Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Abadepite bo mu Birwa bya Maurice bagaragarijwe uko u Rwanda rwateje imbere umugore

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 16-02-2018 saa 06:58:05
Depite Mukabikino Jeanne Aliette(hagati) umuyobozi wungirije wa FFRP

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko mu Birwa bya Maurice bari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda aho basuye abagize Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (FFRP), mu rwego rwo kubigiraho uburyo umugore ari mu nzego zifata ibyemezo kandi witeza imbere.

Depite Mukabikino Jeanne Aliette(hagati) umuyobozi wungirije wa FFRP

Umuyobozi wungirije w’ihuriro FFRP, Hon Mukabikino Jeanne Aliette, avuga ko izo ntumwa zifuje kuza mu Rwanda ngo zihure n’abagize FFRP nka bamwe mu bagira uruhare cyane mu kwegera abagore kugira ngo babashe kuba abagore bashoboye akaba aribyo baje kubigiraho.

Agira ati: “Ibyo bari bagamije kureba no kumenya, uburyo abagore hari aho bavuye bakaba bageze ku rwego bariho rufata ibyemezo. Niba mu byibuka neza mu nzibacyuho yo mu 1994 mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda harimo abagore 12 gusa, uyu munsi wa none turi abagore 64 kandi si ukuba umugore gusa ahubwo ni ukuba umugore ushoboye. Baje ngo tuganire duhane ibitekerezo nabo barebe uko babijyana kugira ngo bazabashe gutera intambwe nk’iyo tugezeho mu Rwanda.”

 

Usibye kuba mu Nteko Ishinga Amategeko umubare w’abagore babarizwamo warabashije kuzamuka, izo ntumwa zagaragarijwe ko no mu nzego zifata ibyemezo abagore biharira 30%.

Depite Veda Ballomoody uyoboye itsinda ry’abadepite bagize inteko Ishinga Amategeko mu Birwa bya Maurice, avuga ko mu Nteko Ishinga Amategeko yabo hakirangwamo umubare muke cyane w’abagore bagera hafi ku 8 ugereranyije n’umubare w’abagabo uhari, akaba ariyo mpamvu bifuje kumenya inzira u Rwanda rwanyuzemo ngo bongere uwo mubare w’abagore mu nteko n’uburyo umugore yiteza imbere.

Depite Veda n’itsinda rye batangajwe n’uburyo igihugu nk’u Rwanda cyari kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basanze uyu munsi wa none Abanyarwanda ari bamwe, bafite intumbero imwe, bibaza uburyo babigezeho.

Umuyobozi wungirije w’ihuriro FFRP Hon Mukabikino avuga ko umuti urambye  abadepite baturutse mu Birwa bya Maurice bagaragarijwe ari uko Abanyarwanda babashije kurenga ibyabatanyaga kugira ngo babashe kubaka igihugu cyabo.

Banabagaragarije ko umugore ari inkingi ya mwamba urugo rwubakiyeho kuko iyo yabashije kurenga ibimutandukanya n’undi, n’umwana abyara abasha kurangwa n’uburere bwiza.

Akomeza avuga ko kuba abagore bamaze kugira umubare munini mu nteko hafi 64% bigira uruhare mu iterambere n’ubukungu bw’igihugu kuko bafata umwanya wo kumanuka hasi mu baturage bakegera abagore bakaganirizwa bakumva ko bashoboye, kugira ngo barenge urwego bariho bazamuke kandi babashe guteza ingo zabo imbere.

Nka bimwe byagarutsweho mu bituma umugore mu Rwanda azamuka mu nzego no mu bushobozi, harimo Politiki nziza y’igihugu, ubuyobozi bwiza, amategeko arengera abagore ndetse na gahunda zitandukanye zishyigikira abagore haba mu buzima, mu kwegerezwa ibigo by’imari, mu burezi n’ibindi.

Umwanditsi:

SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.