Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Abadepite batangiye guhugurwa ku mikorere y’Inteko

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Sep 25, 2018

Nyuma yo kurahira kw’Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, batangiye guhabwa amahugurwa ku mikorere y’inteko.

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma yo kurahirira inshingano zabo batangiye guhabwa amahugurwa ku mikorere y’Inteko (Foto Niyorora M)

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 24 Nzeri 2018, muri aya mahugurwa, abadepite bahawe ikiganiro na Ambasaderi Nsengimana Joseph, impuguke mu birebana n’amateka y’u Rwanda, ari kumwe na Polisi Denis wabaye igihe mu Nteko Ishinga Amategeko. Iki kiganiro cyari kiyobowe n’Umutahira Mukuru w’Itorero ry’Igihugu Edouard Bamporiki, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti  “Amateka y’iterambere ry’ibihugu.”

Muri  iki kiganiro, Amb. Nsengimana yibukije abadepite amateka y’Intwari za kera zagize uruhare mu kwiyubaka kw’igihugu nubwo hari bimwe mu bibazo banyuzemo ariko nyuma bakaza kubyivanamo.

Amb. Nsengimana akaba yaragize ati “Buri wese aharanire kugera ku murage wo gukorera igihugu ke nkuko byahoze no mu ntwari za kera zirimo Ruganzu Ndoli n’abandi.”

Yakomeje kandi agira ati “Abanyarwanda bagomba kwigira ku butwari bw’abakera bagaragaje ubutwari bwabo  nka Ruganzu Ndoli wagaruye igihugu cyari kimaze imyaka 11 kiyobowe n’abanyamahanga.”

Ku birebana n’ayo mateka, Amb. Nsengimana yagarutse ku ngero z’imiterere y’amateka ya za Guverinoma z’ibindi bihugu byaba ibyo mu karere n’ahandi, n’uburyo byagiye byaguka biturutse ku butwari bw’abayobozi babyo.

Hon. Polisi Denis wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, avuga ko nubwo mu bihe byo hambere u Rwanda rwaciye mu nzitane z’ibibazo, nubwo rwahungabanye ariko rutigeze ruhunga bishingiye kuri bamwe mu banyarwanda bagize ubutwari budasanzwe icyo gihe.

Ati “U Rwanda rwarahiye ariko ntirwigeze rukongoka ruracyariho, kubera ubutwari bwa bamwe mu banyarwanda bemeye kwitanga, kugeza ubu aho imipaka yarwo yagutse, rukaba rubanye neza n’ibindi bihugu by’amahanga, u Rwanda rukaba ari igihugu kirimo kwiyubaka mu nzego zitandukanye nk’umutekano, imiyoborere irimo guha abaturage imibereho myiza.”

Amb. Nsengimana akaba yarasabye Abanyarwanda guharanira kugira umurage wo gukorera igihugu mu rwego rwo kwitanga nk’uko byari mu muco w’intwari za kera, kuko bituma bakomeza kugira ubudahangarwa bwo gushaka icyatuma Abanyarwanda batanga umusanzu wabo wo kubaka igihugu bafatanyije nta n’umwe usigaye.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko baherutse kurahirira manda ya kane y’inteko, ikazasozwa nyuma y’imyaka itanu imara. Izi nyigisho barimo guhabwa zizabafasha kuzuza inshingano zabo neza kubera ko benshi mu bagize manda ya kane y’Umutwe w’Abadepite ari bashya muri izi nshingano n’ubwo abenshi atari bashya mu buyobozi.