Abadepite bijeje ubuvugizi abo mu isoko rya Kabarore bazamuriwe imisoro

Yanditswe na Hitimana Servand

Ku ya 28-01-2019 saa 08:02:24
Depite Karemera aganira n'abakorera mu isoko rya Kabarore ( Foto Hitimana S.)

Abakorera mu isoko rya Kabarore mu Karere ka Gatsibo bagaragarije Abadepite babasuye ko bafite ikibazo k’imisoro y’ibibanza iri hejuru, babasaba kubakorera ubuvugizi kugira ngo igabanywe.

Abadepite bagiriye uruzinduko mu Karere ka Gatsibo muri gahunda yo kwegera abaturage no kumva ibibazo bafite bibangamira imibereho myiza yabo.

Abacuruzi bavuga ko ikitwa igisima; ni ukuvuga ahantu haba haragenewe umuntu umwe akahashyira ibicuruzwa, hishyurwa umusoro w’amafaranga 5.800 ku kwezi, aho basanga aya mafaranga kuyabona ari ingorabahizi.

Umwe muri bo witwa Mukakimenyi Aisha yagize ati: “Murabona uko ducuruza nta bwo iri riraba isoko riganwa n’abantu benshi ngo abantu bakore buri munsi kandi babone n’ababagurira. Twatangaga amafaranga ibihumbi 3 bahita buriza bashyira ku 5.800. Ni amafaranga menshi ku bantu baba bashakisha imibereho, kuko ntiwaba ucuruza ibidomora bibiri by’inyanya by’amafaranga ibihumbi 4 rimwe na rimwe ntunazimare ku munsi w’isoko, ngo uzabone uriya musoro ndetse ubone n’icyo utwara mu rugo”.

Bavuga ko muri rusange usanga abantu bakora ariko nta ntambwe batera mu bucuruzi bwabo.

Mukamanzi Louise na we yagize ati: “Twabasabaga ko mwadukorera ubuvugizi tukagabanyirizwa umusoro, kugira ngo ibyo dukora natwe biduteze imbere tudakoreye gusora no kurya gusa. Mu by’ukuri ni uko muba muje mwihuta ariko muhatinze mukitegereza abakiriya b’iri soko, mwakwibaza icyo abaricururizamo bacyura n’icyo bashobora kwizigamira nyuma yo gukuraho umusoro ungana kuriya. Nta kintu dukuramo pe! Turasaba ko twagabanyirizwa bakadusoresha barebeye ku byo dukura muri iri soko”.

Abadepite babwiye abakorera muri iri soko ko bagiye kubiganiraho n’ubuyozi hakanakorwa ubuvugizi kuri iki kibazo.

Karemera Francis wari uyoboye itsinda ry’Abadepite basuye aba baturage yagize ati: “Mu biba byatumye tuza kuganira namwe harimo kumva ibibazo muhura na byo yaba mu mibereho yanyu ndetse no mu byo mukora. Iki kibazo k’imisoro mugaragaza ko kibabangamira mu kwiteza imbere no kugira urwunguko mugeraho tugiye kukiganiriza abayobozi bireba duhereye ku nzego z’ibanze zibahagarariye, harebwe niba mwagabanyirizwa umusoro mukoroherezwa mu bucuruzi bwanyu. Ubusanzwe twe ibibazo by’abaturage tubikorera ubuvugizi kandi tukagira inshingano yo gukurikirana icyo ubuyobozi bubikoraho”.

Depite Karemera aganira n’abakorera mu isoko rya Kabarore ( Foto Hitimana S.)

Uretse ikibazo k’imisoro iremereye abakorera mu isoko rya Kabarore bagaragaza, Abadepite banagejejweho n’ibindi bibazo bahura na byo, aho bizaganirwaho bikanafasha guha Leta umurongo wo kubishakira ibisubizo.

Umwanditsi:

Hitimana Servand

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.