Abafatabuguzi banini ba MTN bahawe ubwasisi abandi bagabirwa inka

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 12-07-2019 saa 13:55:20
Bamwe mu bakiriya banini ba MTN barimo abagabiwe inka abandi bahabwa amatike yo kujya Dubai

Mu rwego rwo gusubiza bimwe mu byifuzo by’abakiriya bayo, Sosisyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, kuri uyu wa Gatanu mu gikorwa cyo kumurika no gushyira ahagaragara ifatabuguzi rishya yiswe MTN PRESTIGE ikubiyemo impano zitandukanye ndetse n’amatike y’indege ajya i Dubai, byahawe bamwe mu bafatabuguzi banini bakomeje gukorana neza n’icyo kigo, aho bahawe ubwasisi abandi bagabirwa inka za kijyambere.

Mu butumwa yagejeje ku bakiriya ba MTN banini basaga igihumbi bari bahagarariye bagenzi babo, umuyobozi mukuru wa MTN RWANDA Bart Hofker avuga ko, nyuma y’imikoranire myiza n’abakiriya bayo b’ingenzi hamwe n’abandi, basanze ari ngombwa gutegura gahunda yo kwakira abo bakiriya bakoranye n’ikigo igihe kinini ari na byo byatumye babashyira igorora, abandi bakagabirwa inka za kijyambere nk’ikimenyetso cy’umuco nyarwanda.

Ati “Muri iki gikorwa cyo kumurika iri fatabuguzi rishya kubakiriya bacu banini, twasanze gushimira aba bakiriya nk’abafatanyabikorwa bacu b’ingenzi mu rwego rwa serivise zo gutumanaho ari iby’agaciro gakomeye, kuko n abo muri iki gikorwa gishya hari ubwasisi twabageneye by’umwihariko nko kubaha umurongo w’itumanaho wihariye mumashami yose ya MTN yitwa Call Centers zikoreramo, kuborohereza kuguma ku muyoboro wa MTN igihe cyose bakoze ingendo mu bihugu bisaga 17 byo kumugabane wa afurika n’ahandi (roaming), kandi ibiciro bigakomeza kuba nk;ibyo mu Rwanda’’.

Umuyobozi w’shami ry’ubucuruzi mu kigo cya MTN, Acheampong Richard, avuga ko iri fatabuguzi rya MTN ririmo twinshi mu dushya tugamije guha amahirwe abakiriya yo kugera kuri servise zabo mu buryo bwihuse kandi bunoze, ati “Ni ifatabuguzi rizagera no ku bandi bakiriya ba MTN benshi, aho baherereye hirya no hino mu gihugu, kuko hari n’utundi dushya bagenewe turebana na serivise z’umwihariko kuri bo zirimo nk’ijwi rinoze kumuyoboro wabo kandi mu buryo buhendutse, uburyo bwo kugura poromosiyo za buri kwezi ziriho iminota y’ubuntu, murandasi ihendutse, koroherezwa kunyura ahantu h’abanyacyubahiro ku kibuga k’indege, gihindura simukadi ku buntu n’izindi.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu MTN ikoreramo muri Afurika, by’umwihariko mu Rwanda kuva yatangira mu mwaka wa 1998 imaze kwagura umuyoboro wayo kubera ubwiyonger bw’abafatabuguzi, ubu imaze kugira abafatabuguzi basaga miriyoni enye.

Lion Imanzi ashyikiriza inkuyo umwe mu bafatabuguzi wagabiwe na MTN

Bamwe mu bakiriya banini ba MTN barimo abagabiwe inka abandi bahabwa amatike yo kujya Dubai

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.