Abacuruzi bagikoresha amashashi mu Rwanda bahawe umuburo

Yanditswe na Gisubizo Gentil M.

Ku ya 03-05-2021 saa 05:35:46
Gupfunyika ibicuruzwa mu mashashi ntibyemewe, abafashwe babifite bibashyira mu gihombo bagacibwa n'amande

Mu igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) abacuruzi basabwe guca burundu gupfunyika no gukoresha amashashi n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa.

Iri genzura ryakozwe na REMA ku bufatanye na Polisi y’igihugu mu mpera z’icyumweru gishize, abacuruzi basobanuriwe banibutswa ibijyanye n’itegeko rihana imikoreshereze y’amashashi ndetse n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa, banibutswa amande abategereje mu gihe hagira usanganywe kimwe muri byo.

Ugiriwabo Djamila, umwe mu bacuruzi twasanze afite ibicuruzwa bipfunyitse mu mashashi ndetse na bimwe mu bikoresho bya pulasitiki bitemewe, nyuma y’uko bikuwe mu iduka rye yavuze ko yari asanzwe azi ko gucuruza amashashi bitemewe ariko ntiyarasobanukiwe amashashi cyangwa pulasitiki byemewe gucuruzwa.

Ati: “Mu byukuri nari mbizi ko ari ikosa gusa ntabwo nari nsobanukiwe neza, amashashi yujuje ubuziranenge yemerewe na REMA gupfunyikwamo n’atemewe, gusa ku bw’igihombo binteye n’ibisobanuro maze guhabwa n’abakozi ba REMA, nta gicuruzwa kiri mu mashashi nzongera kurangura no gucuruza kimwe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa rimwe (usage unique).”

Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) kivuga ko hari inzego zishinzwe gusuzuma ibyinjira mu gihugu niba byujuje ubuziranenge.

Abakozi ba REMA basobanurira abacuruzi ko gukoresha amashashi n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe ari amakosa

Munyazikwiye Faustin, Umuyobozi wungirije wa REMA, yavuze ko ku mipaka yose y’Igihugu ndetse n’ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, hari inzego zishinzwe gusuzuma ibintu byose bitujuje ubuziranenge ndetse n’ibinyuranyije n’amategeko.

Munyazikwiye yagize ati: “Nkuko biteganywa n’iri tegeko mu ngingo yaryo igaragaza inzego zikurikirana iyubahirizwa ry’iryo tegeko harimo n’ikigo RICA gishinzwe gukurikirana haba ku mupaka no mu Gihugu ibyaba bitujuje ubuziranenge, ni muri iyo mpamvu na bo bari ku mipaka kugira ngo ibyo byose bitemewe yaba ayo mashashi n’ibindi babikumire bitaragera mu gihugu.”

Yongeraho ko nubwo Leta n’abafatanyabikorwa bashyira ingufu mu kubikumira ngo ntihabura magendu zica ku mpande mu nzira zitemewe bakaba bazisanga ku isoko.

Ati: “Ku byinjira bipfunyitse mu mashashi aho hagomba kubaho amahoro y’ibidukikije agomba kuzajya acibwa ikintu cyose kivuye hanze gipfunyitse mu ishashi cyinjiye mu Gihugu, kugira ngo ayo mahoro azafashe kubasha kuba bacunga neza uwo mwanda binjije mu Gihugu.”

REMA ivuga ko kugeza ubu itegeko ryemeza ayo mahoro y’ibidukikije ritari ryemezwa n’inzego zibishinzwe ariko biri mu nzira mu gihe kitarambiranye rizaba ribonetse kandi niriboneka rizabafasha kubera ko hari amashashi yinjira ntibabashe kuyahagarika kubera amasezerano bafitanye n’ibindi bihugu, bakaba batemerewe guhagarika ibicuruzwa byabo, ahubwo mu mikoranire myiza bashobora gushyiraho amategeko bakayubahiriza ariko batabangamiye ubucuruzi.

Itegeko N° 17/2019 ribuza ikorwa, itumizwa, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amashashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Faustin Munyazikwiye Umuyobozi Wungirije wa REMA, yasobanuye uburyo hari inzego zisuzuma ibyijira ku mipaka kugira harwanywe kwinjira kw’amashashi mu Gihugu

Abanyamakuru basobanuriwe banahugurwa ku bijyanye n’itegeko rihana imikoreshereze y’amashashi

Umwanditsi:

Gisubizo Gentil M.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.