Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Abadepite bagaragarijwe ibikomeje gukorwa mu kurengera uburenganzira bw’umwana

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 10-11-2019 saa 13:14:39
Abadepite bagejejweho ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rijyanye n’uburenganzira bw’umwana ryatowe 2018 (Foto Sezibera A)

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurengera abana (NCC) bagaragarije Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rijyanye n’uburenganzira bw’umwana ryatowe 2018 hanarebwa niba nta mbogamizi zihari mu kurishyira mu bikorwa cyangwa ibikenewe byose biboneka ku buryo uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa.

Perezida w’iyo Komisiyo Mukamana Elisabeth avuga ko zimwe mu nshingano ishinzwe, ari ugukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko arebana n’ayo mu nshingano zayo, akaba ari muri urwo rwego atangaza ko ubwo komisiyo yasesenguraga itegeko No 071/2018 ryo ku wa 31 Kanama 2018, ryerekeye kurengera umwana, hari amateka yagaragaraga cyane cyane akubiye mu ngingo ya 16, 17, akavuga ko ayo mateka kuva itegeko ryajyaho rya 2018 atarajyaho.

Agira ati: “Iteka riteganywa mu ngingo rigena uburyo gushakira umwana undi muryango arererwamo uko bikorwa. Politiki yagiyeho yo kurengera umwana mu 2011 binateganywa n’Itegeko Nshinga rya 2003 ryavuguruwe 2015 riteganya ko umwana agomba kurererwa mu muryango”.

Avuga ko iyo itegeko ryateguwe no mu ngingo zaryo hagateganywa amateka ari yo ashyira mu bikorwa ingingo, hanyuma mu gihe ayo mateka atasohowe ngo agaragare no gukoresha rya tegeko bigiramo imbogamizi.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Amb. Nyirahabimana Solina avuga ko muri gahunda zashyizweho harimo iyo gukura abana mu bigo by’imfubyi byageraga kuri 33 ubu hakaba hasigaye ibigo 2 gusa nabyo birimo abana 10.

Hari kandi gahunda yindi yashyizweho ya Tubarerere mu muryango, Minisitiri akanagaragaza ko hari n’ibindi bikorwa kugira ngo umwana abashe kuzanwa mu kigo, agere mu nzego hanyuma abone gushyirwa mu muryango ko na byo bisaba urugendo rurerure kandi rutoroshye.

Ati: “Mbere yo gutanga abo bana tubanza gusura imiryango y’abiswe ba Malayika Murinzi, tukayiganiriza, kureba niba iyifuza abana nta zindi nyungu babateganyaho, hanyuma tukazategura n’abana tukabahuza n’ababashaka bakagirana ibiganiro ndetse n’ibindi. Muri rusange hamaze kuboneka ba Malayika Murinzi bakira abo bana bavanwa mu bigo bagera kuri 529 mu gihugu hose, hamwe n’abandi babahabwa bavuye ahandi bagera kuri 978”.

Amb. Nyirahabimana agaruka ku buryo babasha gusura abari mu bigo bya SOS aho avuga ko bidafatwa nk’ibigo by’imfubyi kuko ababirimo bafite uburyo bitabwaho bufatika nk’abari mu muryango, bagahabwa uburyo bwo kwiga, kwambikwa n’ibindi bitandukanye.

Akomeza atangaza ko ibyo bari gukora ari nabyo bizagarukwaho mu iteka riteganywa ari nayo mpamvu biteguye gushyiramo imbaraga byibuze mu mwaka umwe kugira ngo rigezwe mu nama y’abaminisitiri bisinywe kugira ngo byihute.

Hon. Mukamana na bagenzi be kandi banabajije ibyerekeranye n’ingingo ya 17 ivuga ko hashyirwaho ikigo kita ku mibereho myiza y’urwego rubifitiye ububasha, kigakurikiranwa kugira ngo harebwe niba ibiteganywa muri iryo teka ibigo bibyubahiriza.

Avuga ko muri iyo ngingo ya 17 hakubiyemo ibirebana n’abana bakwiye kujya muri ibyo bigo barimo ababuze ababyeyi bakabura indi miryango ibakira, uwavukiye muri gereza yamara kuzuza imyaka 3 ntabone abo bafitanye isano bamwakira. Icyo kigo kinagenewe uwo urukiko rwafasheho ikemezo cyo gushakirwa umuryango ashyirwamo ntawubone, ari inzererezi cyangwa asabiriza igihe hagishakishwa ababyeyi n’igihe umwana afite ibibazo byihariye nk’ubumuga.

Hon. Mukamana avuga ko mu gihe icyo kibazo cyabayeho icyo kigo kita ku mibereho myiza cyagombaga gushyirwaho n’iryo teka akibaza aho cyaba kigeze gishyirwaho kuko inshingano gifite ziremereye.

Amb. Nyirahabimana yasobanuye ko iteka riteganywa mu itegeko rikanateganya uko icyo kigo kigomba kuba kimeze kubera ko imibereho myiza y’umwana igomba kwitabwaho n’ubwo ababyeyi baba batujuje inshingano zabo.

Ati: “Icyo kigo rero mu mushinga w’iteka biri kumwe biri mu nzira kandi nabyo bigomba kwerekana ibyo bisaba kuba byujuje na serivisi kigomba kuba giha umwana. Nk’uko twatangiye gufunga bimwe hari n’ibyo twasigarana ariko tukareba ibipimo nyabyo bigomba kuba byujuje bikaba ari nabyo bikubiye muri uwo mushinga w’iteka bikitwa ko ari bishya bitagombeye kubaka. Twarebyemo ibigomba gufasha abana kwidagadura, ibituma biga neza, bagira imikurire myiza no gukangura ubwenge kandi tugiye kubyihutisha”.

MIGEPROF ikaba ikomeza gushyishikariza ababyeyi kongera kwibuka inshingano zabo zo kurera abana neza no kuzubahiriza kuko biri mu mategeko y’Igihugu.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.