Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Abadepite ba New Zealand bashimye uburyo u Rwanda rwiyubatse

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 22-04-2019 saa 16:22:03
Abadepite ba New Zealand bishimiye aho u Rwanda rugeze rwiyubaka (Foto Ngaboyabahizi P)

Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu gihugu cya New Zeland, Trevor Mallard n’intumwa ayoboye bashimye uburyo u Rwanda rwiyubatse mu nzego zitandukanye nyuma y’imyaka 25 ruvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, avuga ko ari ibintu bikwiye kubera buri wese isomo.

Ibi yabitangarije mu ntara y’Amajyaruguru nyuma yo gusura ingagi zo mu misozi miremire ziboneka muri Pariki y’igihugu y’Ibirunga.

Trevor Mallard n’intumwa yari ayoboye nyuma yo gusura Parike y’Ibirunga yasobanuye uburyo yabonye u Rwanda.

Yagize ati: “Ndatekereza ko ari ngombwa ko abantu bumva neza uko Jenoside yabaye mu Rwanda; ariko bakanamenya neza ko u Rwanda rwivanye mu bibazo, rwiyubaka mu rwego rw’ubukungu no guteza imbere imibanire myiza, ubukungu hano bushinze imizi, uburezi bugenda butera imbere kandi n’ikigereranyo cy’abana bitabira ishuri kiri hejuru cyane.

Icyo ibyo byerekana ni uko nubwo u Rwanda rwashegeshwe na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abantu bafite ikizere cyo gukomeza kubaho kandi bagatera imbere”.

Trevor yishimiye uburyo Rwanda ari igihugu gikeye gifite isuku kandi gitekanye ngo ku buryo ubutumwa ashyiriye ba mukerarugendo baturuka muri New Zealand ari ukubahamagarira gusura Pariki y’Ibirunga kuko yuje ibyiza.

Abadepite ba New Zealand bishimiye aho u Rwanda rugeze rwiyubaka (Foto Ngaboyabahizi P)

Depite Ndangiza Madina, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda wifatanyije n’aba bashyitsi mu rugendo rwo gusura ingagi, avuga ko umubano w’u Rwanda na New Zealand ushingiye ku mateka yo kurwanya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda by’umwihariko.

Yagize ati: “Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, uwari Ambasaderi wa New Zealand, ni we ku isonga watangaje ko mu Rwanda hari kubera Jenoside, anasaba ko amahanga yatabara, ni igihugu tubanye neza. Ikindi ni uko baje kwifatanya natwe mu kudufata mu mugongo muri ibi bihe Abanyarwanda twibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mubano kandi ukanashingira kuri Diplomatie muri rusange”.

Abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga barimo n’abatwaza imizigo ba mukerarugendo, ntibahwema kugaragariza akanyamuneza ababagana, bakanavuga Gusura Pariki bibasigira n’inyungu mu mibereho yabo.

Depite Ndangiza (uwa mbere ibumoso)na Trevor Mallard n’imtumwa ayoboye z’abadepite bo muri New Zeland(foto Ngaboyabahizi Protais).

Nsabimana Olivier ni umwe mu batwaza imitwaro abakerarugendo, yagize ati: “Iyo tubonye abanyamahanga baza gusura iyi Parike ni kimwe mu bituma twumva ko amahanga azi ibyiza bitatse u Rwanda ndetse ko yishimira amahoro n’iterambere dufite, kuba abakerarugendo baza ino ni kimwe na none biduha amafaranga ndetse bigatuma dukomeza kongera ubumenyi mu kuvuga indimi z’amahanga”.

Mbere yo gusura ingagi, aba badepite bo muri New Zealand bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr. Richard Sezibera.

Bagiranye ibiganiro n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi, bakaba baranasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ku Gisozi aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside zihashyinguye.

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.