Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abacuruzi baranguraga muri Uganda bavumbuye amahirwe batatekerezaga

Yanditswe na Hakizimana Yussuf

Ku ya 26-03-2019 saa 13:26:58
Guverineri Mufulukye aganira n'abacuruzi b'i Kabarondo na Kayonza

Nyuma y’aho u Rwanda rugiriye inama Abanyarwanda yo kutajya muri Uganda, abakuraga ibicuruzwa i Kampala, baravuga ko bavumbuye andi mahirwe batari bazi ko ahari.

Hari abakubwira ko bajyaga kurangura muri Uganda badasobanukiwe neza inganda ziri mu Rwanda zikora ibyo bajya gushaka muri Uganda, bityo bakaba barimo gukorana na zo neza.

Abandi bakubwira ko basigaye bajya kurangura i Dubai, aho bavuga ko n’ubundi ibyo bajyaga kurangura i Kampala wasangaga byahageze bivuye i Dubai cyangwa ahandi hatandukanye.

Abo mu Ntara y’Iburasirazuba, ubuyobozi bwabasezeranyije ko buzakomeza kubakorera ubuvugizi ibyo bajyaga kurangura hariya babibone mu Rwanda.

Muri ibi bihe umubano w’u Rwanda na Uganda urimo igitotsi, Abanyarwanda ntibakijya muri Uganda, aho u Rwanda rushinja Uganda kubahohotera no kubakorera iyicarubozo.

Soma: Kagame yavuze kuri Rujugiro: Museveni yambwiye ko atamuzi, mwereka ko amuzi

Abacuruzi bo mu Karere ka Kayonza yabwiye Imvaho Nshya bavuga ko kutemererwa kujya muri Uganda byabanje kubagora ndetse n’ibyo bakora biracumbagira.

Murigo Francis ubacurizi b’amapiyese y’imodoka mu Mujyi wa Kayonza, yagize ati: “Mbere naranguraga mu Mujyi wa Kampala ariko aho batubwiriye ko tugomba kwirinda kujyayo ibyo naranguraga natangiye gutekereza aho nabikura, ubu ayo mapiyese nyakura Dubai kandi babinsangisha aha iwacu, icyo nkora ni ukugaragaza ibyo nshaka bakabinzanira, nta gihomba nagize kuko na bariya na bo nta nganda bagira zibikora babikura za Dubai n’ahandi.”
Aba bacuruzi bavuga ko uburyo basigaye bakoramo bunafasha igihugu kwinjiza imisoro rimwe na rimwe yanyerezwaga na bagenzi babo, baranguraga Uganda.

Musisi ni umwe mu bacuruzi bo muri santire ya Kabarondo, yagize ati: “Bimwe mu byo twavanaga Uganda byinshi ni kawunga, ariko icyantangaje ni uko mu Rwanda hari inganda nyinshi zikora ubufu bw’ibigori ariko tukaba tutazizi, ibindi twakuragayo bitaba mu Rwanda ubu turi gushakisha inzira ya Tanzania ko ari ho tuzajya tubikura, indi nyungu irimo ni ku ruhande rw’imisoro y’igihugu kuko hari benshi bakuragayo ibintu ntibabisorere ubu rero turaganira n’abacuruzi b’iwacu bafite ibyo dukeneye bakabituranguza kandi ku giciro cyiza, tugakomeza tugakora nk’uko bisanzwe.”

Uwamategeko Fidele ni umwe mu bavugabutumwa mu karere ka Kayonza, na we yemeza ko hari bimwe mu byo baguraga Uganda bibahenze nyamara mu Rwanda bihari bibahendukiye.

Ubuhamya bwe buragira buti: “Nashakaga ibikoresho byo mu biro harimo printer nshaka kubitumiza Kampala barabizana, ariko nyuma ubwo bahagarritse kujya Uganda nabishatse i Kigali, mbona byabindi natumyeho Kigali ku giciro gito kurusha icyo nabiguriyeho Kampala, icyo byanyeretse ni uko rimwe na rimwe twe twanga iby’iwacu tutanabajije niba koko bihenze ahubwo tukirukira iby’abanyamahanga banaduhenda, ugasanga byanakuvunnye ukora ingendo wabigeza mu Rwanda ukabisorera ukagerekaho n’umwanya wataye rwose abacuruzi bakwiye gusobanukirwa icyo kintu.”

Guverineri w’intara y’iburasirazuba, Mufulukye Fred, yijeje aba bikorera ko igihugu gikora ibishoboka byose kugira ngo abacuruzi batazananirwa gukora.

Yagize ati: “Aho mubona mubangamiwe mutubwire tubakorere ubuvugizi ariko namwe mushake amakuru mwegere abacuruzi bagenzi banyu bakorera mu Rwanda, murebe abanyenganda muganire na bo babagezeho ibicuruzwwa mushaka kandi ku buryo buboroheye.”

Guverineri Mufulukye aganira n’abacuruzi b’i Kabarondo na Kayonza

Atangiza Umwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru mu minsi ishize, Perezida Kagame yasabye ko ibikorerwa mu Rwanda byongerwa kandi bikaboneka ari byiza ndetse bihendutse.

Perezida Kagame yabihuje n’ibibazo u Rwanda rufitanye na bamwe mu baturanyi, avuga ko imishinga Leta ishoramo imari yakabaye itanga umusanzu runaka mu kubikumira cyangwa guhangana na byo.

Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko Abanyarwanda batabwa muri yombi mu bihugu by’ibituranyi, mu gihe ibyo bajya gushaka muri ibyo bihugu byakabaye biri mu Rwanda.

Yasabye inzego z’abikorera na Leta gushyira ingufu mu kongera ubwinshi n’ireme by’ibikorerwa mu Rwanda, bityo Abanyarwanda babashe kubona ibyo bakeneye kandi ku giciro kidahanitse.

Ati, “Kuki abantu bacu bakwiye gutabwa muri byombi iburyo n’ibumoso kandi ibyo basanga hanze dushobora kubyikorera hano, bikabateza imbere ubwabo n’abaturage b’iki gihugu bakabyungukiramo? Keretse niba mwaramanitse amaboko. Nta kintu nabonye kidashoboka, tutakwigobotora.”

Soma: Kagame yasabye Leta kwikura mu mishinga itunguka irimo CIMERWA na Kinazi

Umwanditsi:

Hakizimana Yussuf

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.