Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Abacuruza kawa barasabwa gutekereza ku muguzi ufite amafaranga make

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 22-06-2019 saa 16:16:02
Abagera ahantu NAEB imurika ibikorwa bafite uburenganzira bwo gusogongera kawa bakumva uburyohe bw'ikawa y'u Rwanda

Abantu banyuranye barimo kugana mu imurikabikorwa ry’Ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi ryatangiye tariki ya 18 Kamena 2019 riri kubera ku Mulindi mu Karere ka Gasabo.

Abagera ahari ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi mu Rwanda, NAEB, barahasanga amakoperative n’ibigo byohereza ikawa mu mahanga bamurika ikawa bacuruza, bagasogongera bakaryoherwa ariko bagasanga kugura kawa y’u Rwanda bisaba amikoro.

Ibi ni ibitangazwa na Mukamurenzi Marie Claire wari witabiriye Imurikabikorwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi. Imvaho Nshya yasanze arimo gusogongera ku ikawa ya Maraba maze ayitangariza ko yumva iryoshye ariko ko igiciro kiri hejuru, akaba yagize ati, “Ikawa ya Maraba iraryoshye pe! Ariko kugura ipaki niba ntabishoboye kubera amafaranga baca bagombye gupima n’indi kawa nkeya ijyanye n’ubushobozi bw’umuguzi”.

Yakomeje avuga ko byaba byiza aho gucuruza amapaki agura ibihumbi bibiri cyangwa bitatu bajya bapima n’ndi y’amagarama make nibura umuntu akaba yabona n’iyo yagura amafaranga 500 ariko akanywa kuri Kawa y’u Rwanda.

Uwizeye Derick wamurikaga Ikawa ya Maraba ahagarariye kampani yohereza ikawa mu mahanga ya Rwashoscco yatangaje ko Koperative bakorana na zo bazigurira neza bakagurisha ku isoko ryo mu Rwanda ndetse no ku isoko mpuzamahanga. Yavuze ko ikawa y’u Rwanda ikunzwe hanze kandi ko n’abahinzi bamaze kumenya kuyitunganya neza ikagera ku isoko ifite uburyohe.

Ndayisaba Alex Umukozi wa Cup Rwanda, ushinzwe guhuza ibikorwa hagati y’amakoperative n’abandi bafatanyabikorwa, yatangaje ko bafasha abahinzi mu bijyanye n’amahugurwa agamije kubaha ubumenyi bwo kugira ngo bajye batunganya neza Kawa ku buryo igera ku soko ifite uburyohe ntagereranywa yagize ati, “Tujya mu murima, tukigisha umuhinzi uko umurima utunganywa, uko ingemwe zitunganywa, tukajya aho binaza umurama w’ikawa bakigishwa igihe ingemwe zimaramo, n’uko zigomba gufatwa , kumenya igihe zivanirwa aho bazinaje zikajyanwa mu murima , uko imiti iterwa, ifumbire igomba gukoreshwa n’uko ishyirwa mu murima”.

Akomeza avuga ko bitagarukira aho ahubwo ko haza n’igihe cy’isarurwa ikajyanwa aho itunganyirizwa imirimo kawa ikorerwa ari ukuyitonora no kuyoza ntse n’isuku isabwa kugeza n’aho yanikwa n’uko yanikwa bigendeye ku bipimo bizwi bagomba kubahiriza bigakomeza kugeza aho ibikwa kugira ngo idata ubwiza kugeza igihe ijyaniwe ku muguzi bayifunze neza n’uko bikorwa hanyuma hakaza nuburyo bwo kuyamaaza kugira ngo ibone abaguzi n’uburyo
bashaka amasoko.

Cup Rwanda ishishikariza abantu guteka kawa yoroshye mu Randa kuko nta buryo bubaho bwo
guteka bwanogera bose icyarimwe kandi Kawa iba nziza bitewe n’amahitamo y’uyinywa.

Habyarimana Jean Marie Vianney yavuye mu Karere ka Kirehe muri Koperative COCAMU, mu Murenge wa Musaza avuga ko bageze kurwego rwo gutunganya Kawa bakanayicuruza mu Rwanda no hanze cyane mu Busuwisi. Uyu mugabo nawe avuga ko abaje gusogongera kawa benshi babasabye ko bakora amapaki mato ku buryo n’ufite amafaranga make yabasha kugura kawa bijyanye n’ubushobozi afite.

Abagera ahantu NAEB imurika ibikorwa bafite uburenganzira bwo gusogongera kawa bakumva uburyohe bw’ikawa y’u Rwanda

Abasogongera ikawa bishimiye uburyohe bwayo basaba ko bakora amapaki mato buri wese yabasha kugura

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.