Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Abadepite bashyigikiye ko amata na ‘jus’ by’Inyange bicuruzwa mu mashuri

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 08-01-2019 saa 08:59:12
Abadepite bagize Komisiyo y'ububinzi, ubworozi n'ibidukikije berekwa umusaruro w'amata watinze mu bubiko wabuze isoko

Itsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi, n’Ibidukikije mu Nteko Ishinga Amategeko bayobowe na Nyirahirwa Veneranda, basuye Uruganda rw’Inyange.

Bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’uru ruganda mu rwego rwo kureba uko rutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi uko ugezwa ku isoko n’akamaro bifitiye abaturage,

Visi Perezida w’iyo komisiyo ashingiye ku busabe bw’abayobozi b’uru ruganda rutunganya umusaruro w’amata n’imitobe, yavuze ko we na bagenzi be bagiye gukora ubuvugizi.

Yavuze ko bikwiye ko harebwa uko uruganda rwasinyana amasezerano n’ibigo by’amashuri ngo umusaruro warwo urusheho kubona isoko rihagije.

Umuyobozi Mukuru w’Uruganda Inyange, Biseruka James, yabwiye abadepite ko hejuru y’ubuvugizi babemereye bagiye gukomeza gushyiramo imbaraga ngo ibyo bakora bibone isoko n’umworozi abyungukiremo umusaruro we ugurwe.

Ati: “Mu ngamba twatekereje kugirana amasezerano n’ibigo by’amashuri kugira ngo tube twagabanya ibiciro by’amata ku buryo buri mwana yajya abona agakombe k’amata ku mafaranga 100 ku buryo buhoraho, akajya yishyurwa n’ababyeyi, kuko twasanze ari kimwe mu bisubizo ku kibazo k’imibare y’abana bafite ikibazo cyo kugwingira”.

Visi Perezida w’iyo komisiyo y’abadepite, Nyirahirwa avuga ko ku kibazo k’isoko hari iby’ingenzi bigiye gukorwa birimo ubufatanye bw’inzego kugira ngo haboneke isoko rihagije ku musaruro w’Inyange kuko asanga ari uruganda rufitiye akamaro aborozi b’Abanyarwanda n’ubukungu bw’igihugu.

Nyuma yo kuganira n’abayobozi b’Uruganda rw’Inyange, Depite Nyirahirwa yagize ati “Nk’uko mwabyiboneye mu bubiko, nta soko rihagije ry’umusaruro w’ibyo bakora haba mu gihugu cyangwa hanze, tuzakora ubuvugizi ndetse hakomeze n’ubufatanye bw’inzego kugira ngo umusaruro ntupfe ubusa”.

Depite Barikana Eugene we yagize ati “Ikindi mugomba gutekereza ni ugukangurira abashoramari mu rwego rw’ubuhinzi no gushora imari mu buhinzi bw’imbuto nk’amatunda, inanasi n’izindi zivamo imitobe kuko kugeza ubu Inyange izikura mu bihugu byo hanze.”

Abadepite bagize Komisiyo y’ububinzi, ubworozi n’ibidukikije berekwa umusaruro w’amata watinze mu bubiko wabuze isoko

Umwanditsi:

Twagira Wilson

4 Comments on “Abadepite bashyigikiye ko amata na ‘jus’ by’Inyange bicuruzwa mu mashuri”

  1. Ibyo ntibibaho. PR na Marketing bimaze iki muri company? Bagomba kwiyigira isoko bakanaryishakira kimwe n’abandi. Ubwo se barakorera ubuvugizi n’izindi nganda zikora cyangwa ziteganya gukora ubwo bucuruzi? Ibyo ni ukwica competition kandi qui tue la concurrence tue l’economie. Intumwa za rubanda zibereyeho gukomeza economie yacu hapana kuyica. Please don’t!

  2. Mwiriwe? Nonese buriya umwana ugwingira ko ari uko ababyeyi baba badafite ubushobozi bwo kumugurira ayo mata nimuyongera muri minerval yo izava he? Byari kuba byiza iyo muvuga ko ari leta izabyishyura aho twari kumva ko ifashije abana. Na ho umubyeyi afite ayo mafaranga ntiyakwima umwana we amata rwose. Ikindi gitekerezo ni iki gikurikira: Kuki abo badepite bashaka ko ayo mata abana banywa ava mu Inyange gusa kandi atari ho gusa hava amata? Murumva hatarimo kubogama n’igisa na monopole. Objectif y’iyo program ni nziza ariko uburyo ikoze ndumva wagira ngo biri solely mu nyungu y’Inyange Industries. Murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.