Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Abadepite bo muri Afurika y’Epfo bashimye ibyo u Rwanda rumaze kugeraho

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jun 5, 2018

Itsinda ry’Abadepite bavuye mu ntara ya Kwazulu Natale muri Afurika y’Epfo bari mu ruzinduko mu Rwanda bashima u Rwanda aho rugeze  rwiyubaka ndetse bakaba hari n’ibyo bazarwigiraho.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Uwimanimpaye Jeanne d’Arc wa 7 uvuye iburyo hamwe n’abagize itsinda ry’Abadepite ba Kwazulu Natale muri Afurika y’Epfo (Foto Nzibavuga)

Umuyobozi Mukuru Wungirije mu nteko ya Kwazulu Natale Happy Mamlili Blose ari na we wari uyoboye itsinda ry’abagera kuri 12, avuga ko baje mu Rwanda nk’igihugu kizwiho amateka yo kugendera kuri Demokarasi kandi gifite aho cyavuye n’aho kigeze kiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Happy ahamya ko yemera kandi yishimira intambwe u Rwanda rwateye kuva mu 1994 kugeza uyu munsi, akaba ari yo mpamvu bifuje kwigira ku banyarwanda n’abanyapolitiki barwo ngo nabo bashobore kubyifashisha iwabo muri Afurika y’Epfo.

Yagize ati: Twishimiye cyane ubumwe bw’Abanyarwanda, twishimira iterambere rihagaragara ndetse n’ibindi bigaragara nk’isuku”.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc ushinzwe amategeko na gahunda za Guverinoma, avuga ko intumwa z’abadepite bakiriye zavuye mu ntara ya Kwazulu Natale muri Afurika y’Epfo zagaragarijwe ibyo u Rwanda rumaze kugeraho kandi zifuza gusangizwa ubunararibonye bw’u Rwanda ku bijyanye n’uburyo Inteko Ishinga Amategeko yarwo ikora.

Hon. Uwimanimpaye atangaza ko bifuje kureba uburyo u Rwanda rwageze ku mubare munini w’abagore mu Nteko ndetse no mu zindi nzego zifata ibyemezo muri rusange.

Nk’uko akomeza abisobanura, Hon. Uwimanimpaye atangaza ko abo badepite b’Afurika y’Epfo bifuje kumenya urugendo rwo kwiyubaka u Rwanda rwanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse yasize igihugu cyarasenyutse kugira ngo na bo bibafashe kandi babashe kujya kubishyira mu mategeko yabo kandi bibafashe mu kazi kabo ka buri munsi nk’Abadepite.

Hon. Uwimanimpaye ashimangira ko bari basanganywe umubano n’imikoranire myiza n’icyo gihugu cy’Afurika y’Epfo, ariko akaba ari ubwa mbere Inteko Ishingamategeko y’u RwandA yasurwa n’iyo ntara.

Agira ati: Kuri aba badepite bavuye mu ntara ya Kwazulu Natale ni inshuro ya mbere badusuye nk’u Rwanda ariko twari tumaze iminsi tugenda twakira bagenzi babo baturutse mu zindi ntara zo muri Afurika y’Epfo kandi dufite n’abandi bakomeje gusaba ko basura Inteko yacu kubera aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze abenshi baza kwiga ibyo rwagezeho kandi rwishimira nubwo tugifite aho kujya ariko hari n’ibimaze gukorwa kandi bishimishije”.

Hon. Uwimanimpaye kandi avuga ko na bo baboneraho umwanya wo kubagaragariza ibyo u Rwanda rwifuza kwigira kuri izo ntumwa zirusura kugira ngo bagire ibyo bongera n’ibyo bahindura mu mikorere yabo.

Uretse kugaragarizwa ibyo u Rwanda rwagezeho, abo badepite baragenda banagirana ibiganiro n’Abadepite bari muri komisiyo zitandukanye.