Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Abadepite ba Austria bashimye iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 18-02-2019 saa 14:40:12
Abadepite ba Austia ubwo basuraga Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda kuri uyu wa Mbere

Itsinda ry’Abadepite ba Austria ryashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abo badepite bagize Komisiyo y’Ubumenyi, Ubukungu, Inganda n’Ingufu, mu Nteko Ishinga Amategeko , basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa 18 Gashyantare 2019.

Mu kiganiro bahaye itangazamakuru, nyuma yo kugirana ibiganiro n’badepite b’u Rwanda, Hon. Kassegger Axel uyoboye iryo tsinda yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka mu rwego rwo gukomeza kwiyukaba bishyizwemo imbaraga n’ubuyobozi bwiza.

Prof. Kassegger yagize ati, “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda ruhagaze neza rugana mu nzira yo kwiyubaka, kuko ruragana ku iterambere.”

Axel Kassegger, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Austria

Iryo tsinda ryaganiriye ku nkingi zitandukanye zirimo gukomeza ubufatanye hagati y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’Inteko ya Austria, baganira ku iterambere u Rwanda rugezeho mu myaka isaga 24 ishize n’ibindi.

Avugana n’abanyamakuru, Kassegger yatangaje ko zimwe mu mpamvu basuye u Rwanda ari uko ari kimwe mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara byatoranyijwe mu birebana no gushimangira umubano.

Ati “Nyuma ya 1994, turashima ko byose byakozwe n’inzego z’ubuyobozi zabikoze zirangajwe imbere n’Umukuru w’Igihugu, u Rwanda na Austria umubano uzakomeza.’’

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mukabalisa Donatille, asanga uruzinduko rw’abagize Inteko ishinga Amategeko ya Austria mu Rwanda bigaragaza isura nziza, iganisha ku bushake bwa politiki. Avuga ko ubufatanye bw’inteko zombi buzakomeza bushingiye ku nteko zishinga amategeko na nyubahiriza tegeko.

Nyuma yo kubonana na biro y’Inteko, abo badepite bo mu nteko ya Austria bagiranye ibiganiro na Komisiyo y’Inteko Umutwe w’Abadepite ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano.

Abadepite ba Austia ubwo basuraga Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.