoraho buzatuma  imyumvire ihinduka, umufatabuguzi  agahabwa agaciro kuko ari inkingi ikomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.
 
Karamuka Augustin ukora mu Ishami rishinzwe kurengera abafatabuguzi muri RURA, atanga inama avuga ko ariko abantu badakwiye kumva ko gutanga ibirego ari byo byihutirwa, ahubwo bajya babanza kumvikana n’abo bagiranye ibibazo. Asaba n’abatanga serivisi kujya bakemura ibibazo hakiri kare bitagombye kujyanwa mu zindi nzego.
 
Ati: “Imanza ni ikintu wajyamo ubona ko nta yindi nzira ikibazo cyakemukiramo, abafatabuguzi bakwiye kwita ku bintu byabo, bakareba ko serivisi bahawe itabatera ikibazo, bizatuma umubare w’ibirego ugabanuka.  Abatanga serivisi na bo bakwiye kujya bihutira gukemura ibibazo bagiranye n’ abafatabuguzi bikarangira batagombye gutanga ibirego, kuko    RURA  ifite ibintu byinshi iba igomba gukora, ikwiye kuba yakira ibibazo bikomeye byumvikana ko nta handi byakemukira. Ibyo turanabyigisha mu bukangurambaga dukora, ibyo bibazo bibaye bike twese byatworohereza”.
 
Urwego Ngenzuramikorere rwahawe ububasha buhambaye bwo gukemura impaka budafitwe n’izindi nzego zishinzwe igenzura kuko rushobora no gutanga ibihano, ni ububasha busa n’ubwo inkiko zahawe mu guca imanza, ariko ntirushobora gusimbura urukiko.
 
Uburyo umufatabuguzi yakwifashisha atanga ikirego
 
Ashobora gutanga ikirengo  mu nyandiko,  guhamagara kuri nimero (+250) 252584562, (+250) 738182159, 0788318683, 0788620584 cyangwa akamenyekanisha ikibazo anyuze  ku rubuga  www.rura.rw cyangwa kuri email www.info@rura.rw

RURA ifite inshingano yo kurenganura abafatabuguzi barenganyijwe mu mirimo igenzura

Abatanga serivisi barasabwa kujya bakemura ibibazo by’abafatabuguzi bitagombye kujyanwa mu zindi nzego

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

One Comment on “Abafatabuguzi barakangurirwa kumenya uburenganzira bwo kurenganurwa na RURA ”

  1. Nkubu twishyura amafrw arimo na internet ariko bayishyiramo mugitondo gusa byagera saa sita ukaba utabonamo iyo internet kdi mu kiguzi baduca barayiteganyije. RURA twarayibibwiye twararushye

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.