Abadepite bagiye gutangira gusura gahunda z’iterambere zifasha abaturage

Yanditswe na Nyiraneza Judith

Ku ya 08-01-2019 saa 18:58:17
Bamwe mu badepite mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali

Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Mutarama kugeza ku ya 15 Gashyantare 2019, Abadepite baratangira gusura ibikorwa binyuranye hirya no hino mu gihugu bifasha abaturage kugera ku iterambere.

Biteganyijwe ko basura gahunda zinyuranye zigamije iterambere mu tugari twose tugize igihugu bikorerwa abaturage ngo bibafashe kwiteza imbere.

Iki gikorwa kigamije guhurira hamwe n’abayobozi babifite mu nshingano ndetse n’abaturage harebwa uko izo gahunda zishyirwa mu bikorwa n’ibikwiye gukosorwa kugira ngo zigere ku musaruro zitegerejweho nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bushinzwe itumanaho.

Umutwe w’Abadepite nk’urwego ruhagarariye abaturage, rukurikirana uko gahunda zashyiriweho guteza imbere abaturage no kubavana mu bukene zishyirwa mu bikorwa. Bityo, basura abaturage aho batuye, kugira ngo bamenye ibibakorerwa n’uruhare babigiramo, bamenye n’ibibazo bahura na byo.

Umutwe w’Abadepite wasanze ari ngombwa kugera aho izo gahunda zishyirirwa mu bikorwa hagamijwe kumenya uko zihagaze muri iki gihe n’icyo zirimo gufasha mu kuvana umuturage mu bukene, guhindura imibereho ye no kumuteza imbere mu rwego rw’ubukungu.

Kubera iyo mpamvu harasurwa Udusantere tw’ubucuruzi twafashwe nka kimwe mu bigaragaza ko hari impinduka mu bikorwa bizamura umuturage, Umudugudu, Akagali, Umurenge cyangwa Akarere.

Uruhurirane rw’imirimo cyangwa imishinga ihakorerwa biri mu bizamura umuturage bikamukura mu bukene kuko iyo gahunda zuzuzanya zikoze neza, uhasanga imirimo y’ubucuruzi, amasoko yorohereza umuturage ubuhahirane, ibigo by’imari bimwunganira mu nguzanyo no kwizigama, ibikorwa remezo byuzuzanya mu guha umuturage aho gukorera haboneye.

Ibi kandi bikunganirwa na za serivisi z’ubuzima kugira ngo n’ubuzima bw’umuturage bubungabungwe, ni yo mpamvu muri izi ngendo abadepite bazasura ibigo by’ubuzima n’amavuriro y’ingoboka. Gahunda mbonezamikurire y’abana izitabwaho by’umwihariko kuko yuzuzanya n’izo gahunda zindi.

Muri iki gikorwa, itsinda ry’Abadepite rizaba ririmo gukorera mu Karere bazahura n’ubuyobozi bw’Akarere, basure ibikorwa, baganire n’abaturage, abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa hagamijwe kugira amakuru ahagije kuri gahunda zavuzwe haruguru.

Ku munsi wa mbere ku Karere, abagize itsinda mbere ya saa sita bazaganira n’abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere, Komite Nyobozi y’Akarere, Abayobozi b’imirimo ku rwego rw’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abahagarariye inzego z’Umutekano ( Ingabo z‘Igihugu, Polisi, RIB, Inkeragutabara na NISS), abahagarariye abafatanyabikorwa ku rwego rw’Akarere, abahagarariye abikorera ku rwego rw’Akarere, uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore, uhagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Uhagarariye Inzu y’Ubutabera (MAJ), Abahagarariye amadini, uhagarariye BDF, abakurikirana gahunda zinyuranye ku rwego rw’Akarere n’abandi Akarere katumira.

Mu yindi minsi kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa sita abagize itsinda bazasura ibikorwa byo mu gasantere k’ubucuruzi ; ikigo nderabuzima n’ivuriro ry’ingoboka, umushinga uterwa inkunga na BDF; ikigo mbonezamikurire cy’abana bato ; agakiriro n’ikusanyirizo ry’amata (MCC) ;

Ku gicamunsi kuva saa munani n’igice kugeza saa kumi n’igice, Abadepite bazajya baganira n’abaturage mu Tugari duhujwe. Ibiganiro n’abaturage bizibanda cyane ku bibazo bivugwa mu muryango nyarwanda, harimo amakimbirane mu miryango, gukubita no gukomeretsa, kwica, gutandukana, uburere buboneye umwana mu muryango, kutaganira hagati y’abashakanye, kudohoka kw’ababyeyi ku nshingano zo kurera abana, kubyara abo udashoboye kurera, abana bata ishuri, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, ibibazo by’isuku n’imirire mibi hagaragazwe impamvu zibitera hafatwe n’ingamba zo kubikemura.

Abadepite bazanagira umwanya wo kumva ibibazo by’abaturage, ibidahawe umurongo w’uko byakemurwa bizagezwe ku nzego zibishinzwe kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Bamwe mu badepite mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali

Umwanditsi:

Nyiraneza Judith

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.