Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abadepite basabye ko Ishyirahamwe ry’Abana b’i Nyange ryafashwa

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 24-06-2019 saa 09:06:36
Umuyobozi Mukuru wa CHENO, Dr Habumuremyi Pierre Damien

Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko basabye Umukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari, n’Impeta by’ishimwe (CHENO) kureba uburyo Ishyirahamwe “Komezubutwari” ry’abana b’Inyange ryafashwa.

Hari mu kiganiro cyo kungurana ibitekerezo ku nshingano z’Urwego CHENO mu bijyanye no guteza imbere umuco nyarwanda.

Dr. Habumuremyi Pierre Damien, Umukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe, yasobanuriye abadepite ko abanyeshuri b’Inyange barokotse bashinze ishyirahamwe ryitwa “Komezubutwari”. Iryo shyirahamwe ngo rifashwa cyane n’Akarere ka Ngororero.

Intumwa za rubanda zabajije uko ba bana barokotse babayeho, Dr. Habumuremyi avuga ko batuye ahantu hatandukanye mu gihugu. Icyo Urwego ayoboye CHENO rwabashije gukora ngo ni ugukorera ubuvugizi abari bafite ubumuga batewe n’abicanyi b’abacengezi babajijije ko banze kwivangura na bagenzi babo, nibura babasha kuvurwa.

Abadepite babwiye urwo rwego bati: “Dusanga bariya bana b’Inyange bashakirwa ubufasha kugira ngo ejo imibereho mibi itakwanduza isura yabo y’ubutwari bwabaranze ubwo barwaniraga Ubunyarwanda bamwe muri bo bakabizira. Bafashwa binyuze muri ririya shyirahamwe bishyiriyeho”.

Hari n’abagaragaje impungenge ko n’aho batuye hatagombye kuba hagayisha cyangwa gutera icyasha ubutwari bagaragaje ubwo basabwaga n’abacengezi kwitandukanya bakabyanga.

Urwego CHENO rwagaragaje ko hari byinshi rusabwa biri mu nshingano zarwo ariko batarababonera ubushobozi bw’amafaranga. Bimwe muri byo ngo ni ugutunganya buri gicumbi k’intwari aho giherereye no kugishyiraho ikirango.

Ahantu hose intwari y’u Rwanda yiciwe ngo hateganyijwe gutunganywa ku buryo bwihariye. Hari ahatangiye gusurwa no gukorwa ariko ngo ni igikorwa kizakomeza uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Nkuko bigaragara mu nyandiko zateguwe n’Urwego rushinwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe, Umuco w’Ubutwari ngo ugaragara nk’inkingi ya mwamba mu zakuye u Rwanda mu bihe bikomeye rwanyuzemo kandi ukaba n’umusingi ukomeye ikerekezo cy’u Rwanda cyubakiyeho.

Haba mbere y’umwaduko w’abazungu, mu gihe cy’ubukoroni na nyuma yaho, igihe cyose u Rwanda ngo rwagiye rufashwa, rukanatabarwa n’abana barwo babonaga ikibi bagahangara kukirwanya kandi bazi neza ko byabagiraho ingaruka zirimo no kubura ubuzima bwabo.

Ni muri urwo rwego Umukuru w’Urwego CHENO n’Abadepite bemeranyijwe ko Umuco w’Ubutwari ugomba gukomeza kuranga Abanyarwanda, ariko ugatozwa abana bakiri bato by’umwihariko.

Umuyobozi Mukuru wa CHENO, Dr Habumuremyi Pierre Damien

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.