Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Abadepite ba Congo Brazzaville baje kwigira ku Nteko y’u Rwanda

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jul 17, 2018

Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko y’Igihugu cya  Congo Brazzaville Mavoungu Maurice, aratangaza ko uruzinduko rw’abagize iyi nteko mu Rwanda rugamije kwigira ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ibijyanye n’amavugurura y’ingengo y’imari n’imikorere y’iyi  Komosiyo ku ruhande rw’u Rwanda.

Hon. Mukabalisa Donatille, perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (iburyo) asuhuzanya na Hon. Mavoungou Maurice, perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kongo (Foto James)

Mu ruzinduko rw’akazi  itsinda ry’Abadepite bo mu gihugu cya Congo Brazzaville bagiriye mu Rwanda, bakiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amateko y’u Rwanda Hon. Mukabalisa Donatille baganira ku mikorere y’inteko zombi, aba bashyitsi basobanurirwa uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ikora  muri rusange n’uko Komisiyo y’ingengo y’imari ikora.

Hon. Mavoungou ati “Turi aha i Kigali tuje gusura bagenzi bacu b’u Rwanda mu rwego rwo kuganira na bo ku bijyanye n’amavugurura y’ingengo y’imari n’uburyo babigezeho kugira ngo twigire ku ntambwe bateye natwe tuzabashe gutegura ibyacu”.

Avuga ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite hari ibitekerezo bahakura bizatuma na bo babasha kugira icyo bakora mu kuvugurura ingengo y’imari yabo.

Hon. Mavoungu yagarutse ku mikorere n’imiterere y’Inteko Ishinga Amatekego yabo, n’imikorere ya  Komisiyo y’ingengo y’imari, ko igizwe n’Umutwe w’Abadepite na Sena, naho Umutwe w’Abadepite ukagira Komisiyo ishinzwe ingengo y’imari ariko no muri Sena iyo komisiyo irahari.

Ati “Mu nteko yacu dufite imitwe ibiri y’Inteko Zishinga Amategeko, ingengo y’imari yacu itorwa na Leta, ariko natwe nk’intumwa za rubanda dukurikirana tukanasuzuma uko ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa”.

Mavoungou kandi atangaza ko mu 2017 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire binyuze kuri ba Minisitiri b’Imari b’ibihugu byombi, ndetse ngo na Guverinoma y’u Rwanda yaboherereje inararibonye mu bijyanye n’imari baraganira byimbitse bahungukira ubumenyi.

Hon. Mukabalisa Donatille, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko itsinda ry’abadepite bo muri Congo Brazzaville  baje kuvoma ubumenyi n’ubunararibonye mu Nteko Ishinga Amategeko  y’u Rwanda, bikazafasha abaturage b’ibihugu byombi bahagarariye kuzamura imibereho yabo.

Ati “Baje ngo tuganire ku bijyanye n’amavugurura y’ingengo y’imari twakoze na bo barimo gukora ubu, ariko buri ruhande rukazagendera ku miterere n’ibikenewe byihutirwa”.

Avuga ko n’ubwo ingengo y’imari ikorwa na Leta, ariko itegeko riyishyiraho ritorwa n’Inteko ndetse ni nayo ikurikirana ikanasuzuma imikoreshereze yayo, niba ikoreshwa icyo yagenewe, ibyo bikazabafasha rero kumenya urugendo rwose rwo gushyiraho ingengo y’imari, kuyitora no kuyishyira mu bikorwa.

Abadepite bo muri Congo kandi basuye Komisiyo y’ingengo y’imari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda babanza gusobanurirwa imiterere y’Inteko y’u Rwanda na Hon. Mukayuhi Rwaka Constance, Perezida w’iyi Komisiyo.

Yababwiye ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igizwe n’imitwe yombi, Abadepite na Sena, aho umutwe w’Abadepite ugizwe n’abagore 64%, ni  mu gihe umutwe wa Sena ugizwe n’abagore 38%.

Hon. Mukayuhi yagaragaje uburyo abadepite binjira mu Nteko Ishinga Amategeko batorwa n’ibyiciro by’amatora akorwa kugira ngo haboneke abinjiramo.

Yagarutse ku ngengo y’imari ikorwa na Guverinoma y’u Rwanda, igatorwa n’abadepite bakanagenzura imikoreshereze yayo mu gihe cy’umwaka w’ingengo y’imari.

Abagize Komisiyo y’ingengo y’imari mu Nteko Ishinga Amategeko y’igihugu cya Congo bakomereje uruzinduko rwabo muri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo w’Igihugu (PAC), Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango  n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore (GMO).