Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Abadepite ntibumva uko umusaruro uba muke, abahinzi bakabura amasoko

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 27-11-2018 saa 10:15:14
Abadepite bagize komisiyo ishinzwe ubuhinzi n'ubworozi baganiriye na Minisitireti y'Ubuhinzi n'Ubworozi (Foto MINAGRI)

Itsinda ry’Intumwa za rubanda zigize komisiyo ishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, ryagaragarijwe ko hari ibyiza bimaze kugerwaho mu buhinzi ariko ko hakiri imbogamizi.

Perezida w’iyi komisiyo Nyirarukundo Ignacienne, avuga ko uyu munsi ku wa Kabiri batangira kugirira ingendo mu turere, mu rwego rwo gukurikirana iby’ubuhinzi n’ubworozi.

Depite Nyirarukundo avuga ko hari ibiteye urujijo kandi ntibyuzuzanye. Agaragaza ko umusaruro uba muke ariko ngo n’ubonetse bamwe mu bahinzi bakavuga ko nta soko bafite.

Avuga ko ibyo akumva ari ibintu birambiranye kandi bikwiye kuba bifata umurongo, umusaruro ukiyongera ariko noneho ukagera no ku bawukeneye bose.

Yasobanuye impamvu iyi komisiyo yatangiye kugirira uruzinduko hirya no hino mu turere muri gahunda zo gukurikirana ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi.

Ati “Tuzareba aho ubushakashatsi bw’ubuhinzi bukorerwa kugira ngo tumenye niba dufite imbuto nziza. Kugira ngo uhinge weze ugomba kuba ufite imbuto nziza kandi ufite n’aho guhinga. Nitumara kuhava tuge kureba niba iyo umusaruro umaze kuboneka ujya he? Ujya mu masoko, mu ngo z’abaturage, mu nganda se ugerayo umeze ute kugira ngo ibyo basaruye bitaza guteza indwara?”

Akomeza agaragaza bimwe mu bizasurwa n’itsinda ry’abadepite bari muri komisiyo ishinzwe ubuhinzi n’ubworozi. Avuga ko bazareba ubuhunikiro bushobora gufasha mu gihe habaye ingorane, basure inganda zakira umusaruro bityo bamenye ingano y’umusaruro wakirwa n’izo nganda n’uwo zagombye kuba zakira. Bazanareba kandi niba umusaruro uboneka utabura isoko.

Depite Nyirarukundo avuga ko ubuhinzi n’ubworozi bufite ikerekezo. Ati “Ikerekezo urabona gihari kuko mu myaka yashize twari dufite ikibazo k’imbuto ntawavuga ngo cyarakemutse burundu ariko iyo babitugaragariza mu mibare uko babiteganya, ubona ko biri mu nzira nziza. […] ibindi byose byahagarara ariko abantu bakagira imbuto nziza ukaba uzi ngo ntizahura n’indwara, ntizahura na nkongwa, ukamenya ko iyo imbuto ari nziza kandi yizewe wazanashyiramo ifumbire ukabona umusaruro. Muri make urabona ko ubworozi bufite ikerekezo.”

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe ubuhinzi n’ubworozi baganiriye na Minisitireti y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Foto MINAGRI)

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Musabyimana Jean Claude, avuga ko bagaragarije abadepite aho ubuhinzi buhagaze uyu munsi n’ibibazo birimo hagamijwe kureba ibisubizo n’ibyiza bikorwa mu buhinzi n’ubworozi hanyuma bakazagira inama Minisiteri n’uburyo ubuhinzi n’ubworozi byakorwa neza kurushaho.

Akomeza avuga ko hari ibyiciro bimaze kugira uruhare mu iterambere rirambye. Ati “Hari byinshi bimaze gukorwa mu buhinzi n’ubworozi kuko tumaze kurangiza ibyiciro bitatu bya gahunda z’ubuhinzi, ubu tugeze ku ya kane. Eshatu zashize zubatse umusingi ku buryo bw’iterambere rirambye zirimo nka gahunda z’iyamamazabuhinzi, twigire muhinzi n’izindi.”

Musabyimana avuga ko ubuhinzi ari igice gifite umwihariko kubera ko ari cyo cya mbere kigirwaho ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ati “Igice cy’ubuhinzi kiragoye kandi gifite umwihariko kuko ni cyo cya mbere gihura n’ihindagurika ry’ikirere, ni ukuvuga ngo iyo imvura iguye ari nyinshi aba mbere bababara ni abahinzi, n’izuba ryava ari ryinshi abababara ni abahinzi. Abahinzi bashobora kweza umusaruro mwinshi ugasanga ubuze isoko kubera ubwinshi bwawo.”

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.