Abadepite basuye MIFOTRA hagamijwe kurwanya ubushomeri muri NST1

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 20-05-2019 saa 18:38:19
Depite Muhongayire Christine, Perezida wa Komisiyo y'Imibereho myiza y'Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, avuga ko bagiye kugenzura ihangwa ry'imirimo n'amategeko yayo

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo MIFOTRA, yakiriye Abadepite bagize Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko. Perezida w’iyi komisiyo avuga ko basuye MIFOTRA kugira ngo basobanurirwe amategeko agenga umurimo mu Rwanda no kumenya uko ikibazo cy’umurimo gihagaze mu Rwanda, habeho guhangana n’ubushomeri muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha ubukungu, NST1.

Perezida wa Komisiyo y’imibereho myiza mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Muhongayire Christine, avuga ko mbere yo kujya mu turere babanje kuganira na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ku bintu bibiri birimo ikibazo kijyanye n’umurimo uko gihagaze mu gihugu.

Muhongayire yagize ati “Turashaka kujya kureba niba koko ubushomeri buhari dushoboye guhangana nabwo, kureba niba abaturage bashobora kubona icyo bakora, hanyuma duhangane n’ikibazo cy’ubushomeri muri iyi gahunda ya NST1, muri gahunda yo guhanga imirimo irenga ibihumbi 214 ku mwaka, aho mu myaka 7 tuzaba tumaze kugera kuri miriyoni n’igice y’imirimo yahanzwe ko koko icyo gipimo tuzaba twakigezeho.”

Yemeza ko bifuje gutangira ingendo mu turere kugira ngo barebe uko ihangwa ry’imirimo rigenda ndetse n’uburyo rifasha abaturage kwivana mu bukene. Akomeza avuga ko ikindi kibajyanye ari ukureba niba amategeko y’umurimo ashyirwa mu bikorwa.

Muhongayire ati “Ikindi kitujyanye ni ukureba ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko y’umurimo mu Rwanda, niba abaturage barizi kandi rinabarengera, ikindi kandi haba harimo n’ikibazo kidakemuka tukaba twareba ikibazo kirimo. Ikindi ni ukureba niba itegeko ririho ry’umurimo rifasha mu gukora umurimo neza kandi unoze.”

Depite Muhongayire Christine, Perezida wa Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, avuga ko bagiye kugenzura ihangwa ry’imirimo n’amategeko yayo

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yabwiye Imvaho Nshya ko iyi Minisiteri yasuwe n’Abadepite bagize Komisiyo y’imibereho myiza, kugira ngo barebe gahunda ya NEP Kora wigire no kugira ngo basobanurirwe uko iyo gahunda ikora.

Ati “Ikindi baje kureba ni ukureba uko itegeko ry’umurimo ryubahirizwa kuko bazajya no kubyirebera no mu turere. Nka MIFOTRA dufite abakozi mu turere bashinzwe kugenzura umurimo, ariko by’umwihariko bazajya kureba uko amasosiyete n’ibindi bigo bubahiriza amategeko y’umurimo. Nyuma y’uruzinduko rwabo mu turere, bazatubwira icyo bakuyeyo hanyuma batugire inama.”

Kuva gahunda ya NEP Kora Wigire yatangira, imishinga 5,900 imaze gufashwa mu rwego rwo kubona ingwate binyuze muri BDF. Hari kandi imishinga 4,700 y’abarangije imyuga n’ubumenyingiro imaze gufashwa kugira ngo babone ibikoresho bibafasha kwihangira imirimo.

MIFOTRA ivuga ko abanyeshuri 7,500 bimenyereje umwuga ku buryo bwa kinyamwuga mu bigo bitandukanye, ko 59% babonye akazi.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.