Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Abadepite basabye amakusanyirizo y’amata kwirinda umwanda

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 14-02-2019 saa 11:46:55
Abaturage basabwe kunoza isuku y'amata

Abadepite basabye amakusanyirizo y’amata kwitwararika isuku, nyuma yo gusura ikusanyirizo rya Mizingo ryo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanzenze bagasanga rifite umwanda.

Ubwo bageraga kuri iryo kusanyirizo, basanze amata yagiye amenwa mu muryango ndetse iruhande rw’ibicuba yashyizwemo ugasanga hari ayagiye ahameneka ntibahasukure.

Kuri ibi hiyongeramo ko abagemura amata kuri iri kusanyirizo bakiyagemura mu majerekani ndetse amajerekani yanduye, mu gihe kugemura mu majerekani bitemewe.

Usibye amajerekani yagemuwemo amata bitemewe, ibicuba yakirwamo ku ikusanyirizo rya Mizingo na byo byanenzwe kuko byagaragaraga ko bitogeje neza.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabagwiza Edda wari, uhagarariye itsinda ry’abadepite, yavuze ko isuku y’amata iyo ititaweho bigira ingaruka zikomeye ku bayanywa.

Agira ati: “Bisaba ko bakora uko bashoboye kugira ngo bakirire amata ahantu hari isuku; ibijyanye n’isuku ni ibya buri wese usibye no kuba ari ibintu byashyizweho amabwiriza na Minisitiri bagombye kubahiriza, kubera ingaruka bishobora kugira ku buzima bw’Abanyarwanda turasaba abanyamakusanyirizo bose kuzirikana ko isuku ari ingenzi.”

Yunzemo ati, “Isuku nkeya ihari isaba ko bakora uko bashoboye kugira ngo bakirire amata ahantu hari isuku; ikindi kigaragara ni uko bigaragara ko bakizana amata mu mabido kandi ari ibintu byaciwe n’amabwiriza na Minisitiri bagombye kubahiriza, kuzana amata mu mabido ntabwo ari byo, ntabwo twabishimye, twababwiye ko bagombye gukurikiza gahunda y’Igihugu.”

Mu gihe abagemura amata ku ikusanyirizo rya Mizingo basabwa kuyazana mu bicuba, bavuga ko bitoroshye bitewe n’aho baba bayakuye hagendeka nabi, kandi igicuba kiremereye.

Umwe mu batwara amata aganira n’Imvaho Nshya yagize ati, “Nayazanye mu majerekani kubera ko aho aturuka nta muntu washobora igicuba, nikure cyane tuyakura mu misozi urumva nta kuntu wakura igicuba iriya mu misozi.”

Umuyobozi wa koperative Zirakamwa Twicundire ya Mizingo, Sebageni Damascene, yavuze ko yemera ko mata agomba gutwarwa mu bicuba byabigenewe ndetse ko n’ikibazo cy’isuku nke bagiye kugikosora.

Aragira ati, “Ni byo batunze isuku ariko impamvu nuko basanze turi kwakira (amata), nta hantu

amata amenetse hagira isuko ariko iyo tumaze kwakira duhita dukora isuku hahita hagaragara neza; tukimara kubona iteka rya Minisitiri twagize ubushake bwo guca amajerekani, ariko kubera abaturage batari bimenyera, turi gukora ubukangurambaga ubu tumaze kugera ku rwego rwo kubona ibicuba 44 ku Nkunga ya Minagri, uko ubushobozi buboneka tugenda tubica gake kuko twabonye kubica burundu twahutaza umuturage.”

Masengesho Desiré umwe mu bazana amata ku ikusanyirizo rya Mizingo, yavuze bagiye kwinyara mu isunzu, cyane ko biri mu nyungu zabo kuko iyo bazanye amata yanduye bahomba.

Abadepite basabye inzego z’ibanze zegereye amakusanyirizo kujya zifata umwanya zigakurikirana isuku y’amata ndetse n’ibindi bifite aho bihurira n’ubuzima bw’abaturage mu rwego rwo kubarinda kuba bagira ibibazo by’ubuzima bitandukanye, bishobora kubashyira mu kaga kuko ngo nubwo aborozi n’abahagarariye amakusanyirizo bagaragaza ko bazikosora bisaba guhozaho.

Abadepite basuye ikusanyirizo ry’amata rya Muzingo (Foto Iyaremye Y)

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

2 Comments on “Abadepite basabye amakusanyirizo y’amata kwirinda umwanda”

  1. Mwaramutse neza? twasabaga rwose ngo abakurikirana ibyibuzima kugirango babishyiremo ingufu cyane kuko ngewe navuye kumata kubera umwamda w’amata, ibaze nawe aho ugura amata, ukayamena kubera uburyo anuka, ukayarunga n’iibirungo bikanga bikaba isogo , nka wamugani abakuru baciye ngo babirunge byange bibe isogo.

  2. Mwaramutse neza? twasabaga rwose ngo abakurikirana ibyibuzima kugirango babishyiremo ingufu cyane kuko ngewe navuye kumata kubera umwamda w’amata, ibaze nawe aho ugura amata, ukayamena kubera uburyo anuka, ukayarunga n’iibirungo bikanga bikaba isogo , nka wamugani abakuru baciye ngo babirunge byange bibe isogo.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.