Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Abadepite bagaragarijwe akamaro ko kwagura Igicumbi k’Intwari

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 17-07-2019 saa 13:48:39
Abadepite bagaragarijwe akamaro ko kwagura Igicumbi k’Intwari

Urwego rushinzwe Intwari, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rwakiriye itsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo y’uburezi, umuco n’ikoranabuhanga rubamurikira umushinga wo kwagura ahari Igicumbi k’Intwari ndetse n’akamaro bifite ku gihugu.

Bikozwe nyuma y’uko tariki ya 19 Kamena 2019 Komisiyo y’uburezi, umuco n’ikoranabuhanga yakoranaga ibiganiro na Minisiteri y’Umuco na Siporo hamwe n’ibigo biyishamikiyeho, hagamijwe kuganira ku mikorere n’imikoranire ndetse n’uburyo bwo guteza imbere umuco.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 17 Nyakanga 2019 komisiyo yasuye urwo rwego bayisobanurira ibyo bakora n’uburyo babikora. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe (CHENO) Nkusi Deo, avuga ko bagaragarijwe (abagize komisiyo) gahunda yo kwagura Igicumbi k’Intwari, berekwa ahazubwaka inyubako nshya ijyanye n’igihe kandi ikazagira uruhare runini cyane mu kwigisha ibyerekeranye n’umuco w’ubutwari hakaba ahantu hasurwa, higishwa kandi hagendererwa hanagaragaza isura nshya y’u Rwanda yerekeranye n’ubutwari.

Nkusi ati: “Muri iyo nyubako izaba igendanye n’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali mu gihe kiri imbere, hazaba harimo ibice bigaragaza amafoto y’Intwari z’Imanzi, Imena n’Ingenzi. Ni inyubako izakenera ingengo y’imari itari nke ikazagenda ikorwa mu byiciro 3 bikurikiranye, ariko hari uburyo yagabanyijwe kugira ngo idahenda cyane ariko birashoboka ko na nyuma mu myaka 3 cyangwa 4 hazanarebwa uburyo ibindi bitakozweho birimo imva n’ibimenyetso bibe byajyana n’iyo nyubako nshya bijyane n’igihe tugezemo.”

Ku birebana n’imishinga yazanira inyungu CHENO ishobora gushyirwa muri iyo nyubako, Nkusi avuga ko byatekerejweho ndetse bakajya no gusura izindi nzu ndangamurage ngo barebe uko bikorwa n’inyungu bitanga, na bo bituma biyemeza kuzabishyiramo.

Nkusi avuga ko inyigo ikirangira yasabaga amafaranga y’u Rwanda asaga miriyari ariko biba ngombwa kugabanya igiciro ibikorwa bimwe biba biretswe bitayibuza gukoreshwa no gusurwa, bituma ingengo y’imari igabanywa ingana na miriyari zisaga 1.5 kandi bikazashyirwa mu byiciro 3 by’imyaka y’ingengo y’imari kugira ngo amafaranga azaboneke.

Ashima uruzinduko rw’Abadepite kuko asanga ari ubuvugizi bwuzuye babonye ku bijyanye no gusura Igicumbi k’Intwari, mu kwigisha no guhindura imyumvire y’Abanyarwanda no kwerekana isura nziza y’u Rwanda, guhindura imyumvire ku banyamahanga bari bafite ku Rwanda ariko cyane cyane no kugira icyo kinjiza ku bukungu bw’igihugu ku bijyanye n’ubukerarugendo.

Perezida wa Komisiyo y’uburezi, umuco n’Ikorabuhanga mu Nteko Ishinga Amategeko Nyabyenda Damien, avuga ko mu ruzinduko rwabo beretswe gahunda n’ibikorwa byo kwagura Igicumbi k’Intwari ku bijyanye n’inyubako nshya ijyanye n’igihe, bareba imirimo irimo kuhakorerwa aho igeze, imbogamizi zirimo hamwe n’ingamba zihari zo gukemura izo mbogamizi.

Nyuma yo kugaragarizwa imbogamizi zirebana n’ingengo y’imari nto ukurikije ibikorwa biteganywa, Komisiyo yabagiriye inama yo kubijyanisha mu byiciro hakabanza ibikenewe gusumbya ibindi.

Ndangiza Madine, umwe mu bagize iyo komisiyo kandi na we akaba yarabagiriye inama yo gutekereza ku bikorwa byazashyirwa muri iyo nyubako bishobora kuyibyarira inyungu mu kwinjiriza CHENO n’igihugu. Muri rusange itsinda ry’Abadepite bagize iyo komisiyo bashimye uwo mushinga watangijwe na CHENO uko uteye ndetse n’aho ugeze mu ishyirwa mu bikorwa.

CHENO ishimangira ko mu mezi 30 ari imbere ibikorwa byo kubaka inyubako y’Igicumbi k’Intwari bizaba birangiye hasigaye gusa ibijyanye n’amasuku, hanyuma amikoro uko agenda aboneka ibitarakozwe na byo bizagende bikorwa kugira ngo hakomeze kuba ahantu heza, hakurura abantu kandi hanigisha.

Abadepite bagaragarijwe akamaro ko kwagura Igicumbi k’Intwari

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.