Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Abadepite bagaragarijwe isura y’ubukungu bw’u Rwanda

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Sep 27, 2018

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari (MINECOFIN) n’igenamigambi ushinzwe igenamigambi Dr. Uwera Claudine, yabwiye Abadepite ko muri rusange ubukungu bw’igihugu buhagaze neza.

Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN, Uwera Claudine atanga ikiganiro (Foto James R.)

Dr. Uwera Claudine yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ejo hashize tariki 26 Nzeri 2018 mu kiganiro yahaye Abadepite bari mu mahugurwa, aho yabasobanuriye birambuye kuri gahunda nini za Guverinoma, ikerekezo 2020, na gahunda ya EDPRS ya mbere n’iya kabiri bigamije kuvana abaturage mu bukene, n’intego z’iterambere ry’ikinyagihumbi.

Yasobanuye ko mu rwego rw’ubukungu hari byinshi byagezweho, nko mu rwego rw’ubucukuzi, ubukerarugendo no mu zindi nzego.

Dr. Uwera ati: “Kugeza ubu ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza, ku buryo gahunda z’imbaturabukungu mu rwego rwa EDPRS II zari zigamije gufasha abaturage kwivana mu bukene zatanze umusaruro.”

Umuyobozi w’igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Kabera Godfrey, yibukije abadepite ko ikerekezo cya 2050, kugeza ubu cyatangiye gutegurwa, ku buryo ari cyo kizerekana aho u Rwanda rwifuza kugana mu gihe kirekire.

Ati “Muri iki gihe, ubukungu bw’igihugu aho bugeze bushobora kuzazamuka bukagera ku 9%,   ku buryo na gahunda ya EDPRS II yagize uruhare mu izamuka ry’ubukungu aho mu myaka igera ku 10 abaturage basaga miriyoni imwe n’ibihumbi 600 bavuye mu bukene mu buryo bufatika, kuko nk’ubu mu mwaka wa 2006, 60% by’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene, ubu bagabanyutse cyane ubu bakaba babarirwa kuri 39% muri 2013-2014, iterambere ry’imigi ryazamutse kuri 35%, ibiva mu rwego rw’ubukerarugendo byikuba inshuro ebyiri,  hakaba hari ikizere cy’uko mu kerekezo 2050, u Rwanda ruzaba rugeze mu bihugu bigana mu iterambere  yise  “Upper Middle Status Country”.

Depite Barikana Eugene, umwe mu badepite batanze ibitekerezo yashimye intumwa za MINECOFIN abishingiye ko n’urwego rw’igenamigambi rwahawe imbaraga, aho kwita gusa ku ngengo y’imari, icyakora asaba ko n’abaturage bagira uruhare mu itegurwa ry’igenamigambi guhera ku rwego rwo hasi kugira ngo na bo bagire uruhare mu bibakorerwa.