Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abadepite basabye ibisobanuro ku bakozi ba Leta bashyizwe mu myanya mu buryo butemewe

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 14-11-2019 saa 13:28:18
Abadepite bifuza ko komisiyo y'abakozi ba Leta yakongera imbaraga mu nshingano zo gukurikirana abashaka guhombya Leta kubera gucunga nabi abakozi(Foto Sezibera)

Abadepite bagize Komisiyo y’imibereho myiza mu Nteko Ishinga Amategeko basabye ibisobanuro Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta ku makosa akorwa mu micungire y’abakozi bigashora Leta mu bihombo.

Mu byo iyi Raporo ya 2018/ 2019, igaragaza harimo umubare munini w’abateje igihombo, kwirukana abakozi binyuranije n’amategeko, gushyira mu myanya abakozi badafite impamyabumenyi zihuye n’imyanya ipiganirwa, abayishyizwemo batayipiganiwe, abayishyizwemo batabifitiye ubushobozi, umubare munini w’abajuriye, n’ibindi.

Depite Bangayabo Marcellina ati: “Ibihombo Leta iterwa n’abayobozi b’ibigo bimwe nka komisiyo mubikoraho iki, kuko byagaragaye ko mu turere 12 twagiriwe inama na Komisiyo y’igihugu y’abakozi ba Leta mu 2018/2019, utugera kuri 6 muri two ntitwazubahirije. Ndifuza ko hajya harebwa uwo ikibazo kireba kuruta gukurikirana urwego rwose.”

Depite Karinijabo Bartheremy we yabajije  ku izusuma rya raporo z’amapiganwa yakoreshejwe n’inzego zashatse abakozi, aho Komisiyo y’abakozi yagaragarije abo badepite ko mu bigo bya Leta  byakoresheje ibizamini byabaye 82.9%, naho 17.1% bikaba bitarubahirije amategeko uko abigena. Agaragaza ko mu batanze ibizamini ntibatange raporo harimo MINALOC, NCC, NISR, IPRC Karongi n’ibindi.

Yibaza ukuntu abakoresha ibizamini ntibatange raporo ikibitera n’ingamba bafatirwa, kuko bibaye inshuro nyinshi kandi bigaragaza ko byaba bitakozwe mu mucyo.

Yabajije kandi uburyo abakozi 52.1% bari mu myanya mu bitaro by’uturere nyamara imyanya 48.9% ikaba itarimo abakozi, akibaza serivisi zihatangirwa uko zimeze mu gihe umubare mwinshi w’Abanyarwanda witabiriye kwivuriza kwa muganga.

Yanabajije ikibazo cy’abakozi badafite impushya zo kuvura mu bitaro bimwe na bimwe kandi bagashyirwa mu myanya.

Ku bijyanye n’ibihombo na we yagaragaje ko mu gihe Komisiyo y’Abakozi iri gukora raporo bajya bakorana na Minisiteri y’Ubutabera kugira ngo bikurikiranwe ndetse abaza amafaranga amaze kugaruzwa mu isanduku ya Leta ndetse no kugaragaza abamaze guhanwa.

Depite Uwanyirigira Florence yibajije impamvu hatabaho guhana inzego zigaragaraho amakosa ajyanye n’imicungire mibi y’abakozi, abaza komisiyo inzego ibasha kugezaho ibyo bibazo ndetse anifuza kumenya urwego komisiyo igarukiraho mu gusabira ibihano abacunze nabi abakozi.

Visi Perezida Kayijire Agnes agaruka ku myanya iri muri Data Bank, avuga ko abakozi Leta yabashije gushyira mu myanya mu mwaka wa 2018/2019 bose hamwe ari 1556 bingana n’imyanya yari yatangajwe.

Agira ati: “Imyanya y’abantu bashyirwa muri Data Bank ari ababa barabonye amanota ari hejuru ya 70% ariko ntibabonerwe imyanya. Data banki abakozi bashyizwemo bimara amezi 6 haba hari inzego zishobora kwifuza abakozi zikabakuramo ubu hakuwemo 204 nyuma havanwamo abandi ariko nyuma y’amezi 6 iraseswa hagakorwa indi”.

Ku badatanga raporo naho avuga ko nyuma y’iminsi 7 amapiganwa arangiye hagomba gutangwa raporo, ku byerekeranye n’imyanya mu rwego rw’ubuvuzi yasobanuye ko bashakwa na MINISANTE ikabohereza ku bitaro bitandukanye, ariko kubera ingengo y’imari idahagije yo kuzuza imyanya y’imirimo bigenda bikorwa buhoro buhoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’abakozi ba Leta Muganza Angelina, nawe asobanura ko mu micungire mibi y’abo bakozi bigaragarira ko 12% by’abakozi barajuririye gusubizwa mu kazi ntibasubizwamo, abandi 43% basabye imishahara n’ibindi bigenerwa umukozi ntabihabwe.

Agaruka kuri Data Banki avuga ko MIFOTRA yasabye ko umwanya wose uzajya ukenerwa ku isoko hakwiye kujya harebwa abatsindiye imyanya bari muri data bank aho gushyiraho andi mapiganwa mashya.

Ku bihano kubagaragaweho amakosa na ho avuga ko iyo byakurikiranywe neza hahanwa uwagaragaweho ikosa koko aho kureba urwego muri rusange.

Muganza kandi avuga ko begera izindi nzego dore ko banasabwe ko aho komisiyo izajya isanga amakosa ku rwego runaka bakabandikira izajya ibagenera fotokopi MIFOTRA.

Muri rusange hashize imyaka 2 Komisiyo y’abakozi yohereza abakozi hirya no hino kugenzura impamvu itera kudashyirwa mu bikorwa kw’imyanzuro yafashwe kandi bitangiye gutanga impinduka, ikindi n’uko ibigo bimwe byamaze kugaragara binatumizwa na komisiyo bikisobanura kubyo banenzwe.

Komisiyo y’igihugu y’abakozi ba leta kandi yagaragaje ko idafite ubushobozi bwo kugenzura ibintu byinshi.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

One Comment on “Abadepite basabye ibisobanuro ku bakozi ba Leta bashyizwe mu myanya mu buryo butemewe”

  1. *Ubu noneho mu kazi hajemo ibintu bita munyangire na munyumvishirize.Umva aho tugeze.Aho Umuyobozi runaka abwira umuyobozi w’urwego rubifiye ububasha,ngo umukozi runaka simushaka munyirukanire kdi bigakorwa hakirengagizwa ko bikozwe mu makosa ugasanga ikigo kiguye mu gihombo kishyura umwe kirukanye mu makosa ku nyungu z’umuntu ku giti cye.
    *Bariya bari kuri pending list,iyo ikigo gifite umwanya wakagiyemo uri kuri pending list, iyo umuyobozi w’ikigo gishaka umukozi hari uwo ashaka gushyira muri uwo mwanya,wamuhaye akantu,iyo pending list ntayikozwa kdi amezi atandatu atararangira n’abari kuri pending list bahari banafite qualification ikenewe.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.