Kigali-Rwanda

Partly sunny
21°C
 

Abacuruzi ba divayi barashima RRA yabarinze ibihombo

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 20-07-2019 saa 15:02:15

Nyuma y’aho Ikigo k’Imisoro n’Amahoro (RRA) gikoze igenzura mu binjiza ndetse n’abacuruza inzoga zitwa iz’ibyotsi na za divayi bikagaragara ko hari abazinjiza bakanazicuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abakora iyi mirimo byemewe barashima iki gikorwa mu kubakiza igihombo bari batangiye guhura na cyo.

Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena ni bwo Ikigo k’Imisoro n’Amahoro ku bufatanye na Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza (RIB) hatawe muri yombi abarenga 30 bakekwaho kwinjiza binyuranyije n’amategeko inzoga zikomeye za divayi na Wisky ndetse n’abacura Timbre z’imisoro (tax stamp) bakazigurisha abo bacuruza ibya magendu. Ubusanzwe utwo turango tw’imisoro twerekana ko hishyuwe umusoro.

Iki gikorwa cyakiriwe neza n’abakora uyu mwuga wo gutumiza hanze no gucuruza inzoga za divayi na wisky byemewe n’amategeko. Bavuga ko bashyigikiye 100% iki gikorwa, banasaba ko RRA ikomereza aho igahashya abadindiza ubucuruzi n’iterambere ry’Igihugu bijandika muri magendu.

Musafiri Dieudonné ashinzwe ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga mu kigo cy’ubucuruzi ‘Akagera Business Group’. Avuga ko uretse kuba inzoga zinjijwe mu buryo bwa magendu nta musoro zitanga, zishobora no kwangiza ubuzima bwa muntu.

Ati: “Ni igikorwa kiza cyane, kuko abantu bazana inzoga mu buryo butemewe, baratwicira isoko cyane. Kandi uretse no kwica isoko, izo nzoga zikorwa mu buryo butemewe, ziza mu buryo butemewe, inyinshi ziba zidakurikije amabwiriza y’ubuziranenge ku buryo zishobora kwica ubuzima bw’abantu.”

Yongeraho ati: “Niba nazanye inzoga zikishyura imisoro, akenshi inzoga zacu inyinshi ziva mu Bufaransa, uzi ko tunahagarariye inzoga yitwa Muwete, niba rero ku isoko dusanzwe tuyigurisha ibihumbi mirongo itanu, undi wayizanye itishyuye imisoro mu buryo butemwe ayigurisha ku bihumbi mirongo ine. Urumva ko umukiriya azajya gushaka ya nzoga igura make ayigure, iyange ntizagurwa.”

Musafiri Dieudonné ushinzwe ibijyanye Gutumiza no kohereza mu mahanga muri ABG, avuga ko abacuruzi ba magendu babagushaga mu gihombo (Foto RRA)

Kubera iki gikorwa cyo guca za magendu zari zitangiye kugaragara mu batumiza mu mahanga bakanacuruza za divayi na wisky, hari hatangiye gukwirakwiza ibihuha ko inzoga ubu zabaye nke ku isoko. Ibi bikaba byanyomojwe na Musafiri.

Rudasingwa James ahagarariye ikigo cy’ubucuruzi kitwa ‘Honest General Enterprise’ gitumiza mu mahanga kikanacuruza za divayi na wisky. Avuga ko abakorera mu mucyo mu bucuruzi bw’izi nzoga zikomeye bari batangiye gucika intege kubera ibikorwa bya magendu byatumaga badindira.

Rudasingwa yemeza ko aho igikorwa cyo kugenzura inzoga zinjira mu buryo bwa magendu gitangiriye hagafatwa nyinshi abakorera mu mucyo bongeye gusubira ku isoko.

Ati: “Mvuze ku ruhande rwa Divayi, hari container 1 yaje igikorwa kiri kuba ariko ubu iyo container igiye gushira ku buryo twatumije izindi. Ubusanzwe container twayimaranaga amezi ane ariko ubu tumaze ibyumweru 2 tuyizanye none nta makarito 20 asigaye iki kigaragaza ubwiza ku batumiza mu mahanga biciye mu mucyo bakunguka bakanatanga imisoro.”

Yakomeje akangurira abagifite ingeso ya magendu kuyivaho, agaragaza ko gukorera mu mucyo bitabuza uwunguka kunguka kandi ko iyo ugiye muri magendu uba wiyemeje intambara udashobora no kuzatsinda.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Komiseri Mukuru w’Ikigo k’Imisoro n’Amahoro Bizimana Ruganintwali Pascal yagarutse kuri iki kibazo cy’abacura ibyangombwa by’Ikigo ayobora, avuga ko gahunda yo gushakisha ababikora igikomeje. Yanatangaje ko ibicuruzwa bifatiwe muri ibi bikorwa bitezwa cyamunara, ibindi bigatwikwa igihe bitujuje ubuziranenge cyangwa bitemewe gucururizwa mu Rwanda.

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.